RUHAGOYACU.com

Abadepite batuwe urusobe rw’ibibazo byugarije Siporo zikorwa n’umuntu ku giti cye

Abahagarariye amashyirahamwe y’imikino ikinwa n’abantu ku giti cyabo (Sports Individuel) batuye Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, Umuco n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko batuwe urusobe rw’ibibazo bahura na byo, bituma birya bakimara ariko bagakomeza kwitwa ‘siporo nto’.

Umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball n’indi mike, ni yo benshi barimo n’abayobozi mu nzego z’ibanze baha agaciro nka siporo cyangwa imikino, iyo ikaba imyumvire iri mu nzego nyinshi zitandukanye zirimo n’izabikorera zituma indi mikino nk’ikinwa n’abantu ku giti cyabo idatera imbere.

Ibi ni bimwe mu byo abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino ikinwa n’umuntu ku giti cye, bagejeje ku Badepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, Umuco n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, mu biganiro bagiranye kuri uyu wa 16 Ukwakira 2017.

Abahagarariye Amashyirahamwe y'imikino babonye umwanya wo kuruhura imitimaAbahagarariye Amashyirahamwe y’imikino babonye umwanya wo kuruhura imitima

Muri ibyo biganiro, abahagarariye ayo mashyirahamwe basobanuye intego baba bafite iyo bashing ayo mashyirahamwe, basobanurira abadepite uburyo bakorana n’izindi nzego za siporo bahagarariye, iza leta ndetse n’abikorera, baboneraho kugaragaza n’imbogamizi bafite mu guteza imbere siporo y’u Rwanda.

Nyuma y’ibyo biganiro, Mbaraga Alexis, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon mu Rwanda yatangarije RuhagoYacu ko ibibazo rusange muri Siporo zikorwa n’umuntu ku giti cye ahanini bishingiye ku mikoranira y’amashyirahamwe na Minisitero ya Siporo n’umuco ndetse n’amikoro make baba bafite, ahanini bitewe n’uko abashoramari akenshi usanga batseta ibirenge mu kubatera inkunga.

Ati “Twasanze muri siporo ikorwa n’umuntu ku giti cye, ubuhumbikiro bwacu ni mu mashuri kandi ni ho tudafite ukwishyira ukizana guhagije, ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri ni we mufatanyabikorwa byo guteza imbere siporo.”

Depite Agnes Mukazibera, Umuyobozi wa Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, Umuco n’urubyiruko mu Nteko Ishinga yatangarije RuhagoYacu ko muri gahunda bihaye yo kwegera abayobozi ba siporo zitandukanye nk’uko biri no mu nshingano zabo, basanzemo ibibazo bitandukanye, bishingiye ku myumvire, ubushobozi n’ibindi.

Depite Agnes Mukazibera, Komisiyo y'uburezi, ikoranabuhanga, Umuco n'urubyiruko mu Nteko Ishinga AmategekoDepite Agnes Mukazibera, Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, Umuco n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko

Ati “Harimo ibibazo mu gutegura abakinnyi, hari na bamwe mu bayobozi ba federasiyo usanga bazifata nk’iy’umuntu ku giti cye, ntibumve ko bakorana na komite […] Hari n’ikibazo cy’abakozi bake bize ibintu bijyanye na siporo, hakaba n’ibibazo by’uburyo abakinnyi bakurikiranwa, haba mu buvuzi, imitekerereze n’ibindi. Hari kandi n’ikibazo cy’ibikorwa remezo bidahagije.”

Kuri ibyo bibazo Abadepite batanze inama ndetse n’inyunganizi, ubundi bemerera abo bahagarariye ayo mashyirahamwe kubakorera ubuvugizi mu nzego bireba, ariko na bo bagakora iyo bwabaga bagatunganya ibyo biyemeje, bakirinda kwitwaza ko ari abakorera bushake ngo bibonere indonke bitwaje izina ‘Rwanda’.

Aha bakomozaga ku bayobozi bitwaza amashyirahamwe y’imikino bahagarariye babona inkunga bakazikoresha uko bashaka, nyamara ziba zahawe ishyirahamwe ry’Abanyarwanda.

Kimwe n’abayobozi b’amashyirahamwe ya siporo rusange (Sports collectif), abo mu mashyirahamwe y’imikino y’umuntu ku giti cye na bo bifuje ko hajya habaho ibiganiro hagati ya bo na Minispoc mu kugena ibikorwa, kandi iyi Minisiteri ikagaragaza ibyo izagiramo uruhare n’uko ruzaba rungana, ibi bikazajya bibafasha gutegura neza ibyo bazakora muri uwo mwaka.

Bagabo Placide, Umunyamabanga mukuru w'Ishyirahamwe ry'imikino ya Taekwondo yashimye asaba ko siporo zafatwa kimwe hakavaho imyumvire y'uko habaho siporo nto n'ininiBagabo Placide, Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Taekwondo yashimye asaba ko siporo zafatwa kimwe hakavaho imyumvire y’uko habaho siporo nto n’inini

Mu bindi abo bayobozi b’amashyirahamwe batuye Abadepite nk’ibibazo, ni uko imikino bahagarariye idahabwa agaciro mu nzego z’ibanze cyane cyane mu rwego rw’uturere nk’indi mikino rusange.

Kuri ibi baboneyeho no kwamagana abumva ko siporo zikorwa n’umuntu ku giti cye nk’imikino njyarugamba, ari siporo nto ngo izindi bazite ko ari nini, kuko iyo bigeze ku ishema ry’igihugu usanga bimwe bitaga bito ari byo binini.

Nyuma y’inama n’abahagarariye amashyirahamwe y’imikino yose mu Rwanda yaba iya rusange ndets en’iy’ikinwa n’abantu ku giti cyabo, Abadepite bagize Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, Umuco n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko bagiye gutegura raporo izashyikirizwa Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

Nyuma yo kuyiganiraho no kuyunguranaho ibitekerezo, hazatumizwa Ministeri ya Siporo mu izina rya Guverinoma, ndetse n’izindi nzego zizaba zirebwa n’iyo raporo zose maze ibibazo biyirimo biganirweho, imyanzuro izafatwa ikaba yitezweho gutuma urwego rwa siporo na rwo rurushaho gutera imbere kimwe n’izindi zose zigize ubuzima bw’igihugu.

Siporo y'abari n'abategarugori na yo ngo irimo gutera imbere ariko haracyakenewe imbaraga Siporo y’abari n’abategarugori na yo ngo irimo gutera imbere ariko haracyakenewe imbaraga

Na bo basabye ko Ministeri yajya ibamenyesha ibikorwa byabo izagiramo uruhare n'uko ruzaba runganaNa bo basabye ko Ministeri yajya ibamenyesha ibikorwa byabo izagiramo uruhare n’uko ruzaba rungana

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru