RUHAGOYACU.com

Abafana ba Arsenal baremeye uwarokotse Jenoside, banasura umuryango wa Sekuru w’Abanyamakuru ba Siporo

Bafatanyije na AJSPOR, ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda, Abafana b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bemewe mu Rwanda baremeye uwarokotse jenoside, banasura Umuryango wa Kalinda Viateur ufatwa nka Sekuru w’Abanayamakuru ba Siporo.

Bamwe babyibazaho ndetse ntibanabyumva ko Umuntu uri i Kigali yaba yarihebeye ikipe y’iyo bigwa nka Arsenal yo mu Bwongereza, ariko abakunda umupira w’amaguru babyumva vuba, ndetse bamwe banarenze icyo guhuzwa na wo, batekereza icyo bakwiye kujya bungukira muri uko gufana kirenze ibyishimo babona iyo amakipe yabo yatsinze.

Aha ni ho abafana ba Arsenal bafashe iya mbere mu gikorwa kijya gusa n’icyo aba FC Barcelona bakoze mu mwaka ushize, maze begeranya amaboko bubakira inzu uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.

Cyari igikorwa cyo muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu RwandaCyari igikorwa cyo muri gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena, wari umunsi udasanzwe kuri abo bafana ba Arsenal bemewe mu Rwanda, aho basakaye iyo nzu ndetse bahita bayishyikiriza nyirayo ku mugaragaro.

Mukasa Jean Marie uyobora ihuriro ry’abafana ba Arsenal bemewe mu Rwanda yatangarije RuhagoYacu ko icyo gikorwa cy’urukundo cyatekerejwe mu rwego rwa gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Cyari igikorwa cy’urukundo muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, twubakiye uwarokotse utari wishoboye.”

Abafana ba Arsenal ntibibagiwe ko naba atanyagirwa ashobora no gusonza, maze bamugenera ibyo kurya bitandukanye birimo Umuceli, Isukari, amavuta yo guteka ndetse n’ibikoresho by’isuku, batibagiwe n’ibahasha irimo amafaranga yo kugura ibicanwa.

Abafana ba Arsenal bari bagiye gusakara no gukora 'finissage' uwarokotse wanyagirwaga agatura ahezaAbafana ba Arsenal bari bagiye gusakara no gukora ’finissage’ uwarokotse wanyagirwaga agatura aheza

Yakomeje avuga ko ari igikorwa kizahoraho, kikazajya kiba buri mwaka, anasaba abafana ba Arsenal babarizwa mu matsinda atandukanye kubegera bagahuza imbaraga ngo bakore igikorwa kiremereye kurushaho, anaboneraho ndetse n’abafana andi makipe ko bakwishyira hamwe, Umuryango nyarwanda ukajya ugira icyo ubungukiraho giturutse mu maboko yabo.

Ati “Ni igikorwa kizajya kibaho buri mwaka, ahubwo nk’uko imikino yose yahurijwe hamwe mu gikorwa cyo kwibuka, n’abafamna b’andi makipe yo hanze baje tukishyira hamwe twajya dukora ibikorwa bikomeye cyane.”

Banasuye Sekuru w’Abanyamakuru ba Siporo

Bamwe ntibamuzi, ariko bakuru babo bazi uwahimbye amagambo amwe n’amwe akunze gukoreshwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda, nko Kurengura umupira, Urubuga rw’amahina “Surface de reparation”, Ruhago, Umurongo w’aba gatanu“Ligne défensif”, Urushundura (Filet) n’andi.

Theodore, umwe mu bafana bakuru ba Arsenal bemewe mu Rwanda mu ifoto y'urwibutso n'Umugore n'abana ba Kalinda ViateurTheodore, umwe mu bafana bakuru ba Arsenal bemewe mu Rwanda mu ifoto y’urwibutso n’Umugore n’abana ba Kalinda Viateur

Ni Kalinda Viateur na we Jenoside itasize, ariko umusanzu we mu Itangazamakuru rya siporo ndetse no muri siporo y’u Rwanda, byo biracyariho, ari nay o mpamvu abafana ba Arsenal bemewe mu Rwanda basuye umuryango yasize, ngo banawushimire mu izina ry’uwo bakomokaho.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena, ni bwo basuye uwo muryango, banawugenera inkunga yo gusana imwe mu nyubako wiyubakiye, dore ko ari Umuryango ushyitse kandi wishoboye, ahanini babikesha inkuru nziza uwababyaye yasize i musozi.

Nyuma y’icyo gikorwa, abafana ba Arsenal bahise bakina umukino wari ugamije gusabana no gushishikariza Abanyamakuru ba Siporo kugera ikirenge mu cya Kalinda Viateur, maze abo banyamakuru bibumbiye mu ihuriro ryabo ryitwa “AJSPOR” batsinda abafana ba Arsenal ibitego 4-2.

Ibyo bikorwa byose byari byabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka, rwatangiriye i Nyamirambo ku ishuri ribanza rya Intwali, rusorezwa mu kagari ka Rwampara ari na ho uwo muturage waremewe atuye.

Bafataga umwanya bakumva ubuhamya ndetse n'ishimwe ry'abagenerwabikorwaBafataga umwanya bakumva ubuhamya ndetse n’ishimwe ry’abagenerwabikorwa

Bakoze urugendo rwo kwibukaBakoze urugendo rwo kwibuka

Umwe mu bafana ba Arsenal usobanukiwe n'ibyo kubaka ni we wasakaye igice cyari gisigaye kurangiraUmwe mu bafana ba Arsenal usobanukiwe n’ibyo kubaka ni we wasakaye igice cyari gisigaye kurangira

Itsinda ry'Abafana ba Arsenal ryari rihagarariye abandi muri icyo gikorwa ryafashe ifoto y'urwibutsoItsinda ry’Abafana ba Arsenal ryari rihagarariye abandi muri icyo gikorwa ryafashe ifoto y’urwibutso

Ikipe y'Abafana ba Arsenal bemewe mu Rwanda ntiyorohewe n'iy'abanyamakuru ba Siporo (AJSPOR)Ikipe y’Abafana ba Arsenal bemewe mu Rwanda ntiyorohewe n’iy’abanyamakuru ba Siporo (AJSPOR)

Ikipe ya AJSPOR yari ihagaze bwuma ikina n'abafana ba Arsenal bo mu RwandaIkipe ya AJSPOR yari ihagaze bwuma ikina n’abafana ba Arsenal bo mu Rwanda

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

sibomana craude Kuya 15-06-2017 saa 17:31'

nec 11997 8 0028962056

sikombibona Kuya 15-06-2017 saa 10:32'

njye rwose abanyarwanda dukeneye kumva ibikorwa nkivyo byakozwe nabafana bamakipe yo mu Rwanda kurusha ukotwakumva byakozwe nabafana amakipe yabazungu, arko rwose nkibikorwa nkibyo bikozwe nabantu bambaye imipira ya rayon, APR ... njye mbona byaba vyiza kurushaho

Yazidi Kuya 11-06-2017 saa 20:05'

Nabandi Muzaze icyangobwa ni kuba uyifana kandi kwinjiramo ntacyo bisaba .Andikira 0788232619 agushyire ku rubuga duhuriraho twese.

addy Kuya 11-06-2017 saa 16:46'

mwakoze igikorwa kiza cyane none nigute umuntu yakwihuza namwe bishoboka mwatubwira ibisabwa.

Gasana Kuya 11-06-2017 saa 11:32'

Ko natwe tuyifana mwatugeraho gute?

brazza Kuya 11-06-2017 saa 09:23'

Wawoooooo murabantu babagabo ndabashyigikiye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!