RUHAGOYACU.com

Abafana ba APR FC bakusanyije miliyoni 20 babwirwa iby’abakinnyi baguzwe n’imodoka nshya

Abafana b’ikipe ya APR Football Club baraye bahuye n’abayobozi babo mu nama imaze kumenyerwa yo kuganira ku iterambere ry’iyi kipe irusha izindi ibigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Iyi nama yitabiriwe n’abafana barenga 300 yabereye i Nyarutarama kuri Tennis Club iyoborwa na Vice Perezida wa APR FC Gen Mubarak Muganga wari kumwe nkuko byari bimeze mu nama iheruka n’umuhuzabikorwa w’abafana ba APR Col Kagabagambe, ndetse na Kazungu uyobora abafana.

Iyi yatangiye igaruka ku myanzuro y’inama iheruka aho kimwe yagarutseho ari uko habayeho uburangare muri “transfert” ya Jacques Tuyisenge byarangiye yongereye amasezerano muri Gor Mahia kandi ubuyobozi bwari bwijeje abafana ko buzamuzana muri uku kwa mbere. Aha ariko, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwatangaje ko ibindi byagenze nk’uko byari byateguwe.

Ku bijyanye n’abakinnyi bashya…

Migi yagarutse muri APR FC yamwubakiye izinaMigi yagarutse muri APR FC yamwubakiye izina
Iranzi Jean Claude agiye kongera kuyobora APRIranzi Jean Claude agiye kongera kuyobora APR

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko bwarangizanyije n’abakinnyi babiri Iranzi Jean Claude na Mugiraneza Jean Baptiste Migi gusa ibiganiro bikaba bigeze kure na Savio Nshuti ariko bikaba bigikomeye kumukura muri As Kigali yifuza amafaranga atari make. Aha kandi hatangajwe ko iyi kipe igiye kuzamura Byiringira Lague ukinira Intare, nubwo mu minsi ishize Vision yakomezaga kuvuga ko ari uwayo. Afande Mubarak akaba yanatangaje ko Sugira Ernest ari hafi kugaruka mu kibuga.

Ku bijyanye no gutera inkunga ikipe…

Abafana bari bitabiriye inama batangaje ko bazakomeza gushyigikira ikipe mu bijyanye no kugura abakinnyi, aho ku munsi w’ejo hakusanyijwe miliyoni 20 z’amafaranga y’ Rwanda, gusa biha intego yo kugeza kuri miliyoni 70.

Ku bijyanye n’umutoza na Staff Technic…

Abakunzi ba APR FC babwiye ubuyobozi ko bitagaragara neza kuba Jimmy Mulisa akora wenyine ntawe bafatanya nyuma y’igenda rya Yves Rwasamanzi, gusa ubuyobozi bubabwira ko hari ibyo bagiye kubikoraho vuba bakazanamo amaraso mashya, gusa ntibatangaza niba uzaza ari umutoza mukuru cyangwa se uwungirije.

Ku bijyanye n’ibikoresho by’ikipe…

APR FC yari isanzwe ikoresha Bus ya MINADEF kuri ubu igiye kwizanira iyayoAPR FC yari isanzwe ikoresha Bus ya MINADEF kuri ubu igiye kwizanira iyayo

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatangarije abafana ko iyi kipe yaguze imodoka yayo bwite izaba iriho n’ibirango byayo. Iyi ikaba iri ku rwego rw’izindi modoka z’amakipe asanzwe akomeye yaba ayo mu karere cyangwa hirya no hino ku isi. Iyi kipe kandi, ikaba yabwiye abitabiriye inama ko hari imyenda y’abafana yagiye hanze, bityo ko batangira kuyigura bakazajya baza ku kibuga bambaye neza.

Ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwasoje iyi nama butangaza ko buzakomeza gufatanya n’abafana mu kuzamura ikipe yabo kandi ko bizera ko aba bakinnyi bashya bazafasha ikipe mu kwitwara neza mu marushanwa atandukanye izitabira.

APR FC mu isura nshyaAPR FC mu isura nshya

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. amahoro peace

    Kuya 15-01-2018 saa 12:57'

    na saidi abedi makasi ntabacike dukurikije qualite ya aprfc turabona imukeneye kuko uzajya asaza wese aprfc izajya imutwara kuko ni yo sazirio

  2. Igikonakazi

    Kuya 13-01-2018 saa 18:20'

    yewe mussa na kagina imitima izabarya igeraho ishwanyuke haha hahahaha mujye kubanazwa numujura wanyu uboshye ukanura nka mbegurubwa ubundi mubone kuvuvura !!! ahubwo police ikaze umurego wo gufata ibisambo!! naho mwebwe muri benshi bubusa ! mutegereze nibindi biracyaza !!! imitima iracyabarya

  3. Igikona

    Kuya 11-01-2018 saa 07:39'

    Iyi kipe yazimara mba ndoga Ngirinshuti. Bigenze neza aba bakinnyi tukababona ndakubwiza ukuri noneho na ya kipe nayikubita. Gusa Bayobozi ba APR, 1.Mutubabarire murangize izo transfers, 2.Mudushakire umutoza maze Mulisa amwungiririze, 3.Ibindi mubitubaze nk’abafana.

  4. mussa

    Kuya 11-01-2018 saa 00:02'

    kwikirigita-mugaseka-
    kwikirigita-mugaseka-ngo-20.000:000?:ubuse-iyo-bus-urabona-ihuriyehe-niriya-skol-igiye-guha"gasenyi.-ngo.;migi;,na;,iranzi.-abakecuru-ubuse—utabona-umwanya-muri-kenya-undi-akarindagirira-i-burayi::na;zambia.-ubwo-nibo-bajegukora-ikinyuranyo?;mureke-gasenyi-idukosore-nicyo;;gihe.-migi..ananiwe..shampiyona..2..ziciriritse..ngo..niwe..gisubizo..naze..yirire..imperekeza..kuko..iby,abapfu..birya..abapfumu..(mumenye..ngo..muratubihiriza)

  5. kagina

    Kuya 10-01-2018 saa 23:36'

    Ngo abafana bakusanyije 2o millions!!! Iyo technique irashaje rwose, nibabanze bibonere ayo batanga binjira kubibuga ndetse babone nayo bishyura imodoka ibajyana aho ikipe yabo yakiniye. Mujye mumenya ko buhoro buhoro arirwo rugendo, rero ntimukabeshye kumanwa. Simply mutubwire ko mumisoro dutanga hafashwemo ziriya millions zose ngo mwibake ikipe izaba igihangange kuri technique yo murwanda gusa. Inama nabagira: muce bugufi, umupira wose urubakwa, ntabwo utangirira mukirere

  6. Badege

    Kuya 10-01-2018 saa 18:35'

    Diarra oyeee!!! Congolese oyeee!!!

  7. Muhammad

    Kuya 10-01-2018 saa 17:57'

    Ndashima cyane aba Fans ya APR FC, kubera ubwitange bagaragariza Team yacu !
    Ariko nangye nk’umu Fan wa APR FC, har’ibyo nifuza kwibariza abayobozi ba APR FC !

    Ubwo koko, mwaba muzanye Iranzi na Migi, wenda na Kagere na Kayumba Soter, ukongera mo na Savio, ngo mubazanye gutozwa n’umuntu barusha ibigwi ; umutoza w’umuswa nka Mulisa, utagira A License, udakwiriye no kungiriza muli APR FC ; kuko icyo yakorera Head Coach uri mu nzira, uje kumusimbura, ari ku mugambanira gusa, nk’uko yabikoze kuri Yves Rwasamanzi ?!

    Byanze bikunze, Jimmy Mulisa ntazaguma muli Apr Fc with such results ! Iyo muha responsabilities umuntu utazishoboye muba mumwicira coaching career. Nk’ubu Jimmy Mulisa, mwaramwishe already ! Everybody knows, as a football coach ; he is a finished man ! The lone quality he deems is that, he’s among you, he belong with you ? Is this a quality ? It’s a stain, a blemish for me. You’re compromising the future of your owns. What you’re really doing is mortgaging the future of your owns. Ntabgo mureba kure ; I’m really sorry !

    Icyo APR FC icyeneye ni a Completely new Coaching Staff ! Icyo APR FC icyeneye n’umuntu ukurikira umunsi k’uwundi, imibereyeho y’abakinyi, imibereho ya Team ! Umuntu wiyoroshya, wumvikana n’abakinyi ! Umuntu wenyine ubishoboye kur’ubu, ni Mushime Joseph ; kandi nawe arabyifuza ! Camarade we, turabizi ko mwabuze uko mumwikiza ! Mwa mutije De Gaule mur’iki gihe cy’inzibacyuho !? Mulisa nawe mwamwegeka kuri Ferwafa, akaba ari we ushinzwe amarushanwa !! Ibyo rwose,nti byamunanira !!!

  8. Venuste Niyotwagira

    Kuya 10-01-2018 saa 17:26'

    Esyeee! Hhhhhhh! ngo mwakusanyije miriyoni zingahe? ariko shahu ko turabaturanyi tuziranye mwagiye mureka kubakira kukinyoma koko! abafana ba epeyara bagomba kwishyurirwa kugirango binjire kumikino abafana badashobora kwi gurira ingoma zo gufana bakazigurirwa nabayobozi bikipe abo nibo muvuga bakusanyije miriyoni 20 nimushyire Balo hasi nubundi iyo niya misoro yacu mugikoramo.

  9. Rayon Sport

    Kuya 10-01-2018 saa 10:51'

    Yewe niba ari gutya ikipe izaba yubatse ni sawa kbs Imyenda turayikeneye inaha iRubavu mutubwire account number tuzajya dushyiraho inkunga

  10. John

    Kuya 10-01-2018 saa 10:41'

    None se ko Gor Mahia yazindutse itangaza ko ibya Migi bikiri mu biganiro ko ahubwo bategereje abayobozi ba APR FC ngo barangizanye? Naho ubundi ni uko ari amaburakindi, Migi na Iranzi barashaje nta mpinduka zikomeye APR FC yari ikwiye kuba ikibategerejeho. Savio we Afande Mubarak yanze guca intege abafana ariko nawe azi ko bidashoboka kumubona ku mpamvu atabasobanuriye neza...

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru