RUHAGOYACU.com

Abakinnyi 2 ba Kiyovu SC bafunzwe, bakurikiranweho iby’urupfu rwa Ndahimana wo mu Amagaju

Abakinnyi babiri bo mu ikipe ya Kiyovu Sports; Twizerimana Fabrice na Rugamba Jean Baptiste bari mu maboko ya polisi y’u Rwanda, aho bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Ndahimana Seth wo mu ikipe y’Amagaju y’abato.

Ndahimana Seth wavutse mu 1998, yitabye Imana mu kwezi gushize, tariki ya 27 Mata 2017, umurambo we usangwa muri ruhurura, bigaragara ko yatewe ibyuma mbere yo gushiramo umwuka.

Ndahimana Seth yazamukiye mu AmagajuNdahimana Seth yazamukiye mu Amagaju

Twizerimana Fabrice na Rugamba Jean Baptiste basanzwe bakinira ikipe ya Kiyovu Sports bafunzwe bakurikiranweho iby’urupfu rw’uyu musore wari ukiri muto, amakuru yemezwa na polisi y’u Rwanda mu kiganiro RuhagoYacu yagiranye n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege.


" Ni byo abo bantu barafunzwe. Twakoze iperereza twegeranya ibimenyetso by’ibanze dusanga bihagije kugira ngo babe bafunzwe. Dossier yabo yamaze gushyikirizwa parike, ubu biri mu bushinjacyaha."
- ACP Theos Badege atangariza Ruhagoyacu.

Rugamba Jean Baptiste ni umwe mu bafunzwe bakurikiranweho urupfu rwa Ndahimana /Foto:InyarwandaRugamba Jean Baptiste ni umwe mu bafunzwe bakurikiranweho urupfu rwa Ndahimana /Foto:Inyarwanda

RuhagoYacu yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’ubushinjacyaha Nkusi Faustin, ariko ntibyakunda.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. niingizwe obed

    Kuya 6-05-2017 saa 21:51'

    mbega ibyago cyahafi ikomeje guseba abakinnyibarazamuka ariko bikarangira idahagarariwe uri nasiyonari koko gs ngo bari biriraanywe umurmbo bawukuye mumukngo wo kuri mezo imbere ya zaga gs kiyovu bihangane nugusenga baZaza uwo mupeti imana imwakire

  2. jyambere

    Kuya 6-05-2017 saa 13:35'

    mana kora iyi bwabaga hamenyekane ukuri

  3. AMOSE

    Kuya 3-05-2017 saa 23:51'

    MANA TABARA NIWOWUZUKURI KANDI NIWOWEMUCAMANZA MUKURU NIBIBAHAMA BABIRYOZWE NAMATEGEKN.

  4. Hagenimana Patrick

    Kuya 3-05-2017 saa 23:35'

    Twihanganishije abavandimwe buwo mukinnyi bakomeze kwihangana.

  5. cyrille

    Kuya 3-05-2017 saa 22:28'

    mana yacu turugarijwe dutanare aba bahungu nibibaha babiryozwe Seth imana ikwakire mubayo


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru