RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Shampiyona y’abagore iratangira kuri uyu wa gatandatu-imikino y’umunsi wa mbere

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Gashyantare 2018 ni bwo umwaka w’imikino wa 2018 mu mupira w’amaguru w’abari n’abategarugori mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri uzaba utangira ,As Kigali ifite igikombe giheruka izatangira yakira Bugesera WFC kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya saa saba.

Icyiciro cya mbere kigizwe n’amakipe umunani (8) ari yo: As Kigali WFC ifite igikombe cya shampiyona giheruka , Scandinavia WFC yazamutse iva mu cyiciro cya kabiri inegukanye igikombe,Gakenke WFC, Kamonyi WFC, ES Mutunda WFC, Rambura WFC, Bugesera WFC, Inyemera WFC.

Scandinavia ni imwe mu makipe yitezwe uyu mwakaScandinavia ni imwe mu makipe yitezwe uyu mwaka

Icyiciro cya kabiri cyo kigizwe na makipe icyenda (9):Gatsibo Wfc, Rugende WFC yagarutse nyuma yuko yarimaze umwaka ititabira shampiyona , Youvia WFC nayo yarimaze imyaka ibiri idakina shampiyona ikaba yagarutse , Ndabuc WFC, Rwamagana WFC, Imanzi WFC, Nasho WFC na Nyagatare WFC yamanutse umwaka w’imikino ushize.

Uko amakipe azahura:

Icyiciro cya mbere

Kuwa Gatandatu;3/2/2018

  • Gakenke Wfc vs Kamonyi Wfc (Gakenke, 15:00)
  • ES Mutunda Wfc vs Rambura Wfc (Mutunda, 15:00)
  • AS Kigali Wfc vs Bugesera Wfc (Stade de Kigali, 13:00)
  • Inyemera Wfc vs Scandinavia Wfc (Gicumbi, 13:00)

Icyiciro cya kabiri

  • Kuwa Gatandatu;3/2/2018
  • Gatsibo Wfc vs AS Kabuye (Gatsibo, 15:00)
  • Rugende Wfc (Repos)
  • Youva Wfc vs Ndabuc Wfc (Gisagara, 15:00)

Ku Cyumweru;4/2/2018

  • Rwamagana WFc vs Imanzi Wfc (Rwamagana, 15:00)
  • Nasho Wfc vs Nyagatare Wfc (Nasho, 14:00)

As Kigali ni yo ifite igikombe cya shampiyona giherukaAs Kigali ni yo ifite igikombe cya shampiyona giheruka

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru