RUHAGOYACU.com

Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe

Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports baraye bahuye na komite y’agateganyo y’iyi kipe, ni ko gufata imyanzuro irimo ko bagomba kwishakamo miliyoni umunani zo kugarura uwari rutahizamu wabo Ismaila Diarra kuri ubu ukina mu gihugu cya Congo Kinshasa.

Iyi nama yahuje abahagarariye ama Fan club na komite y’iyi kipe yari ihagarariwe na Gacinya Chance Denis, yatangiye uyu muyobozi asobanurira abakunzi ba Gikundiro nkuko bayita ko kugeza ubu ikipe ihagaze neza mu kwitegura umwaka mushya wa shampiyona, aho ikomeje gukina imikino ya gicuti ndetse inongeramo abakinnyi bashya.

Nkuko tubikesha urubuga rwa internet rw’iyi kipe, Gacinya akaba yabwiye aba bahagarariye abafana ko igikorwa cyo kongerera abakinnyi amasezerano no kugura abandi bashya kimaze gutwara ikipe aamafaranga agera kuri miliyoni 90 aho hafi abakinnyi bose bishyuwe ibyabo,uretse abanyezamu Evariste Mutuyimana na Bashunga Abuba bagitegereje guhabwa amafaranga yabo yose.

Ismaily Diarra nanubu aracyari mu mitwe y'abakunzi ba Rayon SportsIsmaily Diarra nanubu aracyari mu mitwe y’abakunzi ba Rayon Sports

Aya mafaranga arimo miliyoni 40 bagurijwe na Skol, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko byarangiye abashiranye, bityo ni ko gutumira abafana ngo hashakishwe make asigaye ngo babone abakinnyi bose bifuza, aho ikiraje ishinga iyi kipe ari ukubona rutahizamu mushya usimbura Moussa Camara iyi kipe yagurishije, dore ko Allassane Tamboura wari wazanywe atigeze ashimwa n’abatoza.

Ubuyobozi bukaba bwatangaje ko kuri iki kibazo cya rutahizamu ibiganiro bigeze na Ismaila Diarra wigeze guca muri iyi kipe mu mwaka w’imikino wabanjirije ushize , gusa bikaba bisaba amadorali ibihumbi 10(8 350 000Frw) ngo uyu musore akurwe muri Motema Pembe yari yamuguze ariko ntayemeze.

Aha, abahagarariye abandi bakunzi b’iyi kipe bakaba bemeje ko bagiye kwishakamo aya mafaranga cyane ko ikipe ari iyabo, aho nta gihindutse byazagera kuwa gatatu w’icyumweru gitaha harebwa ikimaze kuva mu ma Fan Clubs ya Rayon Sports.

Alassane Tamboura agiye kuzinga utwe asubizwe iwabo nyuma yo kutemeza abakunzi ba Rayon SportsAlassane Tamboura agiye kuzinga utwe asubizwe iwabo nyuma yo kutemeza abakunzi ba Rayon Sports

Biteganyijwe ko tariki ya 2 Nzeri 2017 ari bwo Rayon Sports izerekana abakinnyi bayo 26 izakoresha umwaka utaha wa shampiyona, ni mu mukino wa gicuti uzayihuza na Villa Sports Club yo muri Uganda, umukino inateganya kuzerekaniramo imyenda izakoresha mu mwaka utaha ndetse n’iyo abafana bashobora kuzajya bambara ku bibuga baherekeje ikipe.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Nanii

    Kuya 20-08-2017 saa 08:23'

    Gikundiro nzizaaa uragahora utera imbere rwose,gusa Gacinya Imana ijye imuha umugisha pe!!!

  2. Joe

    Kuya 19-08-2017 saa 13:04'

    Nkunda RS, nemeye inkunga ya 10.000 RWF. Abandi bakunzi ba Rayon buri wese atere inkunga uko yifite, ashoboye.

  3. knc

    Kuya 19-08-2017 saa 10:13'

    Ariko hari abantu wagirango sinzi aho bororewe! umuntu aragenda akagira umutima w’ umukara kugeza ubwo abigaragariza mubitekerezo atanga Ku rubuga !!! ubundi se mutanga ibyo bitekerezo bipfuye kuri rayon,nta makipe mugira mufana ,mwarangije se kuyubaka? please nimujyane uwo mwanda uva mukanwa kanyu mumakipe mufana ,niba mubona hari icyo byabafasha ! mureke gushyushywa n’ ibitabareba kuko muri rayon nta marozi avugwamo ndumva byibereye mubikoni by’iwanyu!!!!!!!!

  4. uwayezu theoneste

    Kuya 19-08-2017 saa 09:51'

    oh rayon ndabona ikipe izabikomeye mutubwire uko twatera inkunga

  5. olivier

    Kuya 19-08-2017 saa 08:54'

    nibatwegere Nahano i musanze.tuyatange agaruke.

  6. gasore

    Kuya 19-08-2017 saa 08:51'

    Ariko nka aimable na casim mbona ikinyabupfura bacyigiye he murasebya ababyeyi banyu rwose ariko ndakeka ntanumushyumba ugitukana nkamwe ubwo mwakwimarira iki cg ngo mukimarire abandi muri societe ndabona mufite ikibazo cyo mumutwe ntakuntu umuntu afata imbaga y’abanyarwanda ngo ayituke ngo yitwaje ubufana inzego zibishinzwe zijye zifata abantu nkamwe mujyanwe mu kigo ngororamucyo

  7. kkkkk

    Kuya 19-08-2017 saa 08:35'

    mumuzane nawe numunyarwanda wigaga muri Congo.

  8. Murenzi

    Kuya 19-08-2017 saa 07:59'

    Munyibutse Harya diara afite ibitego bingahe muri mote mapembe?
    Ese yaba arumukinyi ubanza mukibuga?

  9. makasi

    Kuya 19-08-2017 saa 07:55'

    noneho nibabona diara tuzabakizwa Niki noneho izaba bigambo fc!!

  10. mugenzi

    Kuya 19-08-2017 saa 07:30'

    Tuzayahitana nonehope nugushaka ukuntu bafungura iriya system twese tukayinyuramo dutanga contributions zacu thx.

  11. 1 | 2 | 3 | 4 | 5


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru