RUHAGOYACU.com

Abadeyi, Abatabazi n’abo kwa Haruna mu miryango 10 yasize izina mu mikino yo mu Rwanda

Mwene Samusure avukana Isunzu… Inyana ni iya mweru…ni imwe mu migani igaragaza ko mu muco nyarwanda bemeraga ko umwana akurana imico y’ababyeyi be ndetse akagendera mu nzira zabo. Iyo bigeze mu mikino ariko, amateka atwereka ibindi, kuko ari gake uzasanga umubyeyi araga umwana we impano yari afite, cyangwa se ngo abavandimwe bagaragaze impano imwe. Aha ubanza bisaba kwitabaza undi mugani, ko inda ibyara Mweru na Muhima.

Iyo urebye hirya no hino ku isi, usanga koko Inda yarabyaye Mweru na Muhima, ibihangange byabayeho bikomeye mu mikino nka Michael Jordan, Diego Maradona, Mouhamed Ali cyangwa se Andre Agassi, abana babyaye ntabwo basize izina nk’irya ba se, kugeza no kuri Zidane wananiwe gukoresha ak’ububyeyi ngo abasore be babone umwanya muri Real Madrid atoza.

Abavandimwe b'aba Ayews batangiranye umupira muri MarseillesAbavandimwe b’aba Ayews batangiranye umupira muri Marseilles
Thorgan na Eden Hazard baherutse gutsindira bombi igihugu cyabo cy'UbubirigiThorgan na Eden Hazard baherutse gutsindira bombi igihugu cyabo cy’Ububirigi

Aha ariko, umuntu ntuyabura kuvuga ko hari abo byahiriye. Ejobundi, Eden na Thorgan Hazard batsinze ibitego mu mukino igihugu cyabo cy’Ababirigi cyanyagiragamo Chypres 4-0, igihangange muri Afurika Abedi Ayew Pele, abana be bakomeje kwandika izina mu Bwongereza no muri Ghana… n’abandi n’abandi.

Mu Rwanda, RuhagoYacu na yo yasubije amaso inyuma ikusanya imiryango yagiye yigaragaza mu mikino iwacu. Aha twafashe imiryango 10 tubona yararushije abandi gutanga umusaruro mu mikino yo mu Rwanda.

10. Umuryango wa Gakwaya

Gakwaya Christian n'umuvandimwe we Gakwaya Eric ni bo fatizo ry'umukino w'amamodoka mu RwandaGakwaya Christian n’umuvandimwe we Gakwaya Eric ni bo fatizo ry’umukino w’amamodoka mu Rwanda

Gakwaya Claude Sr yabaye umukinnyi ukomeye w’amamodoka biza no kurangira yitiriwe Rally Huye, nyuma yo gukora impanuka mu mwaka w’1985. Abahungu be, Gakwaya Christian na Gakwaya Eric ni abayobozi mu ishyirahamwe ry’umukino w’amamodoka mu Rwanda. Ushatse wavuga ko ari bo uyu mukino wubakiyeho kugeza ubu. Ku rutonde rwacu baza ku mwanya wa 10.

9. Umuryango wa Lomami

Lomami Jean yakiniye ikipe y'igihugu Amavubi. Barumuna be kuri ubu baracyagaragara mu kibugaLomami Jean yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi. Barumuna be kuri ubu baracyagaragara mu kibuga

Kuva kuri Lomami ubabyara, umuryango wa Lomami waramenyekanye cyane mu mikino yo mu Rwanda. Uretse Papa wabo wakinnye umupira hambere, benshi babonye Lomami Jean wari mu ikipe y’igihugu yakinnye CAN 2004, mu gihe barumuna be, Lomami Andre na Lomami Frank, bagiye bakinira amakipe atandukanye mu Rwanda nka APR FC na Rayon Sports. Lomami Marcel na we kuri ubu ni umutoza mu ikipe ya Rayon Sports

8.Umuryangi wa Tindo

Ngirinshuti Mwemere na bashiki be bakiniye ikipe y'igihugu AmavubiNgirinshuti Mwemere na bashiki be bakiniye ikipe y’igihugu Amavubi

Uyu muryango urihariye kuko watanze abakinni b’ibitsina byombi. Uretse Ngirinshuti Mwemere wakinnye mu makipe ya As Kigali, Police,Atraco n’ikipe y’igihugu, na bashiki be bagacishijeho mu makipe atandukanye ndetse babiri muri bo Vumilia Aline n’Uwamahoro M.Claire bakinira ikipe y’igihugu y’abagore. Kitumaine Diane na we akaba yarakiniye amakipe atandukanye y’abagore mu Rwanda.

7.Umuryango wa Abuba

Mukamazimpaka Hawa, ni umubyeyi wa Abuba, Omborenga na Salumu(Foto KT)Mukamazimpaka Hawa, ni umubyeyi wa Abuba, Omborenga na Salumu(Foto KT)

Ngo imikinire y’aba basore bayikomora kuri se wabo Furahani, Sibomana Abuba, Fitina Omborenga na Yamin Salum, aba basore uko ari batatu bamaze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu aho uyu musore muto we yahamagawe mu batarengeje imyaka 20 gusa. Ni umwe mu miryango yatanze ba myugariro bakomeye mu Rwanda.

6.Umuryango wa Sebalinda

Dominique Sebalinda Ngoga(wambaye ubururu) yabaye umukinnyi ukomeye wa Volleyball gusa aza kwitaba Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Dominique Sebalinda Ngoga(wambaye ubururu) yabaye umukinnyi ukomeye wa Volleyball gusa aza kwitaba Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Reka dusubireho hambere, Sebalinda Théophile yabaye umusifuzi mu mupira w’amaguru kuva mu mwaka 1955 kugeza 1975, ndetse anayobora ishyirahamwe ryahuzaga abasportif icyo gihe ASAR, (Association Sportive au Rwanda). Uyu yaje kuba na komiseri muri Ferwafa kugeza mu 1994 ubwo yazaga guhitanwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Fidel Kajugiro Sebarinda na we yakinnye Volleyball mbere yo gukora kuri Radio Rwanda imyaka 17Fidel Kajugiro Sebarinda na we yakinnye Volleyball mbere yo gukora kuri Radio Rwanda imyaka 17

Abana be, muri volleyball hazwi Sebalinda Antoine, Sebalinda Ngoga Dominique babaye abakinnyi bakomeye muri uyu mukino, na Sebalinda Kajugiro Fidèle wakinnye Volleyball akanaba umunyamakuru ukomeye w’imikino aho kuri ubu ari umukozi wa Komite Olimpike. Uyu muryango kandi watanze Sebalinda Uwizeye Gilles umusifuzi muri Basketball.

5.Umuryango wa Kamanzi

Kamanzi Michel(wambaye numero 8) yakiniye Amavubi muri CAN 2004Kamanzi Michel(wambaye numero 8) yakiniye Amavubi muri CAN 2004

Aha na ho abenshi bazwi hambere, gusa nka Kamanzi Michel benshi mu banyarwanda baramwibuka muri CAN 2004 aho yari kumwe n’Amavubi i Tunis, mukuru we Kamanzi Fidèle "Bayama" yabaye umukinnyi ukomeye wa Tennis ndetse mu myaka ishize aba umunyamabanga wa Federasiyo y’uyu mukino mu Rwanda, ndetse anabaho diregiteri tekinike, aha kandi Kamanzi Alexis, Kamanzi Marie Goretti , Kamanzi Esperance bose babaye abakinnyi bakomeye muri Volleyball.

4. Umuryango wa Karabaranga

Amb. Jean Pierre Karabaranga(wambaye costume) yabaye umukinnyi ukomeye wa Volleyball ndetse anaba umunyamabanga muri Minispoc. Kuri ubu ahagarariye u Rwanda mu BuholandiAmb. Jean Pierre Karabaranga(wambaye costume) yabaye umukinnyi ukomeye wa Volleyball ndetse anaba umunyamabanga muri Minispoc. Kuri ubu ahagarariye u Rwanda mu Buholandi

Kuva kuri Nyakwigendera Karabaranga Servilien wakinnye umupira w’amaguru hamwe na Karangwa Fidèle na Kanobana uyu muryango kuva kera wagiye ugira abakinnyi mu mikino itandukanye, aho aba vuba ari Amb Karabaranga J Pierre wamenyekanye muri Volleyball ndetse akanaba muri Minisiteri y’umuco na Siporo hakaza na Karabaranga J Paul na we wakinnye umukino wa Volleyball.

3. Umuryango wa Hakizimana Fadhil

Haruna Niyonzima na Muhadjili Hakizimana ni bamwe mu bakinnyi beza bigaragaje mu Rwanda mu minsi mike iherukaHaruna Niyonzima na Muhadjili Hakizimana ni bamwe mu bakinnyi beza bigaragaje mu Rwanda mu minsi mike iheruka

Uyu muryango abanyarwanda barawuzi cyane kuko watanze abakinnyi bakomeye. Kuva kuri Singirankabo Depute wakinnye umupira w’amaguru mbere yo kuba Rwiyemezamirimo unyura ku bandi bakinnyi bakomeye bazwiho kwambara numero umunani nka Sibomana Abdoul wakiniye APR FC igihe, Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi na Hakizimana Muhadjili umuhererezi mu muryango kuri ubu na we ukinira APR FC.

Ubishatse wajya no mu bavandimwe bo hafi aho, aho usanga Bizimana Djihad wa APR FC na Sadjati Niyonkuru dore ko mama wabo na we akomoka muri uyu muryango, cyo kimwe na mama wa Ramazani Niyonkuru kuri ubu ubarizwa muri Rayon Sports.

2.Umuryango w’Abatabazi

Mutabazi Bosco kuri ubu uri kumwe n'ikipe y'igihugu ni umwe mu bo mu muryango w'AbatabaziMutabazi Bosco kuri ubu uri kumwe n’ikipe y’igihugu ni umwe mu bo mu muryango w’Abatabazi

Umuntu wese uzi umukino wa Volleyball mu Rwanda iri zina ararizi uhereye kuri Mutabazi Aline kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abagore, maze ugaca kuri basaza be Mutabazi Eric, Mutabazi Elie, Mutabazi Jean Claude, Mutabazi Emmanuel, Mutabazi Bosco, Mutabazi Alain na Mutabazi Bonny. Aba bose bakaba barakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda ndetse banakinira ikipe y’igihugu. Kuri ubu, Elie Mutabazi akaba ari n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu aho atoza mwene nyina Mutabazi Bosco

1.Umuryango w’Abadeyi

Mudeyi Suleyman ni umwe mu Badeyi bakiri mu kibugaMudeyi Suleyman ni umwe mu Badeyi bakiri mu kibuga

Ku mwanya wa mbere ku rutonde twakoze hagaragaraho umuryango w’Abadeyi ukomeje kwandika izina muri ruhago y’u Rwanda kuva mu mwaka w’1987 ubwo benshi muri bo bakiniraga ikipe ya Stir. Nyuma yaho, Abadeyi bagiye bakinira amakipe akomeye mu Rwanda nka Panthere Noir(Yves), Kiyovu Sports(Gustave &Emerien) na Rayon Sports(Yves &Nazareth).

Se wabo w’Abadeyi, Mudeyi Modeste na we akaba yarakinaga umupira, gusa umwana we Muvala Valens ni we wigaragaje cyane mu Rwanda. Muri rusange abadeyi bakiniye amakipe atandukanye ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi ni Mudeyi Gustave,Mudeyi Emerien,Mudeyi Nazerth,Mudeyi Yves,Mudeyi Roi na Mudeyi Suleiman ugikina nanubu.

Iyi ikaba ari yo miryango twabonye yasize izina mu mikino yo mu Rwanda kurusha iyindi, gusa tukaba tubizi ko hari n’iyindi tutanyuzemo nk’umuryango wa Ruterana harimo Ruterana Damascène uzwi cyane muri Rayon Sports akava inda imwe na Kamali, Karangwa Bosco na Ruterana Jean Marie Vianney boswe bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Aha kandi hari, umuryango wa Sayinzoga, Bishira, uwa Munyankindi ugaragaramo Munyankindi Jean Marie (Tennis), Mutaganira Fidèle & Munyankindi Jean Paul (Ruhago), Mudaheranwa J Pierre (Basketball & Amamodoka. Ishimwe Claude na Niyindorera Lambert, Gahemba Jean Marie na Areruya Joseph,Djuma Munyaneza na Gashugi, Kavalo na Flavien, na bo ni abandi tutagarutseho cyane.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. tinko

    Kuya 22-10-2017 saa 16:15'

    Wibagiwe mudeyi Dieudonné wakinnye umukino wa AL Hilal akinira RAYON SPORT bahimbaga NINJA!

  2. HABARUGIRA

    Kuya 21-10-2017 saa 19:44'

    Utwibukije amateka kabisa. Utumye nibuka ikipe y’igihugu ya volley yo mu gihe cya ba SEBALINDA Dominique Ngoga, bamwitaga DOMINGO. Ba IMENAMIKORE Benjamin,RYAMBABAJE Alexandre,MASUMBUKO muri Petit seminaire ku Karubanda, Ba Karonji Canesius,MBARUTSO Fidel, GACENDERI Lambert,Fernand n’abandi i SAVE mu bamaristes,Uwitwaga Theophile muri Groupe scolaire officiel de BUTARE,... Aba bahungu barateye kabisa. Muri JUMENASE ya kaminuza imibira yaramenekaga.

  3. Berurier

    Kuya 21-10-2017 saa 13:22'

    Mouhamed Ali yasize umukobwa witwa Laila Ali wakinnye Boxe yarinze asoza gukina adatsinzwe na rimwe muri combats 24 harimo 21 yatsinze kuri KO. Murakoze!

  4. Gicu

    Kuya 20-10-2017 saa 22:02'

    Izi ni zo nkuru tuba twifuza mukomereze aho. Ubutaha ni ukujya munabatumira bakatubwira byinshi. Amafoto yabo na yo abonetse bose tukajya tubamenya byaba byiza cyane nubwo bitoroshye. Asante sana.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru