RUHAGOYACU.com

Abakinnyi ba Sunrise FC bari barahiye kudakina na APR FC nibadahembwa

Abakinnyi ba Sunrise FC barahiye ko batazakina umukino ugomba kubahuza na APR FC kuri uyu wa gatatu nibadahabwa ibirarane by’imishahara baberewemo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi, ni bwo hateganyijwe imikino ibanza ya 1/8 mu gikombe cy’amahoro, aho Sunrise FC igomba kwakira APR FC ku kibuga cyayo i Nyagatare.

Icyakora ishyamba si ryeru muri Sunrise FC, ndetse uwo mukino ushobora kutaba, kuko abakinnyi barahiye ko batazakina nibadahabwa ibirarane by’imishahara y’amezi atatu ubuyobozi bubabereyemo.

Sunrise FC yatangiye shampiyona ikangata ko ije kwambura Rayon Sports na APR FC igikombe cya shampiyonaSunrise FC yatangiye shampiyona ikangata ko ije kwambura Rayon Sports na APR FC igikombe cya shampiyona

Serumogo Ally, kapiteni wa Sunrise FC yatangarije Radio Rwanda ko we na bagenzi be babayeho nabi cyane ku buryo batabona n’amafunguro ku buryo buhoraho, bagashengurwa n’uko iyo kipe imaze amezi atatu itabahemba kandi umwaka wa shampiyona urimo ugana ku musozo.

Mu gahinda kenshi, Serumogo yagize ati “Ntabwo turi kugendera kuri match (umukino) ya APR FC gusa, ahubwo turareba n’ibihe biri Imbere, kuko hari imikino dufite ya shampiyona. Icyo dusaba ni uko badukemurira ibibazo kuko dufite byinshi, ubu dufite umukinnyi wavunitse utaravuzwa…banatwiteho ku birebana n’ubuzima bwacu. Badukemurire ikibazo dufite cy’amafaranga n’utwo duhimbazamusyi, ibindi bizaza nyuma.”

Abakinnyi baherukaga guhembwa imbumbe y'imishahara y'amezi bamwe atanu abandi atatu, ariko hashize andi atatu ngo ubuyobozi bwarabibagiwe nk'uko babivugaAbakinnyi baherukaga guhembwa imbumbe y’imishahara y’amezi bamwe atanu abandi atatu, ariko hashize andi atatu ngo ubuyobozi bwarabibagiwe nk’uko babivuga

Umunyamabanga mukuru wa Sunrise Rebero Emmanuel yatangarije RuhagoYacu ko umukino uzaba nta gisibya, kuko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwagiranye inama n’abakinnyi mu maso y’ubuyobozi bw’ikipe yabo, basasa inzobe, havamo umwanzuro w’uko bakina maze bagahembwa vuba.

Rebero yagize ati “Umukino uzaba nta kibazo gihari rwose umukino uzaba, wenda akantu kabaho gakeya hakabaho abashaka kukuririraho, ariko ejo umukino urahari tuzakina nta kibazo gihari.”

“Ikibazo cyari gihari ni icy’abakinnyi bavugaga ko batahembwe kandi bashakaga amezi yabo atatu, ariko twaganiriye na bo kandi bari ‘tayari gutera match’ y’ejo nta kibazo. Ntabwo twabahembwe ariko twari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bwabijeje ko bugiye kubaha amafaranga yabo vuba.”

Sunrise FC y’umutoza Cassa Mbungo ihagaze ku mwanya wa 10 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere aho ifite amanita 30.

Sunrise FC ngo ibayeho nabi kuruta uko byari bimeze ikiba i RwamaganaSunrise FC ngo ibayeho nabi kuruta uko byari bimeze ikiba i Rwamagana

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. mmmm

  Kuya 10-05-2017 saa 10:55'

  iyo abayobozi babano ntacyo kurya kirimo ntangufu babiha, ubwo ugiye mu itangwa ry’amasoko y’akarere wakubitwa n’inkuba.

 2. Elyse

  Kuya 9-05-2017 saa 23:17'

  ayiweeee ubuse koko? ibinibiki koko ubundise bayijyanaga inyatare bashaka iki? kobyagaraga kobatazayishobora niyo bigumira irwamagana disi ariko nukuri twese twarabyibazaga tuti se buriya abaturage bi nyagatare bazayiyumvamo none nikobigenze

 3. mugisha

  Kuya 9-05-2017 saa 22:03'

  arko se akarere kamaze iki nimba kadahemba abakinnyi? ubundi iyikipe umuntu wayivanye rwamagani ninde? munsubize

 4. pascal

  Kuya 9-05-2017 saa 18:49'

  birababaje ibi byose bituruka kubayobozi badakunda sport muri rusange. kandi ibyo abakinyi bavuga Nukuri.


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru