RUHAGOYACU.com

Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA

Abafatabuguzi ba Star Times bagiye gutangira kuryoherwa na shampiyona zikomeye zo ku mugabane w’u Burayi ndetse na shampiyona ya Basketball muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) kimwe na shampiyona nyafurika n’u Rwanda ruzaba rurimo muri Tunisia muri Nzeri.

Nyuma y’igihe Abanyarwanda binubira ubuhanike bw’ibiciro bya Decoderi zerekana imipira ya za shampiyona zikomeye ku mugabane w’u Burayi nka Bundesliga yo mu Budage, Serie A y’Abataliyani na Ligue 1 y’Abafaransa, Star Times yahise ivuguta umuti w’icyo kibazo, maze isinya amasezerano yo kujya yereka abafatabuguzi bayo iyo mikino ku biciro bibanogeye.

Abafatabuguzi ba Star Times bazajya birebera Neymar muri shampiyona y'Abafaransa batagombye kujya kuvumba umupiraAbafatabuguzi ba Star Times bazajya birebera Neymar muri shampiyona y’Abafaransa batagombye kujya kuvumba umupira

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kanama, Hussein Kamanzi, ushinzwe imenyekanisha bikorwa n’ubucuruzi muri Star Times, yavuze ko kugeza ubu bafite abafatabuguzi bagera ku 250.000, bakaba ari bo bagiye kujya babasha kubona iyo mikino y’imboneka hake muri Afurika.

Yakomeje avuga ko ikibaraje ishinga ari ugutuma abafatabuguzi babo, cyane cyane abakunda imikino (Sports) baryoherwa, ari nay o mpamvu mu minsi iri imbere na shampiyona zikomeye zitarajya kuri dekoderi yabo zizaba zamaze kugeraho.

Ubwo Star Times yari imaze gusinya amasezerano yo kujya yerekana imikino ya shampiyona yo mu Budage, Hussein Kamanzi yari yagize ati “Turifuza kuba aba mbere mu Rwanda mu kubagezaho imikino kugirango abanyarwanda bajye babasha gukurikirana ibikorwa bya siporo bitandukanye ariko cyane cyane Umupira w’amaguru bitewe na ‘Bouquet’ batunze.”

Abafite Decoderi za Star Times bazajya bareba shampiyona y'Abadage nk'abahibereyeAbafite Decoderi za Star Times bazajya bareba shampiyona y’Abadage nk’abahibereye

Star Times iri mu ba mbere bafashije abanyarwanda bareba Televiziyo kuva mu buryo bwa analogue bajya mu bwa Digital nyuma y’icyemezo cyafashwe n’ikigo ngenzura mikorere cy’u Rwanda (RURA), ndetse mu 2015, ingo zigera kuri 7% ni zo zari zitunze televiziyo, bivuze ko abageraga kuri 73% muri izo ngo ari bo bakoreshaga ubu buryo bushya bwa “Digital”.

Mu mpera za 2013, ingo z’Abanyarwanda zari zitunze televiziyo zari 192,800 muri zo 141 260 zari zimaze kumenyera gukoresha televiziyo ku buryo bwa “Digital”, ariko iyi mibare ubu yariyongereye cyane kandi na Star Times yabigizemo uruhare biciye muri ‘Bouquet’ zitandukanye zirimo iz’amafilimi, iz’imikino na siporo bitandukanye.

Shampiyona y'Abataliyani na yo ntizabacikaShampiyona y’Abataliyani na yo ntizabacika

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. shema kevin

    Kuya 19-08-2017 saa 00:44'

    Ubuse mutubwiye iki?nta premier league! Nta la liga..mxioummm.....muzaireke niba muzajya mutwereka izo serie A zubugoryi gusa!

  2. kcc

    Kuya 18-08-2017 saa 22:50'

    Ubuse muvuze iki? ko mbuze ikintu nkura munkuru yanyu? muzejye mubanza mumenye ibyo mugiye kwandija

  3. jeane

    Kuya 17-08-2017 saa 20:30'

    Mwagombye kujya mudufasha KUREBA shampiona y’ubwongereza niba mushaka gukemura ikibazo. kuko nubundi ikibazo cyo kuvumba imipira kiracyahari

  4. ukuri

    Kuya 17-08-2017 saa 14:51'

    Muduhe na La Liga niyo ifite abakinnyi bazi umupira apana ibyo byokugundagurana bya premier na serie A byabakanishi

  5. ROBERT

    Kuya 17-08-2017 saa 14:15'

    NTACO BAKOZE NA BONGEREZA NTAHO BAVUYE NTANAHO BANGIYE

  6. hhhh

    Kuya 17-08-2017 saa 11:25'

    Ariko ntimugakabye mubo mwandika mutazisuzuguza. Ubwo utwongereye iki koko.
    kudutesha umwanya. Mujye mwubaha nabasomyi banyu ubusa mubureke.

  7. knc

    Kuya 17-08-2017 saa 09:09'

    Nta premier league baduhaye ngo tuyibone ,ibyo bavuga ni nko kumena amazi ku mbata !!! tuzajya tuyiharira abana !

  8. rero

    Kuya 17-08-2017 saa 09:04'

    Ubwo SE ubudage,n’ubutaliyani zirebwa kurusha iy’abongereza? Ndumva nta mpinduka Wenda iyo mu Rwanda.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru