RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 23:58'  -  Abafana ba Rayon Sports bagiye kugarura Ismaila Diarra mu ikipe  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 17:06'  -  Ndoli Jean Claude na Crespo bamaze kugurwa na Kiyovu Sports  |  Yanditswe kuya 18-08-2017 saa 15:36'  -  Djabil wifuzwaga na Mukura yongereye amasezerano mu Amagaju  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 16:42'  -  Kiyovu yasinyishije Di Maria wari ukiganira na Rayon Sports  |  Yanditswe kuya 17-08-2017 saa 15:18'  -  Abafatabuguzi ba Star Times bagiye kuryoherwa na shampiyona zikomeye z’i Burayi na NBA
Abakinnyi batatu ba Rayon Sports berekeje muri Police FC na AS Kigali
Print Comments: 42 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Nova Bayama, Nsengiyumva Moustapha bamaze kumvikana na Police FC n’aho Kakule Mugheni Fabrice yamaze kumvikana na AS Kigali ngo bave muri Rayon Sports berekeze muri ayo makipe ashaka gutanga andi ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda.

Bajya bavuga ngo ‘kubanza ku isoko si ko guhaha’, ariko Police FC na AS Kigali ni amakipe ashishikajwe cyane no kwiyubaka mu gihe abandi bagihugiye mu mikino yo gusoza umwaka w’imikino (Season 2016/2017) mu Rwanda.

Byatangiye bihwihwiswa ko hari umubare w’abakinnyi runaka Police FC yifuza muri Rayon Sports, APR FC no mu yandi makipe, ariko amakuru agera kuri RuhagoYacu aravuga ko iyo kipe y’abashinzwe umutekano yamaze kumvikana na Nova Bayama ndetse na Nsengiyumva Moustapha.

Nova Bayama ni impano yari yarazimye yongeye kuvumbuka muri uyu mwaka w'imikinoNova Bayama ni impano yari yarazimye yongeye kuvumbuka muri uyu mwaka w’imikino

Nova Bayama yagize ibihe byiza ndetse afasha cyane ikipe Rayon Sports amazemo umwaka umwe, ari na yo masezerano yari yasinye ubwo yari avuye muri Mukura VS, iyo kipe akaba atari yarayigiriyemo ibihe byiza, dore ko yanayikiniye imikino mbarwa.

Nsengiyumva Moustapha na we agiye kwerekeza muri Police FC nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri rayon Sports yagezemo avuye mu Isonga FC, uyu na we akaba yaragiriye ibihe bidasanzwe muri Gikundiro, dore ko yanatowe nk’umukinnyi w’Ukwezi kwa Mata muri shampiyona y’u Rwanda (Azam Rwanda Premier League).

Kakule Mugheni Fabrice wamenyekanye mu Rwanda nka ‘Mutuyimana Moussa’ na we ni umwe mu bakinnyi bamaze kumvikana na AS Kigali, akazaba abaye uwa kane uvuye muri Rayon Sports, nyuma ya babiri twavuze haruguru na Munezero Fiston wamaze kwerekeza muri Simba SC yo muri Tanzania.

Nsengiyumva Moustapha yigaragaje nk'umukinnyi mwiza ariko udahozahoNsengiyumva Moustapha yigaragaje nk’umukinnyi mwiza ariko udahozaho

Kugeza ubu abo bakinnyi nta n’umwe wahamirije ukuri RuhagoYacu, ariko amakuru yizewe avuga ko bamaze kumvikana n’ayo makipe, hakaba hategerejwe ko imikino y’igikombe cy’amahoro irangira ngo bahite bashyira umukono ku masezerano.

Biravugwa kandi ko Manishimwe Djabel yifuzwa cyane na AS Kigali ndetse ngo ibiganiro bigeze kure n’ubwo agifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports, Nshuti Dominique Savio na we ngo APR FC irimo kumuha miliyoni 15 ngo ayerekezemo, akaba ashobora kujyanayo na Niyonzima Olivier ’Sefu’ na Manzi Thierry.

Tubibutse ko mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira, AS Kigali yari yabanje ku isoko igahaha abakinnyi barimo Muhadjiri Hakizimana utarayikiniye ahubwo agahita yerekeza muri APR FC.

Biramutse bibaye impamo abo bakinnyi bakerekeza muri ayo makipe bizaba bibaye amateka asa n’ayisubiyemo, kuko baje muri Rayon Sports nyuma y’uko yari imaze gutungurwa igatakaza abakinnyi hafi ikipe yose, barimo Hategekimana Aphrodis ’Kanombe’ wari kapiteni agahita ajya muri Sofapaka hamwe na Ndayisenga Fuadi, Nizigiyimana Kharim Makhenzi na Abouba Sibomana bagiye muri Gor Mahia FC, Faustin Usengimana na Djihad Bizimana bagiye muri APR FC, Ndatimana Robert wagiye muri Police FC, Hussein Sibomana, Peter Otema (Kagabo Peter) na Kambale Salita Gentil wari waratorotse iyi kipe.

Abakinnyi 8 muri aba bahise bagenda biyongera kuri Makenzi, Kanombe, Kambale n'abandi maze Rayon Sports ihita ijya kwizanira Savio, Sefu, Kevin, Moustapha, Mayor, Master mu Isonga FC yari isubiye mu cyiciro cya kabiriAbakinnyi 8 muri aba bahise bagenda biyongera kuri Makenzi, Kanombe, Kambale n’abandi maze Rayon Sports ihita ijya kwizanira Savio, Sefu, Kevin, Moustapha, Mayor, Master mu Isonga FC yari isubiye mu cyiciro cya kabiri

Fuadi amaze kujya muri Sofapaka yasimbujwe Nshuti Dominique Savio wakiniraga Amavubi ari mu Isonga FC yari imanutse mu cyiciro cya kabiriFuadi amaze kujya muri Sofapaka yasimbujwe Nshuti Dominique Savio wakiniraga Amavubi ari mu Isonga FC yari imanutse mu cyiciro cya kabiri

Kakule Mugheni Fabrice (17) na Nsengiyumva Moustapha baba bamaze kwemera kuva muri Rayon SportsKakule Mugheni Fabrice (17) na Nsengiyumva Moustapha baba bamaze kwemera kuva muri Rayon Sports

Mugheni Fabrice yigaragaje nk'umukinnyi ukomeye wo hagati kuva keraMugheni Fabrice yigaragaje nk’umukinnyi ukomeye wo hagati kuva kera

ntuyahimana joseph Kuya 8-06-2017 saa 23:54'

gikundiro yacu tuyiri inyuma cyane aho as kigali niyo yabatwara bose hakiri izina gikundiro twazana abandi kuko kubanza mwisoko siko kugura ubuse A P R FC koyasohoye arenze miriyoni 75000000frw ibuze kuba iri kwifuza umwanya wagatatu.

Gakuba Kuya 8-06-2017 saa 22:06'

nibagende tuzazana abo mu pipiniere no muri Kiyovu. umutoza Eric yaravuze ngo uwamuha abafana ba Rayon gusa byaba bumuhagije none se abo bose muvuga bava mu isonga mwari muziko bakora ibyo bakoze nyuma y’ imyaka ibiri gusa???. Rayon ikiri Rayon ntabwoba

Emmanuel Kuya 8-06-2017 saa 17:12'

Ubuyobozi bwa rayon budufashe businyishe abo bakinnyi maze abakeba basebe twitwarire ibikombe.

ISAIAH Kuya 8-06-2017 saa 14:22'

Ubu se Gikundiro yabishyuye nayo ko igiye kugurisha Camara ashobora kuvamo 15 milion binezero iri guha N.D. Savio ndetse n’abandi ariko ntirekure abakinnyi yizamuriye!!!!!!!!!!!!!!

ingabire Kuya 8-06-2017 saa 07:36'

ese mwambwira umukinnyi kawunga asigaye abahe?

John Kuya 8-06-2017 saa 06:04'

Erega bavandimwe itangazamakuru ryacu rifite ikibazo !Ubwabo baherutse kwitangariza ko ibyinshi batangaza ari ibiba byavugiwe mu manama i Kigali ngo benshi buriya ntibajya barenga Nyabarongo buriya nawe ushatse wamuhamagara ukamubeshya agahita yandika nta n’ubucukumbuzi yikoreye nyamara yarangiza akavugo ngo ni amakuru yaturutse ahantu hizewe.IBIHUHA GUSA!

Edo Kuya 7-06-2017 saa 20:18'

Babareke bazifuza Rayon batarayibona, babareke nabagiye basize ikipe kdi itwara ibikombe.

gakuru Kuya 7-06-2017 saa 14:38'

Izaguzemberese umwakushize nizakangahe twe ntitugendera kumazina nokubihuha nuwaduha pepiniere tugashyiramo abanyamahanga babili gusa igikombe twagitwara oh rayooooooon

IVUBI Kuya 7-06-2017 saa 13:55'

Niba ubuyobozi bwa Rayon bureba kure nibutuzanire WAYI YEKA ubundi abereke. Yarigaragaje nta yindi test akeneye. Abashyigikiye igitekerezo cyanjye nimumfashe...........

Manzi Kuya 7-06-2017 saa 12:35'

Abakinnyi ba As kigali bamwe ntibarabona recrutement zumwaka ushize,ikindi amakipe y’uturere agura iyo budjet y’igihugu yasohotse murabyibuka ukuntu babuze uko bishyura kabange agasubirayo, police nayo usibye abo bakinnyi bavuzwe yaguze sibyo kuko byavuzwe ko baguze fiston none ari tanzania gusa bashobora kubaganiriza,ikindi rayon irusha cyane ayo makipe uburyo bwo kugura kandi bwiza,umunyamakuru we ashobora kuba azi neza ko baganirijwe ariko ntago bakwishyurwa kuko championat itararangira

1 | 2 | 3 | 4 | 5

  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)