RUHAGOYACU.com

Ababyeyi basabwe kwiminjiramo agafu ngo abana biga umupira badapfa mu iterura

Bamwe mu babyeyi bafite abana biga gukina umupira basabye bagenzi babo kwiminjiramo agafu bakabashyigikira, kugiranga abo bakinnyi b’ejo hazaza batazabapfira ubusa nk’uruhu rw’imbwa, dore ko Umunyarwanda yagize ati “umwana apfa mu iterura”.

Hari nyuma y’umukino wa gicuti Isonga FC yanganyijemo na Heroes FC 0-0 kuri uyu wa 11 Gicurasi 2017, aho bamwe mu babyeyi bari baje gushyigikira abana babo basabye bagenzi babo ndetse n’abafite abitoreza mu bindi bigo, kurushaho kwihatira kujya babashyigikira kuko bibongerera umwete n’ishyaka bakarushaho gutera imbere.

Umubyeyi witwa ‘Mama Yves’ (ni ryo yahisemo ko tumwita) yatangarije RuhagoYacu ko kuza gushyigikira abana be haba mu myitozo no mu mikino (matches) biba bimushishikaje, kuko bimutera ishema kandi akabasha no gukurikirana ikinyabupfura abatoza mu rugo niba ari na cyo bagaragaza iyo bageze ahandi.

Ati “Mba nshaka kubatera ‘courage’ kandi nanjye nkareba uko bakina, nkareba uko nareze, nkanareba ikinyabupfura kuko ntibacyigira hano (mu kibuga) ahubwo babikomora aho bavuka.”

Si kenshi uzasanga ababyeyi baje kureba aho abana babo bigira gukina umupira ariko aba bo bibatera ishemaSi kenshi uzasanga ababyeyi baje kureba aho abana babo bigira gukina umupira ariko aba bo bibatera ishema

Uwo mubyeyi ufite abana babiri biga umupira mu bigo bitandukanye, umwe mu Isonga FC undi muri Heroes Academy, avuga ko kuva bakiri bato ari we wababyutsaga akabibutsa kujya mu myitozo, ari na yo mpamvu aho bamaze kugimbuka, akomeza kubakurikirana.

Icyakora ngo binatuma abana be bagira ishyaka, iteka bagahora bumva ko bakwitwara neza, bityo iryo shyaka rigatuma barushaho gutera imbere.

Yakomeje asaba abandi babyeyi bagenzi be kwihatira gushyigikira abana babo, bakabasura ndetse bakabitaho uko bashoboye kugirango birinde ko ‘umwana yapfa mu iterura’.

Ati “Nashishikariza abandi babyeyi kujya bashyigikira abana, bagakurikirana bakareba ibyo abana babo bakina, aho bari n’ibyo bakora, kuko ushobora kwicara wibwira ngo ari mu ikipe kandi wenda atari ho ari cyangwa akaba atanakina ukaba wakwibaza icyo yagiye kuhakora.”

Umwana ukina azi ko umubyeyi we arimo kumureba aba afite ishyaka ridasanzweUmwana ukina azi ko umubyeyi we arimo kumureba aba afite ishyaka ridasanzwe

Ibi kandi byemezwa n’Umutoza w’Isonga FC, Gatera Moussa uvuga ko kuza ku kibuga kw’umubyeyi bifasha umwana mu kwiga umupira kwe ndetse no gutera imbere, bikanorohereza abatoza, bityo iyo abibonye ngo abyakirana ibyishimo.

Ati “Hari ibintu buriya aba ari kumfasha n’ubwo ashobora kuba atabizi. Aba amfasha mu buryo bwa ‘mutivation’ (kubatera ishyaka), umwana iyo abonye umubyeyi we amushyigikiye akaza kumureba, aba yumva ko agomba kwitwara neza, ibyo nanjye bikamfasha kuko umwana ajya mu kibuga yumva agomba gukora byinshi byiza kugirango umubyeyi we abibone.”

Icyakora ngo umubare w’ababyeyi bashyigikira abana biga gukina umupira w’amaguru uracyari ku kigero giciriritse cyane, kuko abana bagera kuri 30 bari mu Isonga, nibura batanu cyangwa batandatu bonyine nib o ababyeyi babo nibura bitabira imikino imwe n’imwe abana babo baba bagiye gukina, mu gihe umwe gusa ari we ushyigikira umwana we kensho no mu myitozo ya buri munsi.

Ati “Ntabwo babyitabira, uretse ko wenda nk’abana bari hano mu Isonga baturutse mu Ntara usanga ababyeyi babo wend anta kanya, ariko hari abitabira imikino, umwe gusa ni we ugerageza kuza no ku myitozo ya buri munsi.”

Mama Yves (wo hagati) ngo aterwa ishema no kubona abana be bakina kandi akishimira kubashyigikiraMama Yves (wo hagati) ngo aterwa ishema no kubona abana be bakina kandi akishimira kubashyigikira

Umutoza Gatera yakomeje asaba abyeyi kujya bigomwa umwanya cyangwa indi mirimo nibura gake gashoboka, ariko bagashyigikira abana babo, kuko bibafasha gutera imbere bityo bakazaba abakinnyi beza ejo hazaza.

Ibyo kandi binashimangirwa na Ishimwe Claude, umwe mu bana biga umupira mu Isonga FC, uvuga ko iyo abona umubyeyi we yaje kumushyigikira, bituma iteka ajya mu kibuga yumva agomba guhesha ishema ababyeyi be bamushyigikira, ibyo bigatuma arushaho gutera imbere.

Ati “Mbanza kwishima, ubundi ngatekereza ko kuba abyeyi banjye baje kunshyigikira, bigaragaza ko ibyo nkora babishaka, bityo nkaba ngomba gukora ibishoboka byose ngo mbashe kubashimisha kandi nanjye mbashe gutera imbere mu mwuga.”

Kutitabira gushyigikira abana biga umupira si umwihariko w’abawigira mu Mujyi wa Kigali gusa, kuko no mu zindi ntara na ho icyo kibazo ari rusange, dore ko henshi baba bataranasobanukirwa ko umupira ari umwuga nk’indi yose yigwa.

Umutoza Gatera Moussa (uwa kabiri) avuga ko gushyigikira abana mu myitozo kw'ababyeyi bifasha abana n'abatoza mu buryo butaziguyeUmutoza Gatera Moussa (uwa kabiri) avuga ko gushyigikira abana mu myitozo kw’ababyeyi bifasha abana n’abatoza mu buryo butaziguye

Umwana ukina azi ko ababyeyi be barimo kumureba, akinana shyaka ridasanzweUmwana ukina azi ko ababyeyi be barimo kumureba, akinana shyaka ridasanzwe

Serubungo Yahya, umwe mu bakanyujijeho cyane mu makipe nka Etincelles FC na ATRACO FC yari yaje gushyigikira barumuna be biga umupira mu Isonga FC na Heroes AcademySerubungo Yahya, umwe mu bakanyujijeho cyane mu makipe nka Etincelles FC na ATRACO FC yari yaje gushyigikira barumuna be biga umupira mu Isonga FC na Heroes Academy

Heroes Academy ya gatatu mu itsinda ryayo muri shampiyona y'icyiciro cya kabiriHeroes Academy ya gatatu mu itsinda ryayo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Isonga FC ni iya kabiri muri iryo tsinda, yo na Heroes banganyije 0-0 bitegura gusoza imikino y'amatsinda maze bakajya muri 1/4Isonga FC ni iya kabiri muri iryo tsinda, yo na Heroes banganyije 0-0 bitegura gusoza imikino y’amatsinda maze bakajya muri 1/4

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru