RUHAGOYACU.com

AS Kigali batumwe ibitego byinshi mu mukino wa APR FC, begurirwa amafaranga yose bazatsindira

Abakinnyi ba AS Kigali batumwe gutsinda ibitego byinshi mu mukino bazakinamo na APR FC, bagakora iyo bwabaga bakegukana irushanwa ry’Agaciro Development maze amafaranga batsindiye bagahita bayagabana.

AS Kigali iratangira irushanwa ‘Agaciro Development Fund’ ikina na APR FC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 9 Nzeri guhera saa saba z’amanywa (1:00pm).

AS Kigali yakoze imyitozo ya nyuma kuri uyu wa gatanu idafite Kapiteni wayo Kayumba Soter, Ntamuhanga Tumaini ‘Tity’, Mutijima Janvier na Cyubahiro Janvier bafite imvune zoroheje ariko zitabemerera kuba bakina umukino wo mu mpera z’iki cyumweru.

Kanyandekwe Pascal, Perezida wa AS Kigali yabwiye abakinnyi ko amafaranga bazatsindira Komite itazayababaza, abemerera ko bazahita bayigabaniraKanyandekwe Pascal, Perezida wa AS Kigali yabwiye abakinnyi ko amafaranga bazatsindira Komite itazayababaza, abemerera ko bazahita bayigabanira

Nyuma y’imyitozo, Umuyobozi wa AS Kigali, Pascal Kanyandekwe yasabye abandi bakinnyi basigaye gusenyera umugozi umwe bagashakisha ibitego byinshi, bakarushaho gukora iyo bwabaga bakegukana iryo rushanwa, ahita anabemerera ko amafaranga bazegukana ntawe uzayababaza, ahubwo bakazahita bayagabana.

Umuyobozi yakomeje asaba abo bakinnyi kurushaho kurangwa n’ikinyabupfura haba mu kibuga no hanze yacyo, bakirinda ubusinzi n’izindi ngeso mbi zijyana na bwo, anabasaba kujya batamariza mu maso ya bagenzi babo, abajya babahamagara bashaka kubaha ruswa mu mikino runaka bazajya bakina.

Mateso Jean de Dieu, Umutoza wa AS Kigali wungirije yatangarije RuhagoYacu ko intego ari ibikombe kandi icyizere kikaba ari cyose ugendeye ku miterere y’ikipe bafite, anizeza abakinnyi bafite imvune nta cyuho basize mu ikipe n’ubwo ba myugariro kugeza ubu nta musimbura bazaba bafite.

Ati “Imikino ya Agaciro tuyiteguye neza nk’uko twateguye indi mikino yose. Kuri twe nta nzitizi kuko abakinnyi bameze neza uretse nka batatu cyangwa bane barwaye twashyize hanze ngo babanze baruhuke bakire neza, hanyuma tubategurire shampiyona twenda gutangira.”

AS Kigali igiye gukina na APR FC umukino wa kabiri mu cyumweru kimweAS Kigali igiye gukina na APR FC umukino wa kabiri mu cyumweru kimwe

Umutoza Mateso yakomeje avuga ko byinshi mu bibazo byagaragaye ku bakinnyi bashya mu mikino bamze gukina byamaze gukosoka, aho bagiye bakunda gukina biharira bashaka kwerekana ko ari abakinnyi bahambaye, ariko ubu ngo biteguye gusenyera umugozi umwe na bagenzi babo bityo ibizava mu mikino benda gukina bikazaba byiza kurushaho.

AS Kigali izakina na APR FC mbere y’uko Rayon Sports icakirana na Police FC mu irushanwa ‘Agaciro Development Fund’, aho ayo makipe yabaye ane ya mbere ku rutonde rwa shampiyona azaba ahatanira igikombe gifite agaciro ka 3.000.000 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko buri kipe izahura n’indi bivuze ko buri imwe izakina imikino itatu nyuma hakabarwa amanota zifite iya mbere igahabwa igikombe.

Mu bihembo, buri kipe izitabira iri rushanwa yagenewe miliyoni eshatu zo gutegura imikino uko ari itatu, izaryegukana ikazahabwa izindi eshatu, iya kabiri ikazabona miliyoni ebyiri naho iya gatatu ikazatahana miliyoni imwe bivuze ko amakipe azasangira miliyoni 18 hagati yayo.

Uretse amakipe, hazanahembwa umukinnyi mwiza w’irushanwa, umukinnyi watsinze ibitego byinshi, umukinnyi ukiri muto wigaragaje kurusha abandi ndetse n’umuzamu mwiza buri umwe akazahabwa ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda.

Kanyandekwe Pascal, Umuyobozi wa AS Kigali yahaye impanuro abakinnyi mbere y'uko bahura na APR FCKanyandekwe Pascal, Umuyobozi wa AS Kigali yahaye impanuro abakinnyi mbere y’uko bahura na APR FC

Ishimwe Kevin na Nshuti Dominique Savio ni bo bazajya batera Corners za AS KigaliIshimwe Kevin na Nshuti Dominique Savio ni bo bazajya batera Corners za AS Kigali

Umutoza wa kabiri wungirije, Nshutiyamagara Ismael 'Kodo' yaberekaga aheza ho gushyira umupira mu gihe bateye cornerUmutoza wa kabiri wungirije, Nshutiyamagara Ismael ’Kodo’ yaberekaga aheza ho gushyira umupira mu gihe bateye corner

Kodo yerekaga Ndaruzasanze Jean Claude aho agomba guhagarara mu gihe bagiye gutera cornerKodo yerekaga Ndaruzasanze Jean Claude aho agomba guhagarara mu gihe bagiye gutera corner

Nizeyimana Alphonse 'Ndanda', Umunyezamu wa kabiri wa AS KigaliNizeyimana Alphonse ’Ndanda’, Umunyezamu wa kabiri wa AS Kigali

Evode Ntwali na Mbaraga Jimmy bazajya baba bashinzwe kwima inzira umunyezamu mu gihe cyo gutera cornerEvode Ntwali na Mbaraga Jimmy bazajya baba bashinzwe kwima inzira umunyezamu mu gihe cyo gutera corner

Kayumba Soter ntazakina umukino uzahuza ikipe ye ya AS Kigali na APR FCKayumba Soter ntazakina umukino uzahuza ikipe ye ya AS Kigali na APR FC

Gusenga mbere na nyuma y'imyitozo bimaze kuba umuco mu makipe menshi y'i KigaliGusenga mbere na nyuma y’imyitozo bimaze kuba umuco mu makipe menshi y’i Kigali

Abatoza banyuzamo bakanatebyaAbatoza banyuzamo bakanatebya

Nshuti Dominique Savio ngo yiteguye kuzamura urwego rwe akarenga shampiyona y'u Rwanda akajya mu mahangaNshuti Dominique Savio ngo yiteguye kuzamura urwego rwe akarenga shampiyona y’u Rwanda akajya mu mahanga

Abafana ba AS Kigali bateranyirijwe mu nama itegura umukino wa APR FCAbafana ba AS Kigali bateranyirijwe mu nama itegura umukino wa APR FC

Rwarutabura, Nkundamace na bagenzi babo ngo bagiye kuba abashyushyarugamba n'abakangurambaga b'Umujyi wa KigaliRwarutabura, Nkundamace na bagenzi babo ngo bagiye kuba abashyushyarugamba n’abakangurambaga b’Umujyi wa Kigali

Abafana bashya ba AS Kigali mu nama itegura umukino wa APR FCAbafana bashya ba AS Kigali mu nama itegura umukino wa APR FC

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karenzi

    Kuya 8-09-2017 saa 18:30'

    Ubusanzwe amafaranga ya leta agira itegeko rigenga imikoreshereze yayo. So, niba bishoboka mwadusabira ubuyobozi bushinzwe imikino mu Rwanda bakadusobanurira ukuntu nka AS Kigali FC itinyuka ikagura abafana/imitima y’abantu, mbese ninko gutagaguza imisoro y’abanyarwanda uko biboneye. Ngewe mbona equipe ya leta igerageza kudatagaguza amafaranga hagati ya APR FC, AS Kigali FC na Police FC, ni Police FC. Naho izindi, rwose MINISPOC na Auditor general nibadufashe

  2. bbbb

    Kuya 8-09-2017 saa 16:56'

    ayo makipe uko ari 3 ( APR FC, POLICE FC, AS KGL FC) akoresha budget nini ya leta,turasaba ko umugenzuzi w’imari ya leta ahakora amatohoza akaduha ukuri kumikoreshereze y’ imisoro yacu.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru