RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Abakinnyi ba Nyagatare WFC bananiwe kurangiza umukino urahagarikwa

Mu gihe abantu bakomeje kwinubira urwego ruciriritse rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru w’abari n’abategarugori, Nyagatare FC yatangiye umukino wayihuzaga na Bugesera FC uhagarikwa ku munota 54 mu kibuga hasigayemo abakinnyi 6 gusa.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Nyakanga hakomeje shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bari n’abategarugori, aho hakinwaga imikino y’icyumweru cya cyenda, bakaba bakiri gukina imikino ibanza (Phase Aller).

Mu mikino ine yari iteganyijwe, hari harimo n’uwo Bugesera FC yakiriyemo Nyagatare FC ku kibuga cya Kamabuye, ariko uyu wo wakinwe igice cya mbere n’iminota 9 gusa y’igice cya kabiri maze uhita uhagarikwa, kuko iyo kipe y’Akarere ka Nyagatare itari igikwije umubare bake ntarenga bagomba kuba bari mu kibuga.

Nyagatare WFC yagize ibyago mu Ukwakira 2016 umwe mu bakinnyi bayo arapfa akubiswe n'inkubaNyagatare WFC yagize ibyago mu Ukwakira 2016 umwe mu bakinnyi bayo arapfa akubiswe n’inkuba

Umwe mu barebye uwo mukino bamwe bafataga nk’ikinamico cyangwa byendagusetsa, yatangarije RuhagoYacu watangiye abakinnyi ba Nyagatare FC batuzuye 11 babanza mu kibuga, na bo bakagenda bavamo urusorongo kugeza ubwo bari batageze kuri 7 maze umukino urahagarikwa.

Yagize ati “Umukino watangiye ari abakinnyi 9 ba Nyagatare, maze bagenda bavamo umwe umwe, maze ku munota wa 54 basigaye ari batandatu abasifuzi bahita bafata icyemezo cyo kuwuhagarika ntiwakomeza.”

Abakinnyi ba Nyagatare FC ngo umwe yabaga ananiwe cyangwa akoreweho ikosa akababara, bamujyana hanze ngo avurwe agahita yanga kongera kugaruka mu kibuga.

Umukino wahagaritswe ku munota wa 54 Bugesera FC imaze gutsinda Nyagatare FC ibitego 7-0, ibi bikaba ari na ko bifatwa nk’aho ari ko umukino warangiye.

Nyagatare FC, bitizewe neza ko izanakomeza shampiyona, itsinzwe ibyo bitego nyuma y’aho kuwa 17 Kamena yari yatsinzwe na AS Kigali ibitego 23.

Uko imikino yose yagenze muri rusange:

Rambura WFC 1 - 2 AS Kigali
Kamonyi WFC 6 - 0 Gakenke
Bugesera WFC 7 - 0 Nyagatare WFC
ES Mutunda WFC - Rugende WFC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. twin yeah

    Kuya 4-07-2017 saa 11:42'

    Kamonyi WFC izabagarika mwese murye muri menge barakaze kuri football. Si bya bindi bya Rutsiro muri Kagame Cup bihoreye yakinishije Kigali gusa ikabavaniramo kuri penaltie. Ubu bwo nta kwihanganirwa bazazane abarobyi babo b,insambaza ni bo yemerewe!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru