RUHAGOYACU.com

Abakinnyi b’inkingi ya mwamba ba AS Kigali bashobora kuyivamo kubera ‘kubeshywa’

Bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya AS Kigali bashobora guhita bayivamo bitewe n’uko batahawe ibyo bari bemerewe ngo basinye amasezerano mbere y’uko hatangira umwaka w’imikino wa 2016/2017.

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko Ntamuhanga Tumaini bita ‘Tity’, Bishira Latif, Kayumba Soter, Nkomezi Alexis, Nsabimana Eric bita ‘Zidane’ na Tubane James bashobora kuva muri AS Kigali, kuko amafaranga bari bemerewe ngo basinye amasezerano batigeze bayahabwa, ibyo bakabyita ko ‘babeshywe’.

Umwe muri abo bakinnyi yatangarije RuhagoYacu ko buri wese yagiye yumvikana n’Ubuyobozi bwa AS Kigali ku giti cye, ariko we bakaba bari bamwijeje ko shampiyona ya 2016/2017 izajya gutangira bamaze kumwishyura amafaranga bamuguze (recrutement) yose.

Batanu mu babanza mu kibuga se ubu bagenda?Batanu mu babanza mu kibuga se ubu bagenda?

Icyakora ngo ntibyubahirijwe, ndetse ngo haramutse habonetse ikipe imwifuza bakabasha kumvikana ntimubeshye nka AS Kigali (nk’uko abivuga), ngo yahita ayerekezamo atazuyaje, cyane ko we yumva amasezerano yasinye muri iyo kipe y’abanyamujyi nta gaciro afite.

Umunyamabanga Mukuru wa AS Kigali, Nshimiyimana Joseph yatangarije RuhagoYacu ko icyo kibazo gihari, ariko ko umwaka utaha w’imikino (Season 2017/2018) uzajya gutangira abo bakinnyi bamaze kwishyura, icyakora ngo kuba bava muri iyo kipe byo ntabyo azi.

Yagize ati “Icyo nzi ni uko hari abakinnyi twahaye amasezerano tukaba tutarabaha ‘recrutements’ (amafaranga baguzwe) zabo, ariko bakaba bagomba kuzihabwa, ibijyanye no gusesa amasezerano ni ubwa mbere mbyumvise, ubwo turaza gukurikirana.”

Tity ni umwe mu bari bahawe amasezerano ntibahabwa amafaranga ya recrutementTity ni umwe mu bari bahawe amasezerano ntibahabwa amafaranga ya recrutement

Yakomeje yemeza ko icyo kibazo gifitwe n’abakinnyi batanu cyangwa batandatu, ikibazo cyabo kikaba cyaratewe n’ingengo y’imari idahagije, ariko yizeza ko umwaka utaha w’imikino uzatangira bamaze guhabwa amafaranga yabo.

Ku waba ashaka kwigira mu yindi kipe muri abo bakinnyi, Ubuyobozi bwa AS Kigali buvuga ko igihe nikigera bizaganirwaho n’impande zose bireba, hakarebwa ibyo amategeko ateganya, bikaba ari byo bikurikizwa.

Hari amakuru avuga ko ikibazo cyo kudahabwa amafaranga bemerewe basinya amasezerano cyaba ari na cyo cyabaye intandaro yo kwirukanwa kwa Tuyisenge Pekeyake, aho yacyuririyeho akigaragaza ngo gikemuke bigatuma ashinjwa imyitwarire mibi, yatumye ahagarikwa by’agateganyo, imikino ibanza yarangira agahita yirukanwa maze akerekeza muri Musanze FC.

AS Kigali iri ku mwanya wa 4 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 50, ikarushwa amanota 20 na Rayon Sports ya mbere.

Tubane James yari avuye muri Rayon Sports ariko menya na we ataraguzwe kuko atishyuweTubane James yari avuye muri Rayon Sports ariko menya na we ataraguzwe kuko atishyuwe

Nsabimana Eric 'Zidane' (umuhondo n'ubururu) na we ari mu batarahawe ayaboNsabimana Eric ’Zidane’ (umuhondo n’ubururu) na we ari mu batarahawe ayabo

Bishira Latif we aranifuzwa n'amakipe atandukanye akeneye ba myugariro mu RwandaBishira Latif we aranifuzwa n’amakipe atandukanye akeneye ba myugariro mu Rwanda

Nkomezi Alexis n'ubwo nta byinshi yafashije AS Kigali ariko imikura muri Sunrise FC ngo ntabwo yishyuwe aye yoseNkomezi Alexis n’ubwo nta byinshi yafashije AS Kigali ariko imikura muri Sunrise FC ngo ntabwo yishyuwe aye yose

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!