RUHAGOYACU.com

Abaharanira impinduka mu mupira basanga udashobora gutera imbere kubera imiyoborere mibi

Ihuriro ry’abaharanira impinduka mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda, basanga udashobora gutera imbere igihe ukiyobowe mu buryo bubi, nk’ubwo ruhago ya hano mu Rwanda iyobowemo muri iki gihe.

Aba bagize Rwanda Football Coalition for Change, babitangarije abanyamakuru kuri uyu wa mbere mu kiganiro cyabereye kuri Hotel des Mille Collines mu mujyi wa Kigali, ahari hamaze kubera inama ihuza abagize iyi RFCC.

JPEG - 63.5 kb
Abayobozi b’ikipe ya Gasabo, La Jeunesse, Pepiniere, Rayon Sports, Heroes na Esperance mu kiganiro n’itangazmakuru

Umuyobozi wa Rwanda Football Coalition for Change akaba n’umuyobozi wa Pepiniere, ari kumwe n’umuvugizi wabo Karinganire Fidele uyobora ikipe ya Heroes , n’abandi bayobozi b’amakipe ya hano mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, basanga ruhago nta hantu ishobora kugera ikiyobowe mu buryo nk’ubwo iyobowemo.

“ Hari impanvu zatumye twishyira hamwe kuko hari bimwe mu bibazo bikomeye dufite, dushaka ko byakemuka tugashaka uko umupira utera imbere,” Munyankumburwa, uyobora ikipe ya Pepiniere, akaba n’umuyobozi w’iri huriro.

  • - Umupira ugomba guhera mu bato, ntabwo amarushanwa ahera mu bakuru, biracuritse
  • - Hari imiyoborere mibi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, ku buryo nka raporo zose z’umutungo ziba zishidikanywaho.
  • - Umutungo ishyirahamwe ryinjiza ntabwo ukoreshwa mu buryo bukwiriye, bidafasha mu iterambere rya ruhago.
  • - Umupira wo mu Rwanda ntabwo utunga abawukora, ahubwo unyunyuza abawukora, nabyo biracuritse
  • - Hakenewe ko habaho umupira, wungura abakinnyi , abayobozi b’amakipe n’abakunzi bawo.

Ese Rwanda Football Coalition for Change, ni iki?

“ Ni uhuriro rya bamwe mu bayobozi b’amakipe n’abigeze kuba abayobozi b’amakipe, abakinnyi n’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bashaka ko umupira w’amaguru mu Rwanda watera imbere mu gihugu no hanze, ukagarura ishema n’agaciro ku banyarwanda,” Kanamugire Fidele, umuvugizi wa RFCC.

Uyu Kanamagure yabwiye abanyamakuru ko umupira w’u Rwanda udateye ishema abanyarwanda, usanga benshi warabavuye no ku nzoka, bikaba bikwiye ko byahinduka, abantu bose bagashakira hamwe uko ruhago yakongera kunezeza abantu.

“ Twarabibonye ko bishoboka ko abanyarwanda bateguwe neza bashobora gutanga umusaruro mwiza ndetse n’ibyishimo ku banyarwanda. Urugero rwiza n’ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ya 2011,” Fidele Kanamugire.

“ Ese kuki bitakomeje kuriya? Habuze iki ngo dukomeze mu murongo mwiza wafasha kubaka ruhago ibereye abanyarwanda?”

“ Ibi byose bisaba kubakwa ubushobozi mu banyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, bwaba ubushobozi bw’amafaranga, hashakwa abaterankunga ndetse n’ubushobozi mu myunvire, kuko nabyo usanga ari kimwe mu byo dukennye.”

Akaba uyu Kanamugire yongeyeho ko ibitekerezo by’umuntu wese ukunda umupira w’amaguru ushaka ko yatera imbere, biteguye kubyakira.

Aba bayobozi bavuga ko bifuza umupira umurika abakinnyi b’abanyarwanda yaba ku ruhando rw’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ikindi aba bishyize hamwe bifuza ko gihinduka, ni isura itari nziza umupira w’amaguru ifite mu gihugu imbere, usinga idafasha ko abikorera bashobora kuwutekerezaho, kubera ibibazo bya hato na hato, bunva mu mupira.

“ Ku girango ikintu cyose kibe cyabasha gutera imbere, ni uko abantu bagira amategeko abagenga, kandi bakayubaha,” Gacinya Chande Denny, umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports.

JPEG - 252 kb
Umuyobozi wa Pepiniere n’umuyobozi wa Rayon Sports

“ Nk’ubu usanga utuntu tumwe na tumwe tudafututse tugenda tubaho umunsi ku munsi, tugateza invururu cyangwa kuvuga nabi, kandi ari ibintu byoroshye cyane.”

“ Nk’ubu twe kuko tugira abafana benshi, usanga akabaye kwose karebana na Rayon Sports bihita biba induru. Natanga nk’urugero ku marushanwa twateguye na Star Times banga ko abaho, ese itegeko ryayabuzaga ni irihe? Iyo riba rihari, ntacyo twari kurenzaho! Gutangwa ku igikombe cya shampiyona, nabyo byabaye induru, kuko amategeko atubahirizwa!!”

Gacinya uyobora Rayon Sports, avuga ko amategeko atubahwa muri FERWAFAGacinya uyobora Rayon Sports, avuga ko amategeko atubahwa muri FERWAFA

Aba banyamuryango bishyize hamwe, bakomeza bavuga ko igihe cyari cyigeze ko bishyira hamwe, bagashaka uko bateza imbere umupira w’amaguru.

“ Impinduka zirakenewe, ariko mutwunve neza, impinduka si ugukuraho komite ya FERWAFA iriho,” Gisanura Raoul uyobora ikipe ya Gasabo, akaba yaranahoze ari umuyobozi wungirije muri FERWAFA.

“ Hari byinshi bitagenda mu mupira w’amaguru, dushaka kwicara twese tukabikemura. Twahoze dukora mu buryo butatanye, ariko ubu turifuza guhuriza imbaraga hamwe, kuko gukomeza mu murongo umwe, buri wese akora ku giti cye, ntaho byatugeza.”

JPEG - 229 kb
Gisanura Raoul avuga ko bazahindura ibitagenda, niba harimo n’ababibangamira bazahinduka

Gisanura Raoul yakomeje avuga ko nibiba ngombwa ko impinduka zijyana no kuvaho kwa Komite ya FERWAFA bizashyirwa mu bikorwa, kuko bifuza umupira mwiza, ufitiye inyungu abawukora, unahesha ishema abanyarwanda.

Iri huriro rigizwe n’abantu bangahe?

Kuba ibi aba bagabo bavuga byashyirwa mu bikorwa, bisaba ko inteko rusange ya FERWAFA ibyemeza. Kugeza ubu mu bantu 51 bagize inteko itora, bivugwa ko iyi Rwanda Football Coalition for Change, ifitemo abanyamuryango barenga 27.

Mu mama yabereye kuri Mille Collines yarimo abanyamuryango ba FERWAFA bagera kuri 25, mu gihe abandi 2 kubera impanvu z’akazi katabaturutseho, batabashije kuboneka.

Mu banyamuryango b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda bagaragaye aha, harimo Rwemalika Felecite ushinzwe iterambere rya ruhago y’abagore muri FERWAFA, harimo abayobozi ba Kiyovu Sports, Etincelles, Rayon Sports, Rwamagana City, La Jeunesse, n’andi makipe menshi yiganjemo ayo mu cyiciro cya 2.

" Kugeza ubu tugaragara aha benshi turi abayobozi b’amakipe y’abikorera, ariko hari n’abayobozi b’amakipe y’uturere benshi turi kumwe, ariko batagaragara muri iri bikorwa kubera izindi mpanvu, ariko benshi turi kumwe," Umuyobozi w’iri huriro.

Amatora ya komite nshingwabikorwa ya FERWAFA, ari nayo ikurikirana ubuzima bwa buri munsi bwa ruhago, atagenyijwe muri Nzeli uyu mwaka.

Kugeza ubu, Nzamwita Vincent De Gaulle akaba ari we umaze kumenyekana ko azongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Murenzi Innocent

    Kuya 29-06-2017 saa 06:00'

    Bakunzi ba Sport nyarwanda mbanje kubasuhuza , irihuriro rirahubukiwe ntieyaringombwa nagato ababagabo bashoboraga kugaragaza ibitekerezo byabo munteko rusange bagahindura ibitagenda neza, akagashinga rero rayon yatangije ni akagamije gushaka intebe ya Ferwafa mumatora ataha ,nibiyihira izayobore neza,gusa birgoye kuko uko irema udutsinda twokurwanya abayobora njye mbona atariko kubaka , mwibuke Ferwafa iyoborwa na General Ceasar bati tuyoborwa gisirkare, General Kazura aje bati Ferwafa ihawe abasivile nibwo yatungana ,bidateye kabiri bati Jule Kalisa niwe wica ruhago nyarwanda, haza Ntagungira bati muratubeshya yabaye umurayon ryari ko ufite abo ahagarariye mukurikirane Ferwafa yomuri Za1983 yahoraga munkiko rayon iburana irangajwe imbere naba Dr Murego Donat , rero gushaka Ferwafa Power sibyanone rayon yabitangiye nfiyitwaje abafana benshi ubwinshi bwabafana bukwiye gukoreshwa gutambutsa ibitekereze byubaka Institution ntago arukuyicamo ibice, Gacinya ushobora kuba wibeshye tekereza again.

  2. Tigana

    Kuya 27-06-2017 saa 20:01'

    Ikibazo gikomeye kiri mu kudakemura impaka ziturukaku buryo butandukanye buri gihe ukuri ku karyamirwa bihangamiye uruhande buriwese yirebeye n’amaso ye hitwajwe amategeko yanditse natanditse kandi ingero ni nyinshi pe :
    1-kuba nta mategeko ahana amakipe atanga ruswa akanasenya ayandi hitwajwe igitutu gisa niterabwoba
    2-kuba hari amakipe akina abasifuzi bayabogamiyeho urugaga ruyobora imisifurire rugafunga amaso ntihagire n’uhanwa nkabarebye final yigikombe cy’amahoro ubushize cg 1/4 final na 1/2 yigikombe cy’amahoro
    3.-kwirengagiza ikipe ihagarariye u Rda kugeza iraye kurubaraza rwa Hotel
    4.- kwimana igikombe hagamijwe guhombya ikipe yagitwaye ngo itabonera frw igihe no kugambirira kubuza ikipe Frw n’abafana bayo ntibinjire muri stade ntawe utarabibonye, nejo bundi bimanye stade Amahoro ngo Ikipe ntikorere frw menshi
    5.- imitegurire idahwitse y’amarushanwa muburyo bubogamye na condition zo gukinisha abanyamahanga
    Mu buryo buha avantage bamwe cg izimira ry’abakinnyi mu buryo budahwitse hagambiriye guhombya amakipe yabaguze ...

  3. Garagaza

    Kuya 27-06-2017 saa 19:24'

    Nibyo koko, har’ibyo kunenga, kandi ni byinshi mu mikorere rusange ya Footbal yo mu Rwanda ; ariko nti tubigire ibibazo cya De Gaulle wenyine ! De Gaulle ubwe, nti yigeze kwibwirira Abanyamakuru ko batazi uwa mushyize hariya muri Ferwafa !!!
    None kuki mwakwibasira uwo bashyize kuntebe, nti mumutinyuke uwaha muteretse? Ibyo bigaragarira buri wese ko, It is a coup against De Gaulle; coup itari ngombwa ; kuko uwo avuga ko ariwe wamuteretse muli Ferwafa, yamusaba kutongera kwiyamamaza !!!

  4. RUTO

    Kuya 27-06-2017 saa 18:09'

    Nzamwita Vincent De Gaule tumuri inyuma hari byinshi biyiza yakoze.Abamurwanya ni agatsiko.

  5. clo2

    Kuya 27-06-2017 saa 17:13'

    Aba nabo ibyo bavuga ni amaburakindi baba mubagize inteko rusange ya Ferwafa nibo batora amateko ninabo batora comite iyobora ferwafa barangiza bakajya kuruhande ngo umupira uyobowe nabi

  6. Kevin

    Kuya 27-06-2017 saa 16:57'

    Sha ibaze nka president WA pipiniere ngo niwe uyoboye ihuriro ikipe yananiwe guhemba abakinnyi management ipfuye gacinya we arasekeje ni gute wazana iminduka udahereye murugo iwawe ubuse abakinnyi ba rayon barinda barangiza amasezerano uhari ikagera naho injya gukina ifite abakinnyi 14 ubwo ibyumupira mwebwe muzi nibihe ngo murazana iminduka nimba aribyo muzashwana kuko inyungu mufite muriyi myigaragabyo murimo iratandukanye kandi abenshi nibinjya munda igitekerezo cyanjye nuko mwashaka abantu bahoze bakina umupira bakagira urwego rwigenga bakatwigira political yumupira naho mwebwe muri kwikirigita Gusa Wenda mushobora kurusha degoule ho gato ariko ntakizere pe

  7. Bobo

    Kuya 27-06-2017 saa 16:14'

    Njyewe nabaye muri Congo nkorana n’amakipe ya za academy zaho iyo ndebye ibya football nyarwada biranshobera gusa iyi coalition tuyiri inyuma baduhe za contact natwe dutange ibitekerezo byadufasha kuva mu kajagari ka Ferwafa .Ba Gacinya na baGisanura baduhe contact turebe uko twajya dushira hamwe iterambere RYA Ruhago yacu

  8. dy

    Kuya 27-06-2017 saa 15:07'

    nonese abo bavuga impinduka baba baramariye iki ayo makipe bayobora kuburyo twabagirira ikizere cyejo? bakwiye kabanza gukubura munzu aho kujya gukubura kumuharuro.

  9. Mugabe yves

    Kuya 27-06-2017 saa 15:01'

    Amareshya mugeni siyamutunga ,ababagabo utabitondera basenya nagake twari dufite, nonesekoko Raoul abimenye avuye kuri uriya mwanya? akiwuriho ko atabivuze? Gacinya sewowe niba uziko amategeko atbahirijwe ariko koko niba ahari suburenganIra bwawe gusabako yubahirizwa ,abaye atariho ukaba ushyushya abantu imitwe waba uhemutse, icyo nemeranuko mwese mufite uruhare mubitagenda neza inteko muyihuriramo haburiki ngo mugaragaze ibitekerezo byiza mufite ,ndetse nayo mategeko atariho muyashyireho?, ariko uzaba haricyo yapfuye numwe mubagize bureau mujye muba abagabo mubikemure tutanabimenye , nonesekoko Suzanne ikipe mucyiciro cyambere itagira ikibuga abakinnyi badahembwa, undi ugasanga afite ikipe mukiciro cyakiri imazemo imyaka 30 ubwo koko twemereko ariwe usobanukiwe politiki ya Sport change nugashaka gukora itsinda rirwanya abariho gusa? mwakwicayese mwashaka mugashyiraho mandate ,ntarengwa mugasangira ibyobitekerezo nibikorwa, ahokurema rirwanyagusa.mugusoza ababagabo ndagaya kurenza abariho.

  10. karinijabo

    Kuya 27-06-2017 saa 14:24'

    Cyakora urebye ibikorwa mumupira wamaguru mu Rwanda wahita uhamya ko ntabuyobozi bubaho bwawo. So, turabashyigikiye cyaneeeeee nimwiyegeranye mumuvaneho Nzamwita ntacyo ashoboye uretse kubogama no guteranya abantu. Nzamwita namugira inama yo kutazibeshya ngo yongere kwiyamamaza. Yibeshye akongera kuyobora Ferwafa rwose yazarabukwa asigaye ariwe ureba umupira wenyine. Nizere ko atazabigerageza kwiyamamaza. Ahubwo niyegure hakiri kare

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru