RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

U Rwanda ruzakira inama y’abagore bo mu nzego za siporo mu bihugu 100 bya Afurika na Asia

Abagore bari mu nzego za siporo zishamikiye kuri komite olempike z’ibihugu bisaga 100 bya Afurika n’ibya Aziya, bagiye guhurira mu nama mpuzamahanga izateranira i Kigali kuva kuwa 09 kugeza kuwa 11 Kanama 2017, yateguwe ku bufatanye bwa Komite Olempike Mpuzamahanga (CIO/IOC), Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR/RNOSC) na Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).

Ni ihuriro rigamije ahanini ibiganiro no guhanahana ubunararibonye ku buringanire bw’abagabo n’abagore, by’umwihariko gushishikariza abagore gukora siporo no kugira uruhare mu nzego za siporo.

Lydia Nsekera, umwe mu bayobozi bakuru ba FIFA na we azaba ari i KigaliLydia Nsekera, umwe mu bayobozi bakuru ba FIFA na we azaba ari i Kigali

U Rwanda rukaba rwaratoranyijwe kuberamo iyi nama, kubera intambwe igaragara rumaze gutera mu nzego zinyuranye, no kuba intangarugero ku isi mu guha ijambo n’icyizere abagore mu nzego no mu buzima bwose bw’igihugu.

Iri huriro rikazafasha kandi u Rwanda kugaragaza isura n’ibyiza rumaze kugeraho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abanyacyubahiro bazaza muri iryo huriro barimo FATMA Ssamoura, akomoka muri Sénégal, ni Umunyamabanga Mukuru wa FIFA. Hazaba hari na Dr Izeduwa Derex – BRIGGS ukomoka muri Nigeria, akaba ahagarariye UN Women muri Afurika y’iburasirazuba n’iy’amajyepfo.

Rwemarika, Umuyobozi wungirije wa Komite Olempike y'u Rwanda ari mu bazaba bari muri iyo namaRwemarika, Umuyobozi wungirije wa Komite Olempike y’u Rwanda ari mu bazaba bari muri iyo nama

Uretse abo hazaba hari na Intendant Général LASSANA PALENFO ukomoka muri Cote d’Ivoire ni Perezida w’ishyirahamwe rya Komite Olempike z’ibihugu bta Afurika (Association des Comités Nationaux Olympiques d’Afrique/ACNOA/ANOCA) akaba na Perezida wa Komite Olempike ya Cote d’Ivoire, uzaba ari kumwe na Nsekera Lydia, Umurundikazi uri mu buyobozi bukuru bwa CIO/IOC, akaba anakuriye Umupira w’abari n’abategarugori muri FIFA, akaba na perezida wa Komite Olempike y’u Burundi.

Mu Rwanda hazaba hari na Allen Beatrice ukomoka muri Gambie, ndetse na Kirsty Coventry ukomoka muri Zimbabwe, wamenyekanye cyane mu mukino wo kwoga yesa imihigo anatwara imidari mu marushanwa mpuzamahanga akomeye arimo n’imikino olempike, aho yatwaye umudari wa zahabu mu 2004 mu mikino olempike yabereye Athènes, no mu 2008 mu mikino yabereye i Beijing.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru