RUHAGOYACU.com

Abajura bamennye inzu ya Adrien Niyonshuti baramucucura

Abajura bamennye inzu y’Umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare, Adrien Niyonshuti bamwiba ibikoresho hafi ya byose yari afitemo, ibi ngo bikaba bimwe mu byatumye adakina neza nk’uko yabyifuzaga ku munsi wa mbere wa shampiyona ya Afurika.

Adrien Niyonshuti yatangarije RuhagoYacu ko ubwo yari mu mwiherero i Nyamata bitegura shampiyona ya Afurika ari bwo abantu ataramenya bagiye bamena inzu ye maze baramwiba.

Adrien Niyonshuti ni umwe mu bakoze akazi katoroshye nyuma y'ikibazo Ndayisenga Valens yagize mu isiganwa hagatiAdrien Niyonshuti ni umwe mu bakoze akazi katoroshye nyuma y’ikibazo Ndayisenga Valens yagize mu isiganwa hagati

Niyonshuti yagize ati "Nasubiye mu rugo kureba bimwe mu bikoresho by’igare ryanjye nahasize, nsanga abajura bamennye inzu yanjye baranyiba ibikoresho byose. N’ubwo atari byiza kubisakuza mu Itangazamakuru ariko buriya nakinnye numva ntanameze neza nk’uko nabyifuzaga."

Adrien Niyonshuti yakomeje avuga ko abo bantu bamwibye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, ariko ngo kugeza ubu ntaramenya abo ari bo n’irengero ry’ibikoresho bye atatangaje urutonde rwabyo n’agaciro kabyo agenekereje mu mafaranga.

Adrien Niyonshuti ni umwe mu bakinnyi bane b’ikipe y’u Rwanda yashoboye kwegukana umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika basiganwa n’ibihe mu makipe (Team Time Trial), irushanwa ryakinwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gashyantare.

Adrien Niyonshuti yambikwa umudali n'Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe y'imikino y'amagare muri AfurikaAdrien Niyonshuti yambikwa umudali n’Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’imikino y’amagare muri Afurika

Niyonshuti kandi ni umwe mu bakinnyi bazaba bahagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo gusiganwa n’ibihe umukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial) rizakinwa kuri uyu wa kane tariki ya 15 Gashyantare, uyu ukaza kuba ari umunsi wa kabiri wa shampiyona ya Afurika.

Uyu mukinnyi anafite ishuri ryigisha abana gukina umukino w’amagare (Adrien Niyonshuti Cycling Academy) yazamukiyemo abakinnyi nka Ndayisenga Valens, Areruya Joseph, nomero ya mbere muri Afurika, Mugisha Samuel, Uwizeye Jean Claude n’abandi, ubu akaba atuye mu Butaliyani ari na ho umugore baheruka gushyingiranwa aherereye.

Niyonshuti ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare mu kumenyekana k’umukino w’amagare mu Rwanda, aho yatangiye kuwukina mu 2003, akaba umukinnyi wabigize umwuga hanze y’u Rwanda kuva mu 2009.

Yagiye ahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye arimo n’imikino Olempike, shampiyona y’Isi ndetse n’andi marushanwa akomeye atandukanye ku mugabane w’u Burayi, aho yayitabiriye ari muri Dimension Data for Qhubeka yahoze ari MTN Qhubeka.

Adrien Niyonshuti ni we wegukanye shampiyona y'u Rwanda mu gusiganwa n'ibihe umukinnyi ku giti cye (ITT)Adrien Niyonshuti ni we wegukanye shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa n’ibihe umukinnyi ku giti cye (ITT)

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Eric

    Kuya 15-02-2018 saa 10:53'

    Yooooo...Ihangana Abajurabubu Ntibagira Impuhwe Ariko Kuberimana Bazafatwa.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru