RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Ubutinganyi buvugwa muri AS Kigali; Yaba ariyo ntandaro yo guhagarikwa kwa Grace Nyinawumuntu?

Ikipe ya AS Kigali y’abagore ihangayikishijwe n’ibibazo by’itonesha n’ikandamiza ku bakinnyi bamwe byiyongeraho n’ibiyivugwamo ko yaba ikorerwamo ubutinganyi hagati y’abakinnyi n’umutoza wabo, Nyinawumuntu Grace wamaze guhagarikwa kuri ubu.

Umuyobozi w’ikipeya As Kigali y’abagore akaba n’umuvugizi wayo, Gacinya Teddy yabwiye RuhagoYacu.com ko umutoza Nyinawumuntu Grace bamuhagaritse igihe gito kugira ngo babashe gukurikirana ibivugwa muri iyi kipe bijyanye n’itonesha ryiyongeraho ikibazo cy’ubutinganyi.

Teddy avuga ko iyi kipe irimo imyitwarire mibi ari nacyo cyatumye bafata icyemezo cyo guhagarika umutoza igihe kitazwi kugira ngo habanze hakorwe iperereza ryimbitse ku bijyanye n’icikamo ry’ibice bibiri mu bakinnyi bayikinira.

Grace Nyinawumuntu usanzwe unatoza Amavubi y'abagore, kuri ubu yahagritswe muri AS Kigali yatozaga mu gihe kitazwi, ...Grace Nyinawumuntu usanzwe unatoza Amavubi y’abagore, kuri ubu yahagritswe muri AS Kigali yatozaga mu gihe kitazwi, ...

Umunyamakuru yamubajije niba imyitwarire mibi ivugwa hari aho ihuriye n’ikibazo cy’ubutinganyi buvugwa mu ikipe, Teddy Gacinya yagize ati: ”Ibijyanye n’ubutinganyi natwe twabyumvise uyu munsi mu itangazamakuru ubwo turimo gukora iperereza rero birumvikana ko nabyo tuzabirebaho kuko ntabyo twari dusanzwe tuzi”

Nyinawumuntu Grace yabaye umutoza wa AS Kigali guhera mu 2008, akaba yarayifashije kwegukana ibikombe bya shampiyona umunani biheruka, ibi babitwaye bikurikiranya ndetse asanzwe ari n’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagore, iyi yanitabiriye CECAFA y’abagore yabereye muri Uganda mu mpera z’umwaka ushize, u Rwanda rugasezererwa rutarenze amatsinda.

Inkuru bifitanye isano: UBUTIGANYI muri Ruhago y’Abagore- abatoza n’abakinnyi barashyirwa mu majwi-intsinzi irabura kubera byo

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. musemakweli

    Kuya 29-05-2017 saa 12:14'

    birababaje turasebye ariko uwo mudamu niba aribyo bamusengere kuko nawe siwe ahubwo ni sekibi imukoresha ibyo ariko se ubundi nta mugabo agira? basi se agira abana b’abakobwa nawe? ngaho natekereze umwana we bamugize gutyo uko nyamererwa

  2. Kembog

    Kuya 10-01-2017 saa 16:37'

    Ariko Sport Yacu Yagorwa koko Nawese Abandi Bari Kwandikwaho Abakinnyi Beza Hirya Nohino Imikino Itandunyanye Nahotwe Twibereye Kwa Lampostill (amarozi) Abagore Nkaho Nyumvira Rwose Dukeneye Isuku Mimikino Naho Ubundi Baraza Nokwangirwa Nimikino Yagicuti Bati Aba Babuhuhira Mwizamu Ahaaa!

  3. peter

    Kuya 9-01-2017 saa 02:02'

    bikomeye mubagore batingana, niba grace ahamwa nicyo cyaha ndumva tolerance yaba zero kuko birakabije murabonako asize ashenye nikipe kubera imico mibi. mahirwe nahagarare kukuri kwe kdi aracyarumwari ntiyihebe bizamuvamo agaruke ibunyarwanda

  4. niyimana gratien

    Kuya 8-01-2017 saa 16:25'

    mubyukuri mahirwe yarahohotewe binjyanye nimyaka yarafite akibana nuriya mutozawe ahubwo bakurikirana uyumutoza agahanwa akazubiza mahirwe ibyo yamutwaye byose birababaje cyanepe kdi biteye nagahinda?

  5. valens

    Kuya 7-01-2017 saa 14:06'

    football yacu irasebye! habanze amarozi,none haje ubutinganyi muminsi yavuga mwitegure na match fixing

  6. manzi

    Kuya 7-01-2017 saa 07:35'

    ubundi se umugabowe ntamuhaza kugirango ajye gutingana?arizize navemo burundu ahubwo

  7. Samedi

    Kuya 6-01-2017 saa 08:51'

    Byiza Cyane Yari Yaratinze Guhagarikwa Twari Tumurambiwe Ahubwo Bamwirukane Burundu Muri Football Nyarwanda Twari Tumurambiwe.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru