RUHAGOYACU.com

Abakinnyi 11 beza Karekezi yakinanye nabo hano mu Rwanda

Umutoza Karekezi Olivier w’ikipe ya Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rwagize mu myaka 20 ishize, akaba yaranafashije Amavubi kujya mu gikombe cy’Africa rukumbi yitabiriye muri 2004, mu gihugu cya Tunisia.

Karekezi Olivier ni we mukinnyi kugeza ubu watsindiye Amavubi ibitego byinshi kurusha abandi, aho yatsinze ibitego 25 mu mikino itandukanye.

JPEG - 35.5 kb
Karekezi Olivier ni we mukinnyi watsindiye Amavubi ibitego byinshi kurusha abandi

Olivier Karekezi yakinnye umupira nk’uwabigize umwuga guhera mu w’i 1998 kugeza muri 2015, ubwo yahagarikaga gukina ruhago.

Aganira na Radio 10, Olivier Karekezi akaba yaratangaje urutonde rw’abakinnyi 11 beza bakinanye hano mu Rwanda (Dore ko yanagize amahirwe yo gukina nk’uwabigize umwuga ku mugabane w’Africa no ku mugabane w’i Burayi).

Karekezi atangaza ko

Umuzamu: NKUNZIGOMA Ramadhan

Ramadhan ni umuzamu mwiza mubo nakinanye nabo bose hano mu Rwanda. Mu mukino y’igikombe cy’Africa mwabonye uko uyu muzamu yitwaye.

Ari mu bakinnyi babaga bari mu kibuga, tukunva dufite icyizere ko nta gitego turi bwinjizwe.

Abakina inyuma:

SAID BERANOV bitaga KAYAYE: Uyu musore mubo twakinanye bose, nta n’umwe aha mu gihugu nabonye wari umuhanga nkawe ku ruhande rw’inyuma iburyo.

NTAGANDA ELIAS:

Umukorerabushake nta byinshi namuvugaho inyuma ku ruhande rw’iburyo.

NDIKUMANA HAMAD KATAUTI:

Myugariro mwiza igihugu cyagize.

KALISA CLAUDE:

Yafashije u Rwanda cyane tujya mu gikombe cy’Africa.

Abakina hagati:

WITAKENGE JEANNOT:

JPEG - 34 kb
Witakenge Jeannot asigaye ari umutoza muri Kongo

Uyu mukinnyi yakiniye Rayon Sports , APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi. Uyu muramuzi cyane nta byinshi namuvugaho.

SIBOMANA ABDOUL:

Uyu namukinisha imbere ku ruhande rw’iburyo. Sibo, uvukana na Niyonzima na Muhadjili yakinanye na Karekezi mu Mavubi no muri APR FC.

KAREKEZI OLIVIER:

Kapiteni w’Amavubi mu gihe cyashize, nawe yishyize muri iyi kipe nka nimero 8.

MANAMANA ELIAS:

Umukinnyi ukomoka muri Angola wakinanye na Karekezi mu ikipe y’igihugu Amavubi. Yibukwa cyane ko ari we mukinnyi wa mbere w’umunyarwanda watsinze igitego mu gikombe cy’Africa.

BA RUTAHIZAMU:

SAID ABEDI MAKASI:

Uyu musore wakinanye na Karekezi mu ikipe y’igihugu avuga ko ari umwe mu bakinnyi bari bazi gucenga, banafite imbaraga zo kubyiga ba myugariro.

GATETE JIMMY:

Jimmy yakinanye na Karekezi muri APR FC no mu ikipe y’igihugu. Olivier avuga ko Jimmy ari umukinnyi wari ufite amayeri akomeye yo gutsinda ibitego.

UMUTOZA MWIZA YAKORANYE NA WE MU RWANDA: RATOMIR DJOKOVIC

Uyu mutoza yaoranye na Karekezi kuva muri 2001 kugeza muri 2004 mu ikipe y’igihugu.

Olivier avuga ko Ratomir ari umugabo wari ufite impano ikomeye yo kubona icyo umukinnyi ashoboye, kuko ari gacye yibeshyaga ku muntu.

Ratomir by’umwihariko ngo yagiye afasha Karekezi kenshi n’abandi bakinnyi, kuba babona aho bakina ku mugabane w’i Burayi.

JPEG - 115.7 kb
Ikipe yakozwe na Karekezi, yiganjemo abakinnyi bakinanye mu gikombe cy’Africa 2004
JPEG - 159.6 kb
Aba bahoze bawuconga baherutse guhura bakina umukino wa gicuti na Uganda

Karekezi nyuma y’uru rutonde rw’abakinnyi 11 beza, abandi bakinnyi 2 yashyizemo ni MBUYU Twite na Kapiteni MBONABUCYA Desire, avuga ko nabo bari abahanga cyane.

JPEG - 54.8 kb
Karekezi avuga ko iyo Mbuyu yabaga ahagaze inyuma, yabaga afite icyizere

Karekezi Olivier yakomeje avuga ko mu bakinnyi bose yahuye nabo mu kibuga, umukinnyi yishimira kuba yarakinanye nawe ari Henrique Larson bakinanye muri Sweden avuye mu ikipe ya FC Barcelona. Aba bombi bakaba barabanye mu ikipe ya Helsingborg.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Peter

    Kuya 20-08-2017 saa 21:58'

    Haraburamo Bizagwira Leandre Na Bitana Jean Remi

  2. parick

    Kuya 17-08-2017 saa 21:08'

    Nukuri cyeretse babatungaruriye ku mwarakoze kbx urekane nabubu thenks basore

  3. ggggg

    Kuya 17-08-2017 saa 19:11'

    ariko se aba bakinnyi bavagahe ko ubu ubona wagirango ni imidugudu iba ikina kandi aribwo ama frw bahembwa yabaye menshi cyane????.yewe uwarebye bariya bakinnyi bakina ntiyareba ziriya nzana kbs

  4. Ahahaha

    Kuya 17-08-2017 saa 12:50'

    icyo gihe FERWAFA YAYOBORWAGA N’UMUGABO (UTAYOBORWA N’INDA NINI KANDI UTARI UMUGOME) , abakinnyi bari ibisore bifite mu mutwe hazima (CONCENTRATION MAXIMALE ), bazi icyo bashaka.
    NAHO UDUKINNYI TW’IKI GIHE TURI INSTABLE MU MUTWE, TUBONA 5-10 MILLIONS bagahita bapfa mu mutwe, ntibatekereza kuzakina i Burayi kuko atari ibyo ntibagashyize amafaranga imbere kurusha gutera imbere mu mikinire yabo (ba SAVIO babaye benshi ) TWIGIZE ABA stars batari bo, BABYINA INTSINZI MBERE Y’UMUZIKI , MURI MAKE AB’IKI GIHE BO MU RWANDA NI BA NTA KIGENDA

  5. ntakirutimana

    Kuya 15-08-2017 saa 19:12'

    Ewana uyu mugabo arasobanutse kbsa!
    Ariko nanone aba ba type bari ibisore kbsa bafite Ku gihaha naho abubu bo ni nutwana ntitukabarenganye kbsa!
    Congs basore bacu mwararyanditse!
    Bravo

  6. -####-

    Kuya 15-08-2017 saa 16:19'

    hhhh arasobanutse kbsa

    ururutonde nisawa

  7. seba

    Kuya 15-08-2017 saa 15:49'

    nukuri iyi kipe ntiwayigereranya niyo turi kubona uyubu wagirango nakagali cyangwa umurenge

  8. Jados

    Kuya 15-08-2017 saa 15:01'

    Ibitangaza Wakoze, Komeza Ubikore, Tukuri Inyuma Thx.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru