RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Si twe dukwiye gutinya AS Kigali, ahubwo ni yo yakabaye itinya Scandinavia WFC - Paluku Thierry

Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Scandinavia WFC, Paluku Thierry atangaza ko ikipe ye ntabwoba ifitiye AS Kigali WFC, ko ahubwo iyi kipe y’abanyamujyi yari yarigize akari aha kajya he ari yo ikwiye gutinya Scandinavia kuko ari yo ije ngo bahanganire ibikombe.

Hashize imyaka 8 ikipe y’abari n’abategarugori ya AS Kigali yiharira igikombe cya shampiyona, nyuma y’aho APR WFC bajyaga bahangana isenyewe bwo byahumiye ku mirari kuko Inyemera WFC na Kamonyi WFC zagerageje gukandaho ariko bikananirana.

Icyakora noneho ngo AS Kigali ishobora kuba igiye kubona umukeba bazajya bahanganira ibikombe, nyuma y’aho mu Karere ka Rubavu hashinzwe ikipe ya Scandinavia WFC, yaje igamije kunganira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri gahunda zitandukanye na politiki bireba Urubyiruko.

Ikipe ya Scandinavia yiganjemo abana bato bakiri mu mashuri yisumbuye, na bake bari basanzwe bamenyerewe muri shampiyona y'u RwandaIkipe ya Scandinavia yiganjemo abana bato bakiri mu mashuri yisumbuye, na bake bari basanzwe bamenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda

Ubwo yari amaze gushyikiriza abakinnyi ba Scandinavia WFC ibikoresho birimo inkweto nshya bitegura gukina na AS Kigali ya mbere muri shampiyona y’abari n’abategarugori, Paluku Thierry Umuyobozi w’iyo kipe yatangarije RuhagoYacu ko iyi kipe ije gukuraho ubudahangarwa iyo kipe y’Umujyi wa Kigali yari imaranye imyaka umunani, aho igikombe cya shampiyona yari yarakigize ubukonde.

Paluku Thierry yagize ati “Ni umukino wa gicuti ariko si intambara. Nintsinda ni byiza, nintsindwa nzabyakira, maze nkomeze imyitozo. Nta bwoba mfitiye AS Kigali, ahubwo ni yo yakabaye itinya Scandinavia kuko yo yari imaze imyaka umunani itwara ibikombe, ariko Scandinavia imaze umwaka umwe.”

Yakomeje avuga ko Scandinavia WFC ibereyeho guteza imbere umupira w’amaguru muri rusange, no gutera ingabo mu bitugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika muri gahunda zimwe na zimwe zireba urubyiruko.

Ati “Turi hano ngo dufashe Perezida Kagame muri gahunda z’urubyiruko. Aba bana mubona bamwe bashoboraga kuba ari indaya, abandi ari inzererezi, abandi ari abajura, banywa ibiyobyabwenge, abasinzi, kandi ibyo ni bibi. Urubyiruko rwangiritse, igihugu kiba kigana ahabi.”

“Tugerageza gushyiramo inkunga yose ishoboka kugirango aba bana babeho neza, kuko Perezida wacu ntabwo twamuharira akazi kose, tugomba kumufasha mu kazi kamwe na kamwe cyane cyane ibirebana n’urubyiruko. Ni yo mpamvu tubafasha kwiga neza, kubaho neza kandi bakanakunda gukina.”

Buri mukinnyi wa Scandinavia WFC yahawe inkweto ifite agaciro k'amadolari 100Buri mukinnyi wa Scandinavia WFC yahawe inkweto ifite agaciro k’amadolari 100

Yakomeje avuga ko Scandinavia WFC yaje mu gihe nyacyo, kuko yaje mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira imikino ya CECAFA y’abari n’abategarugori ndetse n’andi marushanwa mpuzamahanga ateganyijwe mu 2018.

Mbere y’umukino wa giciti wabahuje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nzeri, Mbarushimana Shaban, Umutoza wa AS Kigali WFC yatangarije RuhagoYacu ko Scandinavia WFC batari bayizi kuko yari isanzwe ikina mu cyiciro cya kabiri, ariko ko hakiri kare ngo itangire kumva ko yaba ije guhangana n’ikipe ye.

Ati “Scandinavia ntabwo tuyizi, ikipe ivuye muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri si ikipe tuzi kuko iracyari hasi, icyo babanze bacyemere. Tuje gukina kugirango barebe urwego bariho, byaba byiza nibadutsinda uyu mkino baba bagaragaza ko bafite ejo hazaza heza. Haracyari kare ngo Scandinavia yibone nk’ikipe yahangana na AS Kigali.”

Umutoza Mbarushimana yakomeje avuga ko kugeza ubu uretse kuba AS Kigali bibona nk’ikipe iruta izindi zo mu Rwanda, batari bamenya urwego bariho kuko nta marushanwa mpuzamahanga bajya bitabira, aboneraho gusaba ko byashyirwamo imbaraga bakajya bakina imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo cyangwa andi marushanwa mpuzamahanga kugirango barusheho gutera imbere.

Uwo mukkino wa gicuti wahuje ayo makipe warangiye Scandinavia WFC itsinze AS Kigali WFC ibitego 2-0, ukaba warabaye mbere y’umukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup) wasubitswe Rayon Sports imaze gutsinda APR FC ibitego 2-0.

Udukweto dushaje bari bafite bahise bashyira ku ruhandeUdukweto dushaje bari bafite bahise bashyira ku ruhande

Nadine na we nyuma y'imyaka itatu adakina umupira w'amaguru, Scandinavia yamugaruye mu kibuga kandi azonga cyane AS KigaliNadine na we nyuma y’imyaka itatu adakina umupira w’amaguru, Scandinavia yamugaruye mu kibuga kandi azonga cyane AS Kigali

Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw'ibumoso witwa Mwiza ni we kapiteni wa Scandinavia WFC, uyu akaba yarahoze ari Kapiteni wa APR WFC itarasenyukaMyugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso witwa Mwiza ni we kapiteni wa Scandinavia WFC, uyu akaba yarahoze ari Kapiteni wa APR WFC itarasenyuka

Barimo gukora imyitozo nk'abitegura guhangamura AS KigaliBarimo gukora imyitozo nk’abitegura guhangamura AS Kigali

Umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu (Preparateur Physique) afasha umukinnyi kongera ingufu akoresheje umupiraUmutoza ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu (Preparateur Physique) afasha umukinnyi kongera ingufu akoresheje umupira

Intego ya Scandinavia WFC ni ugufasha Perezida Kagame gushyira mu bikorwa gahunda z'urubyiruko no guteza imbere umupira w'amaguru muri rusangeIntego ya Scandinavia WFC ni ugufasha Perezida Kagame gushyira mu bikorwa gahunda z’urubyiruko no guteza imbere umupira w’amaguru muri rusange

Umutoza wungirije arimo atoza abakinnyi uburyo bwo gutwara umupiraUmutoza wungirije arimo atoza abakinnyi uburyo bwo gutwara umupira

Paluku Thierry, Umuyobozi wa Scandinavia aganira n'Umutoza Rajab Bizumuremyi bita 'Mbegeti'Paluku Thierry, Umuyobozi wa Scandinavia aganira n’Umutoza Rajab Bizumuremyi bita ’Mbegeti’

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru