RUHAGOYACU.com

Abahize abandi mu mikino bo mu byiciro birenga 15 barahemberwa kuri Marriot

Rwanda Sports Award igiye guhemba abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye bahize abandi mu mikino mu myaka irindwi itambutse.

Iki gikorwa kizajya kigaruka buri mwaka, kizabera kuri Marriot Hotel kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Kamena 2017, kikazitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abazahembwa, hakabamo abayobozi b’imikino mu Rwanda, ndetse n’abandi bose bafite aho bahuriye na siporo.

Mugisha(iburyo) yatangaje ko yizeye ko iki gikorwa kizabyara umusaruroMugisha(iburyo) yatangaje ko yizeye ko iki gikorwa kizabyara umusaruro

Emmanuel Mugisha uyobora Rwanda Sports Awards isanzwe inatanga ibihembo bitandukanye, yadutangarije ko iyi ari intangiriro ariko bizera ko mu myaka iri imbere bazagenda bagura iki gikorwa.

“Ntabwo igikorwa cyacu kigamije gushaka inyungu runaka. Twe twagitangije kubera ko dukunda imikino kandi hari abantu bagiye bayitangira muri iyi myaka irindwi itambutse”.

“Twashyizeho ishimwe twabageneye mu rwego rwo guha agaciro ibyo bagezeho bahesha ishema igihugu cyabo”.

Muri rusange, ibyiciro bigera kuri 19 ni byo bizatangwamo ibihembo, gusa amazina y’abazahembwa ntabwo Rwanda Sports Award yayashyize hanze. Mugisha yavuze ko bo batateganyije guhanganisha abantu batoranya abahatana muri buri cyiciro, ahubwo ko bo bahisemo abo babona babikwiye akaba ari bo bazahemba.

Uretse abazitabira uyu muhango barimo abashinzwe umutekano, abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino, abakinnyi ndetse n’abanyamakuru, iki gikorwa kizanitabirwa n’ itsinda ry’abahanzi Charly na Nina bazaba basusurutsa abazaza muri Marriot.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru