RUHAGOYACU.com

Abakinnyi ba Miroplast mu marira nyuma yaho umuganga wayo atorokanye miliyoni eshatu z’umushahara

Abakinnyi b’ikipe ya Miroplast FC y’i Gikondo bararira ayo kwarika ni nyuma yaho umuganga wayo akaba n’umucungamutungo; Sibonama Jean Claude atorokanye amafaranga yari kuvamo imishahara yabo y’ukwezi gushize k’Ugushyingo.

Nk’uko umwe mu bakinnyi b’iyi kipe yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka yabitangarije RuhagoYacu ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bw’ikipe bwamaze kubabwira ko bihangana mu gihe bagishakisha Sibomana watorokanye amafaranga agera kuri miliyoni eshatu bagombaga guhembwa.

"Barabitubwiye, ubu twarabyakiriye nyine, nta kundi turi kwihangana nubwo bigoye kuko tuba dufite inshingano nyinshi."- Umwe mu bakinnyi ba Miroplast FC aganira n’umunyamakuru wa RuhagoYacu.

Abakinnyi ba Miroplast FC bishimira igitego ubwo batsindaga Kiyovu Sports 2-1Abakinnyi ba Miroplast FC bishimira igitego ubwo batsindaga Kiyovu Sports 2-1

RuhagoYacu kandi yagerageje kuvugisha umunyamabanga w’iyi kipe; Nshimiyimana Alexis Redamptus kuri iki kibazo ntibyakunda ndetse ntiyasubizaba ubutumwa bugufi twamuhaye kuva ejo.

Umunyamabanga wa Miroplast FC (Ubanza ibumoso) ntacyo yatangarije RuhagoYacu ku itoroka ry'uwari ufite imishahara y'abakinnyiUmunyamabanga wa Miroplast FC (Ubanza ibumoso) ntacyo yatangarije RuhagoYacu ku itoroka ry’uwari ufite imishahara y’abakinnyi

Miroplast irabarizwa ku mwanya wa 15 n’amanota arindwi mu mikino umunani bamaze gukina mu cyiciro cya mbere uyu mwaka.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Mizero

    Kuya 17-12-2017 saa 19:58'

    Congratulation to the rayon sport for winning today,go ahead rayon. New information to the sport about teachers who are trained on mentor trainer at Rwamagana center,today at 10:45 Am eastern vs northern1_1,after penalties 5_5add 1to 1 Eastern win 1_0. At 13:45 Southern vs Western final 1_1,western win 5_4. Final Eastern vs western on Tuesday. Thanks.

  2. BYIRINGIRO Olivier

    Kuya 17-12-2017 saa 15:03'

    Rayon sport irabikora,caleb na cone oyeeee!!!!


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru