RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Shampiyona y’abagore izatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri mu abari n’abategarugoli biteganyijwe ko izatangira tariki 20 Mutarama 2018.

Nk’uko bikubiye mu ibaruwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda (FERWAFA) ryandikiye amakipe yose yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, ryayamenyesheje ko itangira rya shampiyona ari muri Mutarama 2018.

Muri iyi baruwa kandi hakubiyemo ko tariki 8 Mutarama 2018 aricyo igihe ntarengwa cyo kuba amakipe yose yamaze gutanga ibyangombwa by’abakinnyi bazifashisha mu mwaka w’imikino wa 2018.

Ferwafa yandikiye amakipe y'Abagore ibamenyesha ibijyanye na shampiyona ya 2018Ferwafa yandikiye amakipe y’Abagore ibamenyesha ibijyanye na shampiyona ya 2018

Buri kipe kandi igomba kwishyura amafara ibihumbi ijana (100,000 FRW) yo kwiyandikisha gukina shampiyona n’ibihumbi Mirongo itatu (30,000 FRW) by’uruhushya rw’umukinnyi wemewe na FERWAFA (Licence).

As Kigali WFC niyo yegukanye igikombe cy’umwaka ushize wa 2017, igitwara ku nshuro ya Cyenda yikurikiranya mu gihe Scandinavia WFC ariyo kipe yazamutse iva mu cyiciro cyabiri iza mu cya mbere ari nako ibisikana na Nyagatare WFC yasoje iri ku mwanya wa nyuma n’amanota ane mu cyiciro cya mbere ikaba yaramunutse mu cya kabiri.

AS Kigali WFC batwaye shampiyona y'uyu mwaka badatsinzweAS Kigali WFC batwaye shampiyona y’uyu mwaka badatsinzwe

Umwaka wa 2017 mu cyiciro cya mbere witabiriwe n’amakipe Umunani naho icya kabiri gikinwa n’amakipe arindwi.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru