RUHAGOYACU.com

Abakinnyi 4 ba Rayon Sports na 2 ba APR FC muri 15 basinyishijwe n’amakipe bavuye hanze y’u Rwanda

Kuwa mbere tariki ya 22Mutarama, ni bwo isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda ryafunzwe ku bakinnyi bava hanze y’u Rwanda. Iri soko rikaba ryarabayemo agashya dore ko ryaje shampiyona imaze imikino 10 gusa ikinwa, aho amwe mu makipe yari amaze no kuyikinamo imikino umunani yonyine.

Ibi ariko ntabwo byabujije amakipe menshi kujya ku isoko ngo arebe ko yakongeramo imbaraga yitegura imikino 20 isigaye ya shampiyona ndetse andi ashaka kugira ngo azitware neza mu mikino nyafurika.

Iranzi Jean Claude yagarutse mu Rwanda avuye muri ZambiaIranzi Jean Claude yagarutse mu Rwanda avuye muri Zambia

Ikipe ya Rayon Sports ni yo yigaragaje ku isoko ryo hanze, isinyisha abakinnyi bane bashyashya barimo Ismaira Diara wari umaze iminsi ari muri iyi kipe ariko ategereje ko FIFA imuha ITC imwemerera kuva mu ikipe ya Motema Pembe akagaruka muri Rayon Sports yahozemo.

Amazina amwe azwi mu mupira kuva hambere yarongeye aragarurwa, ikipe ya Musanze izana Bokota Labama, mu gihe Espoir yazanye umugande Tonny Semogerere.

Uretse abakinnyi babiri bivugwa ko ITC zabo zitari zaboneka, dore abakinnyi bemerewe kuzakina imikino yo kwishyura ya shampiyona baturutse hanze, mu mwaka wa shampiyona wa 2017-2018.

Ismailla Diarra n'ubwo amaze amezi atanu afatwa nk'uwinjiye mu Rwanda muri uku kwa mbere ava muri DCMP muri RDCIsmailla Diarra n’ubwo amaze amezi atanu afatwa nk’uwinjiye mu Rwanda muri uku kwa mbere ava muri DCMP muri RDC

Dore abakinnyi bashya bavuye hanze RuhagoYacu yabwiwe ko bemerewe gukina muri shampiyona uhereye mu mikino yo kwishyura.

Amagaju

  • Mustapha Yahaya

APR FC

  • Mugiraneza Jean Baptiste Migi
  • Iranzi Jean Claude

Bugesera

  • Kingsley Daniel Uzochukwu

Espoir

  • Tonny Semogerere
  • Kyambadde Fred

Etincelles

  • Muratabose Hemed

Kiyovu Sports

  • Alex Russell
  • Ibrahim Koulibary

Musanze

  • Bokota Labama

Rayon Sports

  • Ismailla Diarra
  • Mugume Yassin
  • Crist Mbondi
  • Yussuf Ola Balongun

Yassin Mugume, umwe mu bakinnyi bashya binjiye muri shampiyona y'u Rwanda avuye hanzeYassin Mugume, umwe mu bakinnyi bashya binjiye muri shampiyona y’u Rwanda avuye hanze

Mugiraneza Jean Baptiste yagarutse muri APR FC avuye muri KenyaMugiraneza Jean Baptiste yagarutse muri APR FC avuye muri Kenya

Christ Mbondi, Umunya Cameroun winjiye muri Azam Rwanda Premier League avuye muri shampiyona ya Paraguay Christ Mbondi, Umunya Cameroun winjiye muri Azam Rwanda Premier League avuye muri shampiyona ya Paraguay

Bokota Labama yinjiye muri Musanze FC avuye muri URA FC muri UgandaBokota Labama yinjiye muri Musanze FC avuye muri URA FC muri Uganda

Yahaya yaje gusimbura Tchabalala mu ikipe y'Amagaju FCYahaya yaje gusimbura Tchabalala mu ikipe y’Amagaju FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. varensi

    Kuya 28-01-2018 saa 19:43'

    ndumufana wareyosiporo ibyokarekezi avuga nibyo ntabarutahizamudufite abatoza bararengana haraburamo rutahizumu nkadiyarawacu utsinda hatrike amakipe akomeye.

  2. Bosco

    Kuya 25-01-2018 saa 21:46'

    Antoine Hey ni umuhanga mugutoza ndetse no guhagarika abakinyi neza mu kibuga, arko se FERWAFA yakemuye ikibazo cyabarutahizamu bagatanga ubwene gihugu ukarebako tudatsinda !!Babashyiremo maze barebeko tutazatsinda

  3. Bosco

    Kuya 25-01-2018 saa 21:46'

    Antoine Hey ni umuhanga mugutoza ndetse no guhagarika abakinyi neza mu kibuga, arko se FERWAFA yakemuye ikibazo cyabarutahizamu bagatanga ubwene gihugu ukarebako tudatsinda !!Babashyiremo maze barebeko tutazatsinda

  4. birori

    Kuya 25-01-2018 saa 18:44'

    Ariko ndabona n’ubundi abanyamahanga hakiri bake.Mwaturebera umubare usanzwe w’abanyamahanga bakinnye phase aller.

  5. Peter

    Kuya 25-01-2018 saa 14:41'

    Ibyo Karenzi avuze Niko kuri kuzima ariko buriya ushobora gusanga atariko bigenze Kubera byungura Rayon Sports. simbaciriye Urubanza ariko banabikora kuko siubwambere baba binyuzemo bafite icyo bagambiruye mumategeko bishyiriraho. Thanks

  6. knc

    Kuya 25-01-2018 saa 12:54'

    case ya tchabalala yo imeze gute?

  7. Venuste Niyotwagira

    Kuya 25-01-2018 saa 12:41'

    Karenzi humura rwose ibya Diarra birasobanutse umukino ukurikiraho azawukina

  8. Yahaya

    Kuya 25-01-2018 saa 12:38'

    Mashami najyane na Antoine Hey kuko ntidukeneye ikimenyane azana mu guhamagara abakinnyi,nkaburiya yasobanura ate Uko yazanye Mubumbyi mu ikipe y’ igihugu. Buriya se Inama yagiriye Hey nizihe nk’ umuntu warebaga championnat nyuma ya CECAFA bitegura CHAN !!! KO Mubumbyi na Célestin aribo bakwiye kongerwamo???!!! ashingiye ko Mubumbyi ari rutaha izamo w’ ibitego bingahe?? ko yatanze assiste z’ ibitego bingahe.Murareba ko iyo ari Mashami wari guhamagara ikipe y’ igihugu yari kwigira kuri flash Uko yamenyereye!!! Nta Antoine ariko na none nta na Mashami kuko nubwo ashobora kuba ari umuhanga ikimenyane cye nticyatuma hari aho tugera nubundi

  9. karenzi

    Kuya 25-01-2018 saa 10:35'

    Ariko ngirango Diarra ntarebwa no kuzatangira gukina mugihe cyo kwishyura, kuko yatanzwe kuri list mbere hose muntangiriro za championat. Case ya Diarra ni inwe niya ba Fitna Ombalenga, Rachid, ... bagombaga gutangirw gukinira ahariho hose ITC yabo yari kuba yabonetse. So, nizere ko nkuko bo(Ombalenga na Rachid) bazibonye bagahita bakomereza aho championat yari igereye ninako bigomba kugenda kuri Diarra. Murakoze


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru