RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Indi mikino Yanditswe kuya 23-07-2017 saa 27:26'  -  Magare yanikiye abanyakenya n’abagande azamura ibendera ry’u Rwanda mu Bufaransa  |  Yanditswe kuya 16-07-2017 saa 27:14'  -  Roger Federer yegukanye Wimbledon aca agahigo karakorwa n’undi wese  |  Yanditswe kuya 13-07-2017 saa 16:32'  -  Hahamagawe abasore 18 bazavamo abazitabira IHF Handball Trophy/Continental  |  Yanditswe kuya 5-07-2017 saa 29:08'  -  Zonic yegukanye igikombe cyo kwibohora bwa mbere mu mateka yacyo muri Cricket  |  Yanditswe kuya 3-07-2017 saa 28:00'  -  APR yacyuye Police amara masa muri Handball
Abaharanira impinduka muri ruhago bahamya ko bashyigikiye Mwanafunzi kandi bizeye intsinzi
Print Comments: 6 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Amatora y’umuyobozi mushya w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ugomba kuyobora mu myaka 4 iri imbere, ateganyijwe muri Nzeli uyu mwaka, ni kimwe mu biri kugarukwaho cyane na bakunzi ba ruhago muri iyi minsi.

Kugeza ubu abagabo 2 bakoranaga muri Komite Nshingwabikorwa icyuye igihe, nibo bari guhanganira umwanya wo kuyobora FERWAFA.

Nzamwita Vincent De Gaulle wari Perezida wa FERWAFA hamwe na Mwanafunzi Albert wari umuyobozi w’ishami ry’amarushanwa muri komite icyuye igihe.

Mwanafunzi Albert ni we watoranyijwe n’abashaka impinduka kuba yabahagararira, bitandukanye n’ibyo Munyankumburwa yatangarije ikinyamakuru Kigali Today kuri uyu wa mbere.

" Inama ya Banyamuryango dufatanyije yabaye itariki 14/7/2017niyo yemeje ko Mwanafunzi Albert ahagararira abashaka impinduka." Kanamugire Fidel, umuvugizi w’abashaka impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

" Muri iyo nama ntabwo Munyankumburwa nk’umwe mu bagize iri tsinda yabonetse ku mpamvu ze bwite, akaba ariho rero hemerejwe ko Albert Mwanafunzi ari we uzaduhagararira nku mu kandida utanzwe ni tsinda riharanira impinduka mu mupira ni nayo mpamvu yagiye aherekejwe n’abayobozi bagize iri tsinda ry’abashaka impinduka mu mupira w’amaguru."

JPEG - 146.3 kb
Kanamugire avuga ko bashyigikiye Mwanafunzi ari nayo mpanvu bamuherekeje ajya gutanga ibyangombwa byo kwiyamamaza

Aba baharanira impinduka mu mupira w’amaguru bakomeza bavuga ko batazasubira inyuma mu rugamba batangiye rwo gushaka uko bazana impinduka mu mupira w’amaguru, akaba ari yo mpanvu basaba abanyarwanda kudaha agaciro ibivugwa byose, nk’uko Kanamugire yakomeje abitangariza RuhagoYacu.

" Mu bihe nk’ibi bikomeye by’amatora havugwa byinshi, ariko ni cyo gihe cyo gushyira imbaraga hamwe, no gutahiriza umugozi umwe, ngo tugere kucyo twiyemeje." Kanamugire Fidel, usanzwe ari n’umuyobozi wa Heroes FC.

JPEG - 30.4 kb
Mwanafunzi Albert ni we watoranijwe n’abashaka impinduka mu mupira w’amaguru

" Tubijeje yuko tutazasubira inyuma kandi amajwi yacu, ibikorwa byacu, na gahunda zacu bizakomeza guharanira impinduka nziza kuko ari ryo shema ryacu nu murage mwiza twasigira abanyarwanda muri iki gihe cyacu turi mu mupira wa maguru."

" Umukandida wacu azajya asubiza buri umwe wese ukeneye amakuru, cyangwa bibe byabazwa umuvugizi w’itsinda ry’abashaka impinduka."

Akomeza agira ati, " igihe kirageze yuko twihesha agaciro muri ruhago yacu mu rwego mpuzamahanga nkuko nyakwubaha Perezida wacu Paul Kagame ahora abidusaba nka banyarwanda bakunda igihugu. Tukanasaba abanyarwanda bakunda umupira w’amaguru kuzamutora 100% tuzirikana agaciro yaduhesheje ndetse n’ ibyiza amaze kutugezaho bitigeze bikorwa nuwo ariwe wese mu mateka y’u Rwanda."

JPEG - 40.4 kb
Aba ni bamwe mu bayobozi b’amakipe bagize itsinda riharanira impinduka mu mupira w’amaguru hano mu Rwanda

Aya matora ateganyijwe tariki ya 10 Nzeli uyu mwaka. Akanama gashinzwe amatora muri FERWAFA kandikiye abankandida kuri uyu wa mbere, kabasaba kuzuza ibisabwa n’amategeko, ngo bahabwe uburenganzira bwo kuzahatanira kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Vip Kuya 19-07-2017 saa 20:38'

De gaule ayeeee abo banyenzara oyaaaa

IRAGUHA Kuya 18-07-2017 saa 18:34'

Degore natorwa, njye nzirengagiza ko football nyarwanda ibaho, kuko gukurikira ruhago iyoborwa na Degore, ni ukwibabariza umutima, abazatora Degore bazaba bishe foot y’u Rwanda peeeeeeeeee????

adcb Kuya 18-07-2017 saa 13:43'

mwumve banyarwa nimuze twamagane degore nawodushaka ko.yakongerakutuyobora nimwibuke amavubi no.kuriribia .ibyoyakoze mwanafunzi oyee....

david Kuya 18-07-2017 saa 11:09'

degaule yarateguye ahashyira umunyamabanga we ngo akurire ako kanama kamatora gusa nadufashe yegure areke kujya akurura yishyira.dukeneye impinduka kbisa nk’abanyamakuru mutuvuganire

dsoi Kuya 18-07-2017 saa 09:37'

aha niho mugiye kubona ko camarade afite uwo ahabereye, kuruta gukurira komisiyo y;amatora ya federation.

fenty Kuya 18-07-2017 saa 09:27'

Nzamwita oye oye kbsa niwowe ubishoboye abo wa mwanafunzi baba batujuje nibisabwa ntabo dukeneye kbsa ikimbabaza nuko mubona ngo ibibi gsa ntabyizac akora icyo nzi nuko akora ibyiza gsa kdi ntanibyera ngo de


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)