RUHAGOYACU.com

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bashinjwaga urupfu rwa Ndahimana barekuwe

Abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports, Twizerimana Martin Fabrice na Rugamba Jean Baptiste bari bakurikiranyweho ibyaha bishamikiye ku rupfu rwa Ndahimana Seth wari umukinnyi w’Amagaju FC, barekuwe nyuma yo gusanga nta bimenyetso simusiga bihamya ko baba baragize uruhare mu rupfu rw’uwo musore.

Umuvugizi w’ikipe ya Kiyovu Sports, Omar Munyengabe yatangarije RuhagoYacu ko abakinnyi babo koko bafunguwe, ati “Bamaze kurekurwa, bagizwe abere. Bari bafunzwe gusa nk’abantu bari barikumwe na we basangira mbere y’uko nyakwigendera yitaba Imana.”

Rugamba na Twizerimana bashinjwaga uruhare mu rupfu rwa Ndahimana, Ubushinjacyaha bugashingira ku bimenyetso birimo kuba abo basore bari bari kumwe na nyakwigendera mbere y’uko apfa, no kuba Twizerimana ajri we wari ufite telefoni ye igendanwa.

Ndahimana Seth wari umukinnyi mu ngimbi z'Amagaju FCNdahimana Seth wari umukinnyi mu ngimbi z’Amagaju FC

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko ko guhera ubwo umukino wa Kiyovu Sports na Etoile de l’Est wari urangiye kugeza igihe Ndahimana yapfiriye, nta wundi muntu wari hafi ye cyangwa wari kumwe na we.

Ubushinjacyaha bwakomeje bugaragariza urukiko ko Twizerimana Martin Fabrice ari we wasanganywe telefoni ya nyakwigendera nk’uko Minani Hemed wakurikiranye urubanza kuva rutangira kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yabitangarije RuhagoYacu.

Mu kwisobanura, Rugamba na Twizerimana bagaragaje ko bagendanye na Ndahimana, ariko ari we wabahamagaye ngo abasengerere, akaba yarahereye kuri Twizerimana wari uvuye mu kibuga, uyu na we agahamagara Rugamba nk’incuti ye ya hafi kandi w’umuturanyi, uyu we akaba atari yanakinnye.

Bakomeje bagaragariza urukiko ko bagiye mu kabari bakanywa, bakaza kujya gusoreza mu kabari ko Kimisagara hafi ya Maison Des Jeunes, ariko ahagana saa cyenda za mugitondo, Twizerimana ngo yabasabye ko bataha kuko we yaribuzindukire mu myitozo.

Icyakora Rugamba we yababwiye ko atari butahe izo saha kuko aho bataha ari habi, atinya ko bahura n’abagizi ba nabi, bityo abasaba kwihangana bugacya.

Rugamba Jean Baptiste yagize ubwoba bwinshi maze akimara kumva ko Twizerinama yafashwe ashaka gutorokaRugamba Jean Baptiste yagize ubwoba bwinshi maze akimara kumva ko Twizerinama yafashwe ashaka gutoroka

Rugamba ngo yahise asinzirira muri ako kabari, ku buryo atamenye niba Twizerimana yasohokanye na nyakwigendera Ndahimana cyangwa niba yaragiye ahandi.

Ku kuba Twizerimana ari we wari ufite telefoni igendanwa ya Nyakwigendera Ndahimana, yasobanuye ko umuriro wari wamushiranye, amutira telefoni ngo ashyiremo sim Card ye, kandi ngo ajya no kumushyingura yari ayifite.

Mu bushishozi bw’Urukiko rwasanze kuba iyo telefoni yaragaragaye mu gushyingura nyakwigendera ari Twizerimana wayijyanye akaba ari we uyerekana, bigaragaza ko nta ruhare yagize mu rupfu rwe, kuko iyo bitaba ibyo n’icyo kimenyetso yari kugisibanganya.

Rwanasanze kandi ubucuti bari basanganywe n’aho bari bagendanye hose, hamwe no kuba Twizerimana yari afite telefoni ya Ndahimana, Ubushinjacyaha butabishingiraho nk’ibimenyetso simusiga, bityo rwanzura ko badakwiye gukomeza gukurikiranwa bafunze, rutegeka ko barekurwa ariko bashyirirwaho amabwiriza yo kujya bitaba Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyamirambo buri wa gatanu wa buri cyumweru.

Twizerimana na Rugamba ni bamwe mu bantu batandatu bari bafunze kuva Ndahimana yakwitaba Imana kuwa 28 Mata uyu mwaka, ubwo bamusangaga muri ruhurura iri ku Kimisagara hafi ya ‘Maison des jeunes’, icyakora babiri muri bo bahise barekurwa, abandi bane na bo bakaba ari bo barekuwe kuri uyu wa kane tariki ya 25 Gicurasi.

Twizerimana Martin (wambaye nomero 8) ni we wafashwe mbereTwizerimana Martin (wambaye nomero 8) ni we wafashwe mbere

Kuwa 28 Mata uyu mwaka ni bwo Ndahimana w’imyaka 19 bamusanze muri ruhurura ku Kimisagara hafi ya ‘Maison des Jeunes’ yapfuye, ariko icyo gihe ntihahita hamenyekana uburyo yapfuyemo, icyakora Polisi y’u Rwanda yahise itangira iperereza.

Kuwa 3 Gicurasi ni bwo byamenyekanye ko mu iperereza ryakozwe na Polisi, hafashwe abantu batandatu barimo abakinnyi babiri: Twizerimana Martin Fabrice na Rugamba Jean Baptiste bakinira Kiyovu Sports, bikavugwa ko ari bo bari bari kumwe na Ndahimana mu mugoroba yapfuyemo.

Kuwa mbere tariki ya 15 Gicurasi ni bwo byari biteganyijwe ko abo basore babiri, Twizerimana na Rugamba baburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ndetse banagezwa ku rukiko rwisumbuye rwa Nyamirambo, ariko burinda bwira bataburanishijwe kubera imanza nyinshi zari ziteganyijwe kuri uwo munsi.

Urubanza rw’abo basore rwimuriwe kuwa kane tariki ya 18 Gicurasi, uwo munsi akaba ari wo bamenyeshejwe ibyaha baregwa maze babyisobanuraho.

Ndahimana (ubanza ku ruhande ibumoso) yari umwe mu bazakinira Amagaju FC mu mwaka utaha wa shampiyonaNdahimana (ubanza ku ruhande ibumoso) yari umwe mu bazakinira Amagaju FC mu mwaka utaha wa shampiyona

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Poul

    Kuya 27-05-2017 saa 09:46'

    kuberiki muvugako royer sport tuzayikomera amashyi gutwara igikombenibinubingajekoko


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru