RUHAGOYACU.com

Abakinnyi ba Rayon Sports bahuriye mu mukino nyuma yo kudakina na Onze Createurs

Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Werurwe ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gicuti hagati yayo ugamije kwiyereka abafana, nyuma yo gusezerera 11 Createurs badakinnye biyemeje kwiyereka abafana no gukomeza gukarishya imyitozo kuko umukino bari bamaze iminsi bitegura utabaye.

Rayon Sports yiyemeje gukina umukino wa gicuti yigabanyijemo amakipe abiri, imwe yari yambaye imyenda y’ubururu ariyo yari ikipe A n’iyari yambaye imyenda y’umweru yari yiswe B.

Uyu mukino wari ugamije gukomeza imyiteguro ikipe ya Rayon Sports mu minsi iri imbere waje kurangira ari igitego kimwe cy’ikipe A cyatsinzwe na Moussa Camara kuri kimwe cy’ikipe B cyatsinzwe na Romami Frank.

Rayon Sports A: Bashunga Abouba, Mutsinzi Ange Jimmy, Rwatubyaye Abdul, Munezero Fiston, Kwizera Pierrot (c) , Niyonzima Olivier Sefu, Irambona Gisa Eric, Nova Bayama, Nsengiyumva Moustapha, Manishimwe Djabel na Moussa Camara.

Umutoza: Lomami Marcel.

Rayon Sports B: Ndayishimiye Eric Bakame (C), Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Rwigema Yves, Ndacyayisenga Jean d’Amour Mayor, Mugisha Francois Master, Muhire Kevin, Nahimana Shassir, Savio Nshuti Dominique, Lomami Frank na Tidiane Kone.

Umutoza: Nshimiyimana Maurice ’Maso’.

“Wari umukino wo kugira ngo tubashe guhura n’abakunzi bacu kuri uyu munsi twari dufite umukino wo guhagararira igihugu utabaye, twumva yuko tutajya kure y’abakunzi bacu cyangwa se ba nyir’ikipe muri make turavuga tuti reka duhurire kuri stade Amahoro nk’uko twari twabisezeranye kuva twatangira imikino mpuzamahanga tuze hano tubashe kubonana tubashe kubereka ko tukiri bazima nabo batwereke ko bakiri bazima”-Nshimyimana Maurice, umutoza wungirije muri Rayon Sports.

Nubwo uyu mukino wari wateguriwe abafana ba Rayon Sports ariko hagaragaye ubwitabire buke ku rwego rw’abafana, gusa Maurice yakomeje avuga ko abari bitabiye bahagije kandi bizeye ko bazakomeza no kubashyigikira mu yindi mikino harimo n’uwo bazakina na Bugesera kuri uyu wa gatatu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. theo

    Kuya 21-03-2017 saa 09:38'

    naripfite ikifuzo cyuko bazadutangariza amafaranga amazegitagwa anyuze kuri *699# nokuyindi mirongo kugirango tumenye integenye zacu(abafana)kuki abayobozi badatekereza kire byuze babe bagura nubutaka bwikipe ejo cg ejobundi twatekereza no kubaka stade? muntumikire!

  2. Blaise

    Kuya 19-03-2017 saa 17:43'

    Ntacyo abatarabonetse ejo nimukoreshe bwa buryo bwa mobile money kanda *699#. Amake waheraho ni 300Frw.

  3. mvuyekure

    Kuya 19-03-2017 saa 13:01'

    ikipe irakaze ahubwotuzakijyana igikombe impunga yabafana iracyenewe tuzayishyigikira mbega ibirori turabatumiyemwese abafana

  4. Ukuri

    Kuya 19-03-2017 saa 04:59'

    Byagizwe ubwiru!!!
    Mujye mubitangaza Ku mvuga no kumaradiyo!!!

  5. Bwiza

    Kuya 19-03-2017 saa 03:00'

    oooooh!!!! ntitwamenye disi ngo tuze gushyigikira Gikundiro yacu, personally iyo mbimenya nari kuhaba nkirebera abo basore nkanatera inkunga ikipe nkunda. Rayon oyeeeee!!!!

  6. Barnabee

    Kuya 19-03-2017 saa 02:46'

    Gikundiro komerez’aho kdi tukurinyuma Nkuragije Imana!!! Hamwe na comando masudi wacu.

  7. manzi

    Kuya 19-03-2017 saa 02:27'

    ikipe niyacu kandi ibyikora biradushumisha cyane ni ukugumya kuyiterinkunga uko dushoboye tunyuze kuri *699#. tuzayugwa inyuma mpaka. basore bacu mukomerezaho tubarinyuma no mumatsinda muzageramo.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru