RUHAGOYACU.com
RuhagoYacu  |  Rwanda  |  Abagore

Umuyobozi muri FIFA yasuye u Rwanda yemerera inkunga ruhago y’abagore

Umuyobozi w’umupira w’amaguru w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, Madame Sarai Bareman kuri uyu wa kabiri yasuye u Rwanda, aho yaganiriye n’abafite aho bahuriye na ruhago y’abagore mu gihugu ni ko kubemerera kubafasha mu bintu bitandukanye.

Sarai Bareman wagiye kuri uyu mwanya mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, yasuye u Rwanda ku nshuro ya mbere ye agera ku mugabane wa Afurika aho yadutangarije ko yasanze iki gihugu hari indi ntambwe cyateye mu bijyanye n’umupira w’abagore.

SG wa FERWAFA; Uwamahoro Latifah Tharcille hamwe na Madame Sarai BaremanSG wa FERWAFA; Uwamahoro Latifah Tharcille hamwe na Madame Sarai Bareman

“Umupira w’amaguru w’abagore kuri ubu ni kimwe mu biraje ishinga FIFA ni yo mpamvu naje hano ngo turebe ibijya imbere, tumenye imbogamizi abagore bahura na zo.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ubushobozi ndetse butanga amahirwe kuri ruhago y’abagore. Iyo urebye muri Afurika usanga barateye indi ntambwe mu bijyanye no guteza imbere umupira w’abagore”.

“Bagiye bakoresha neza inkunga ya FIFA mu kuzamura abakobwa bakiri bato. None nagize amahirwe yo guhura n’abatoza b’abagore batoza mu cyiciro cya mbere. Ku bwange ni indi ntambwe yateye”.

Madame Sarai Bareman yasuye u Rwanda mu bigamije iterambere ry'umupira w'abagoreMadame Sarai Bareman yasuye u Rwanda mu bigamije iterambere ry’umupira w’abagore
Grace Nyinawumuntu, utoza ikipe y'igihugu y'abagore yari mu bari bitabiriyeGrace Nyinawumuntu, utoza ikipe y’igihugu y’abagore yari mu bari bitabiriye

Uyu mugore uri mu bayobozi bakomeye ba FIFA, yagize umwanya urambuye wo kuganira n’abatoza b’amakipe atandukanye y’abagore, bamusangiza uko binjiye muri uyu mukino bigoranye, ndetse bamubwira imbogamizi bagenda bahura na zo.

Uyu nyuma yo kuganira na bo, akaba yavuze ko agiye kwicarana na Ferwafa kugira ngo barebe icyo bafasha u Rwamda.

“Tugiye kwicarana na Ferwafa tuganire ku byo twabwiwe n’abatoza kugirango turebe icyo twafasha mu guteza imbere umupira w’abagore mu Rwanda.

Mu byo nabonye tugiye gukora ni ibijyanye n’ibikoresho bikiri bike, n’ubushobozi buracyari hasi ndetse hari n’ikibazo cyo kubona ibikorwa remezo, ibibuga byo gukiniraho no kwitorezaho nta byo. (Ibi) ni byo tugiye gushyiraho gahunda yabyo tugafasha Ferwafa ngo izo mbogamizi ziveho”.


Hari kandi abayobozi batandukanye muri FERWAFAHari kandi abayobozi batandukanye muri FERWAFA
Rwemarika ushinzwe iterambere rya ruhago y'abagore muri Ferwafa hamwe na Madame Sarai BaremanRwemarika ushinzwe iterambere rya ruhago y’abagore muri Ferwafa hamwe na Madame Sarai Bareman

Sarai Bareman ukomoka mu gihugu cya Samoa cyo ku mugabane wa Oceyaniya, yagiye akora imirimo itandukanye mu buyobozi bw’umupira w’amaguru ahereye ku kuba umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryo mu gihugu cye ndetse anashingwa gushyira mu bikorwa ibijyanye n’umupira w’amaguru wose wo ku mugabane wa Oceyania yaje no kubera umunyamabanga wungirije.

Tariki ya 14 Ugushyingo 2016, ni bwo yaje kugirwa umuyobozi w’umupira w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Abagore

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. dfffffffffffffff

    Kuya 9-08-2017 saa 10:40'

    Bazayakoreshe neza , nayo atazarangira nka yayandi twaherutse ngo batangiza amarushanwa y’amakipe y’abana, komite ikayakoresha umunsi umwe i Nyanza, umuyobozi wa Ferwafa avuga ko batangiza mu Turere twose kandi ko championa izakomeza hose,abantu turategereza kugeza ubu.
    Ibya Ferwafa ni hatari.

  2. Straton

    Kuya 9-08-2017 saa 00:26'

    Good nukuri mukore bizakure atari ukwirira sibyo?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru