RUHAGOYACU.com

Abakinnyi bemerewe gukinira Gicumbi FC ntibaruzura umubare w’ababanza mu kibuga

Mu gihe yitegura kwakira Espoir FC, kugeza ubu abakinnyi 7 ba Gicumbi FC ni bo bemerewe gukina kuko ari bo bamaze kubona ibyangombwa byuzuye, andi makipe na yo arahihibikanira gushakira ibyangombwa abakinnyi bayo mu gihe habura umunsi umwe ngo shampiyona itangire.

Iyo umukino wo giuhatanira igikombe cya Super Cup utangira kandi ukarangirira igihe cyateganyijwe, Shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru mu cyiciri cya mbere “Azam Rwanda Premier League”, yari gutangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nzeri.

Icyakora ku bw’impamvu z’icuraburindi muir Stade Umuganda kuwa 23 Nzeri, umukino warasubitswe usozwa kuwa 27 Nzeri, bituma umunsi wo gutangiriraho shampiyona na woi ucumwa, none izatangira kuwa gatandatu tariki ya 30 Nzeri.

Ndagano Faradjallah, Umuyobozi wa Azam Media mu Rwanda na Visi Perezida wa FERWAFA, Kayiranga Vedaste mu kiganiro n'abanyamakuruNdagano Faradjallah, Umuyobozi wa Azam Media mu Rwanda na Visi Perezida wa FERWAFA, Kayiranga Vedaste mu kiganiro n’abanyamakuru

N’ubwo habura umunsi umwe ngo shampiyona itangire, amakipe yamaze kubonera ibyangombwa byemerera abakinnyi bayo bose gukina ni mbarwa, ndetse Gicumbi FC yo ngo abamaze kubibona ni barindwi bonyine nk’uko byatangajwe na Rutayisire Michel Jackson ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Rutayisire yagize ati “Kugeza ubu amakipe yose azakina Azam Rwanda Premier League 2017/2018 afite ibyangombwa by’ibanze, kugeza ubu Gicumbi FC ni yo ifite umubare uri munsi y’uw’abakinnyi yazakenera mu mukino wo kuwa gatandatu, kuko ifite abakinnyi 7 bonyine bafite Licences).”

Visi Perezida wa FERWAFA, Kayiranga Vedaste yibukije ko amakipe yose yahawe igihe gihagije cyo gushaka no kuzana ibyangombwa by’abakinnyi ngo bahabwe uburenganzira bwo gukina (Licences), ariko amakipe amwe n’amwe akaba atarubahirije igihe, gusa ngo ntibizabuza shampiyona gutangira.

Ati “Itariki ntarengwa yari iya 15 Nzeri, ariko twe twabandikiye kera (mu kwa karindwi) tubamenyesha ko bagomba gutangira kuzana ibyangombwa, tubaha hafi amezi abiri, urumva rero ko tutakomeza kugenda dusunika twigiza inyuma, ntabwo byashoboka.”

Rutayisire Michel Jackson ushinzwe amarushanwa muri FerwafaRutayisire Michel Jackson ushinzwe amarushanwa muri Ferwafa

Yakomeje avuga ko ikipe iba yemerewe gutanga abakinnyi 30 ku rutonde, bityo ko umubare watanzwe na buri kipe, izajya itoranyamo 18 ikaba ari bo ikinisha, kuko andi makipe hafi ya yose arabarengeje uretse Gicumbi FC, izindi zikaba zifite abakinnyi 17.

N’ubwo ishami rishinzwe amarushanwa muri FERWAFA rivuga ibyo kuri uyu wa 28 Nzeri, Umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC, Dukuzumuremyi Antoine yatangarije RuhagoYacu ko basabiye Licences abakinnyi 25 kandi bose bujuje ibyangombwa, ndetse ko izo Licences biteguye kujya kuzifata kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Nzeri.

Ati “Oya ntabwo ari byo, dufite abakinnyi 25 kandi bose bujuje ibyangombwa, nta n’umwe ufite ‘litige’ (utujuje ibisabwa), batubwiye ko licences tuzajya kuzifata ejo.”

Yakomeje avuga ko ikibazo cy’abakinnyi batujuje ibisabwa cyarangiye kuwa kabiri w’iki cyumweru, ko igisigaye ari ukujya gufata ibyangombwa by’abakinnyi babo, maze bakaguma mu mwuka wo kwitegura gutsinda Espoir FC bazaba bakiriye ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Dukuzumuremyi Antoine, Umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC avuga ko ibyo FERWAFA yabwiye abanyamakuru kuri iyo kipe ari ibyo kuwa kabiri w'iki cyumweruDukuzumuremyi Antoine, Umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC avuga ko ibyo FERWAFA yabwiye abanyamakuru kuri iyo kipe ari ibyo kuwa kabiri w’iki cyumweru

Dore buri kipe umubare w’abakinnyi bemerewe kuyikinira:

1. Bugesera FC: 21
2. Amagaju FC: 27
3. APRFC: 28
4. AS Kigali: 17
5. Espoir FC: 15
6. Etincelles FC: 25
7. Gicumbi FC: 7
8. Kirehe FC: 18
9. Kiyovu Sports: 17
10. Marines FC: 24
11. Miroplast FC: 22
12. Mukura VS: 24
13. Musanze FC: 24
14. Police FC: 28
15. Rayon Sports: 19
16. Sunrise FC: 25

Dore uko amakipe azahura ku munsi wa mbere wa shamppiyona:

Kuwa gatandatu tariki ya 30 Nzeri:

APR FC vs Sunrise FC (Stade ya Kigali i Nyamirambo)
Etincelles FC vs Police FC (Stade Umuganda)
Gicumbi FC vs Espoir FC
Kirehe FC vs Mukura VS

Ku cyumweru tariki ya 1 Ukwakira:

Rayon Sports vs AS Kigali (Stade ya Kigali i Nyamirambo)
Bugesera FC vs Amagaju FC (i Nyamata)
Miroplast FC vs Marines FC (Stade yo kwa Mironko i Gikondo)
Kiyovu Sports vs Musanze FC (Stade Mumena)

Okoko Godefroid, Umutoza wa Gicumbi FC aratangira acakirana na Espoir FC yakinnye umukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro umwaka ushizeOkoko Godefroid, Umutoza wa Gicumbi FC aratangira acakirana na Espoir FC yakinnye umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro umwaka ushize

Gicumbi FC yari iri mu makipe yari agiye kumanuka mu cyiciro cya kabiriGicumbi FC yari iri mu makipe yari agiye kumanuka mu cyiciro cya kabiri

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. nel

    Kuya 29-09-2017 saa 06:35'

    ubwo naho bazane agaseke batombore rero. kuko ferwafa ntamategeko igira


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru