RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Shampiyona y’abagore mu mupira w’amaguru igiye guhindurirwa uburyo yakinwagamo

Shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru mu bari n’abategarugori igiye guhindurirwa uburyo yakinwagamo, aho igiye kujya ikinirwa rimwe n’iy’abagabo, ndetse umukino wabo ukajya uba mbere, icyo kikaba cyitezwe nk’ikirungo kizatuma irushaho kumenyekana.

Amakipe y’abari n’abategarugori bakina umupira w’amaguru basanzwe bashyirirwaho ingengabihe yihariye ya shampiyona yabo, bagakina mu buryo biyumvikaniyeho ubwabo, ariko Komite nyobozi ya FERWAFA yatekereje ubundi buryo yakinwamo ikarushaho gukundwa no kumenyekana.

Intsinzi iryohera abakobwa kimwe n'uko iryohera abahunguIntsinzi iryohera abakobwa kimwe n’uko iryohera abahungu

Mu biganiro Amashyirahamwe ya siporo ikorerwa hamwe (Sports Collectif) yagiranye na Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, Umuco n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko mu cyumweru gishize, Umuyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yabwiye Abadepite ko bateganya ko imikino ya shampiyona y’abari n’abategarugori yajya ikinwa mbere y’iy’abagabo.

Ati “Ni icyifuzo dufite muri federasiyo kugirango dushishikarize abakunzi ba ruhago tubereka ko n’abakobwa bakina umupira w’amaguru kuko abenshi ntabwo babizi. Gutangira kuwubereka duhereye ku w’abahungu abantu bazatangira kuwukunda kuko ntiwakunda ikintu utakibona […] mubona ko shampiyona y’abakobwa itishyuzwa ariko abantu ntibaza.”

Nzamwita yakomeje avuga ko iyi gahunda izatangirana na shampiyona itaha y’abari n’abategarugori nibiramuka byemejwe n’inteko rusange, gusa ngo hakazaba imbogamizi ku makipe ari mu gace kadakinirwamo imikino ya Azam Rwanda Premier League, ariko na ho ngo imikino yaho izajya ireberwa ubundi buryo yarushaho kwitabirwa.

Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent 'Degaule'Perezida wa FERWAFA Nzamwita Vincent ’Degaule’

Abakinnyi muri shampiyona y’abari n’abategarugori basanga icyo cyifuzo gishyizwe mu bikorwa baba bashyizwe igorora, kuko na bo bababazwa no kuba ibyo bakora bitamenyekana, iteka bigasa n’aho imbaraga bakoresha mu bikorwa byabo nta gaciro bigira.

Uwamahoro Marie Claire, umwe mu bakinnyi ba AS Kigali begukanye igikombe cya shampiyona, yatangarije RuhagoYacu ko bishobora guca bamwe intege kubona bahora bakina umupira utitaweho n’abafana, gusa ngo na none ubwo buryo bushya nibushyirwa mu bikorwa bashobora guzagorwa n’izuba.

Ati “Ibyo bizafasha kumenyekanisha shampiyona y’abakobwa. Bizaba ari byiza ni ukuri. Gusa ikibazo ni uko bazaba baduteze izuba kandi imbaraga zacu si nk’iz’abahungu.”

Uwamahoro, umwe mu bakinnyi bafite uburambe muri shampiyona y'abari n'abategarugoriUwamahoro, umwe mu bakinnyi bafite uburambe muri shampiyona y’abari n’abategarugori

Icyakora ngo kwereka abafana shampiyona y’abari n’abategarugori ntibihasgije ngo itere imbere, ari na yo mpamvu Uwamahoro nk’umukinnyi umaze imyaka 9 akina umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere, asanga hari n’ibindi bikwiye gukorwa.

Ati “Ferwafa idufashe nk’uko ifasha abahungu, dutangirire igihe n’amakipe yitabira shampiyona bayongere, ikipe y’igihugu ibeho igihe cyose nk’iy’abahungu, nitsindwa rimwe ntibumve ko byacitse ngo bayisenye.”

“Bongere amarushanwa, ntitukamare igihe kinini tudakina. Erega natwe dukunda amahoro, kuki tudashyirirwaho Igikombe cy’amahoro tugakina se?”

Icyakora ku kwiyongera kw’amarushanwa mu mupira w’amaguru w’abari n’abategarugori, Umuyobozi wa FERWAFA Nzamiwta Vincent yabwiye Abadepite ko hari igitekerezo cy’uko habaho igikombe cy’amahoro cy’abari n’abategarugori ndetse kikajya gitangirira rimwe n’icy’abagabo, ariko ngo bizabanza biganirweho mu nteko rusange y’iryo shyirahamwe.

Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe shampiyona itaha y’abari n’abategarugori izatangirira, dore ko ishize yo yasojwe mu byumweru bibiri bishize, AS Kigali WFC ikaba ari yo yegukanye igikombe idatsinzwe umukino n’umwe, aho yari ifite amanota 39 igakurikirwa na AS Mutunda yari ifite amanota 29.

Abadepite bashimye gahunda ziba zihari ariko basaba ko zanihutishwa mu gushyirwa mu bikorwa ku nyungu z'AbanyarwandaAbadepite bashimye gahunda ziba zihari ariko basaba ko zanihutishwa mu gushyirwa mu bikorwa ku nyungu z’Abanyarwanda

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru