RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 24:55'  -  Djihad Bizimana arerekeza mu Budage kuri uyu wa gatandatu  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 8:33'  -  Uwahoze atoza abanyezamu ba APR FC yerekeje muri Mukura  |  Yanditswe kuya 19-08-2017 saa 7:41'  -  Rayon Sports mu mikino 2 mu majyepfo hishimirwa igikombe cya shampiyona yatwaye- Uko gahunda yose iteye  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports
Abaharanira impinduka muri ruhago ntibishimiye uburyo abakandida babo bakomeje kunanizwa
Print Comments: 10 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Ihuriro rigamije impinduka muri ruhago (Rwanda Football Coalition for Change) ritangaza ko ritishimiye uburyo abakandida ryatanze ngo bazafatanye mu buyobozi bw’umupira w’amaguru bakomeje kunanizwa kubona ibyangombwa byo kujya muri komite nyobozi ya Ferwafa.

Kuwa 15 Nyakanga ni, ni bwo iri ihuriro ryatanze Albert Mwanafunzi ho umukandida ku mwanya w’umuyobozi wa FERWAFA, hamwe n’abandi basabirwa imyanya muri Komite nyobozi uyu mugabo azaba ayoboye naramuka atowe.

Nyuma yo gutangwa ariko akanama gashinzwe amatora kayobowe na Kalisa Adolphe Camarade usanzwe ari umunyamabanga wa APR FC, kahise kabwira abari kuri uru rutonde uhereye kuwiyamamariza kuba perezida Mwanafunzi Albert, ko batujuje ibyangombwa bisaba ngo bajye mu buyobozi bwa Ferwafa.

Grace Nyinawumuntu ni umwe mu bimwe ibyangombwa nyamara yujuje ibisabwaGrace Nyinawumuntu ni umwe mu bimwe ibyangombwa nyamara yujuje ibisabwa

Ibi aba bagabo bashaka kuzana indi sur y’umupira w’amaguru mu Rwanda baje kubifata nko kunanizwa, kuko ibyangombwa batumwe ngo batari babibwiwe mbere bjya kwiyamamaza, gusa biza kurangira bibaye ngombwa ko babishaka.

Nk’uko ubuvugizi bw’iri shyirahamwe bubitangaza ariko, bamwe mu banyamuryango ba Ferwafa ku mpamvu zitazwi banze koroherereza aba bakandida bari mu gice kidashyigikiye Perezida Nzamwita Vincent De Gaulle, kandi nyamara amategeko abibemerera.

Aba, barimo Mutatsimpundu Sandra wahoze ari umunyamabanga w’ikipe y’Isonga ndetse unagaragara kuri statut yayo, gusa umuyobozi w’iyi kipe Muramira Gregoire akaba yaranze kumusinyira. Undi ni Nyinawumuntu Grace na we ubarizw amu ishyirahamwe ry’abatoza, ariko aba bayobowe na Rwasamanzi Yves kuri ubu bakaba baramwimye urupapuro rumuha uburenganzira bwo kwiyamamaza.

Umuyobozi w'Isonga Gregoire Muramira yaba yaranze gukurikiza amategeko nkana?Umuyobozi w’Isonga Gregoire Muramira yaba yaranze gukurikiza amategeko nkana?

Ibi ababarizwa mu ihuriro rigamije impinduka bakaba batangarije Ruhagoyacu ko babifata nko gushaka kubananiza mbere y’amatora, gusa ko bazakomeza guhatana kugeza ku munsi wanyuma, nkuko Kanamugire Fidel, umuvugizi w’abashaka impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda yabitangaje.

“Barabanje badusaba ibyangombwa batari batubwiye mbere gusa turemera turabishaka. Kuri ubu hari abayobozi bari kutunaniza nkana birengagije amategeko”.

" Tubijeje ko tutazasubira inyuma kandi amajwi yacu, ibikorwa byacu, na gahunda zacu bizakomeza guharanira impinduka nziza kuko ari ryo shema ryacu nu murage mwiza twasigira abanyarwanda muri iki gihe cyacu turi mu mupira wa maguru."

Aha kandi, mu gihe abagaragara ku rutonde rw’abashaka impinduka bakomeje kunanizwa, aba ngo baje gutungurwa ni uko abo bahanganye bemerewe kujya ku rutonde kandi batujje ibisabwa, barimo RUHAMIRIZA Eric watanzwe na komisiyo y’abasifuzi kandi atagaragara muri « statut »yayo nkuko amategeko abivuga, mu gihe n’impamyabushobozi ya Perezida Nzamwita Vincent De Gaulle ngo itavugwaho rumwe ku mwimerere wayo.

Ibyangombwa bya Nzamwita Vincent De Gaulle birashidikanywahoIbyangombwa bya Nzamwita Vincent De Gaulle birashidikanywaho

Aya matora ateganyijwe tariki ya 10 Nzeli uyu mwaka akazakorwa nyuma y’iminsi itatu Nzamwita Vincent De Gaulle yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ni ku byaha akurikiranyweho byo gukoresha nabi umutungo wa rubanda.

Nyirabizeyimana Kuya 25-07-2017 saa 20:14'

Rwose mwabantunwe ntimukitiranye ibintu iyo iyo umuntu atarahamwa nicyaha aba akiri umwere niko amategeko abiteganya naho aramutse kimuhamye yaramaze gutorwa yasimbuzwa

rayonnette Kuya 25-07-2017 saa 14:10'

Izo mpamyabumenyi ziva Congo barabe maso ???!!!
Ahubwo reka ibirego byiyongere impapuro mpimbano no kunyereza ibya rubanda

john Kuya 25-07-2017 saa 06:39'

Ubundi nigute umuntu yiyamamaza akiri murubanza? ubwo se ubunyangamugayo burihe? ubundi se aramutse ahamwe nibyaha byagenda bite? ahaaaaaaa

nyarubuye Kuya 25-07-2017 saa 05:33'

ngibyo iby’umupira wo murwanda nzaba ndeba amaherezo

samed Kuya 24-07-2017 saa 23:53'

oya grace we ntitumushaka ndabashyigikiye ark mundinde grace kbs

Hshsy Kuya 24-07-2017 saa 16:03'

Guharanira mpinduka birarushya.

Dona Kuya 24-07-2017 saa 15:32'

Rwose Nzamwita Nabo Bafatanyije Kuyobora Nako Gutegeka Nibamenyeko Ferwafa Atari Umutwe Wabo Bitegekera, Bagize Nka R.Mugabe. Nibaveho Ferwfa = Apr, "Nzamwita" Ntamugabo Utinya Guhangana Reka Biyamamaze niba Ushoboye Uzabatsinde, Arko Nawe Ntakizere Wifitiye Niyompamvu Murikwimana Ibyangombwa Gusa Niyo Nzirayonyine Ufte Yo Kuyobora Manda Ikurikira!! Reka Nicecececekereda!

Gaga Kuya 24-07-2017 saa 13:48'

Ni nko kuvuga ngo umuntu wiyamamariza kuba umukuru w’igihugu abanze ashyireho cabinet yabo bazakorana!!!! Iyo forma ferwafa iyikurahe ko amatora yose kw’isi ntaho iragaragara na hamwe? Nkubu Camarade avuga ko ayobora comission bwoko ki koko? Comission ziragwira!

Aloys Kuya 24-07-2017 saa 12:19'

Ese ntacyo amategeko avuga ku muntu wiyamamariza amatora kdi akiri mu rubanza? Ubwose ubunyangamugayo bwe buba budakemangwa? Aramutse se ahamwe n’icyaha? Ndabaza gusa ariko munyumve neza.

kaka Kuya 24-07-2017 saa 12:16'

reka ibyo nibibareba jye mpangayikishijwe n’ibibazo biri muri rayosports yange, kuko yo uwatsinda wese ntacyo yayimarira usibye kurisha izina ryayo mubaterankunka, burigihe niyo yirwanaho ikishakamo ibisubizo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)