RUHAGOYACU.com

Abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports biyemeje gusura Umutoza Karekezi Olivier wafunguwe

Abakinnyi na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports biyemeje gusura Umutoza wabo mukuru Karekezi Olivier wafunguwe mu cyumweru gishize, ibi bikazaba ari mu rwego rwo kumuba hafi nyuma y’ifungurwa rye no kumugisha inama ku birebana na gahunda y’imikino ya gicuti.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2017, Rayon Sports yasubukuye imyitozo yo mu kibuga nyuma y’ikiruhuko ndetse n’imyitozo yo kubaka umubiri abakinnyi bari bamaze iminsi bakora.

Rayon Sports yasubukuye imyitozoRayon Sports yasubukuye imyitozo

Nyuma y’iyi myitozo ya mbere itegura isubukurwa rya shampiyona, abakinnyi bitabiriye imyitozo bumvikanye n’abayobozi bari bahari ko kuwa gatandatu tariki ya 6 Ukuboza bajya gusura Umutoza wabo mukuru Karekezi Olivier uherutse gufungurwa nyuma y’iminsi 17 yari amazemo.

Itangishaka Bernard, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Rayon Sports yatangaje icyo gikorwa bazagikora bagamije kumuba hafi nyuma y’ibihe bitamworoheye avuyemo ndetse no kumugisha inama kuri gahunda y’imyitozo ndetse n’imikino ya gicuti bateganya.

Itangishaka yagize ati “Abakinnyi tuganiriye na bo dusanga barabyifuza kimwe natwe ko twajya kumusura (Karekezi Olivier) nko kuwa gatandatu, icyo kikaba ari ikintu cyiza cyanadufasha mu kwiyubaka, haba hari n’imikino duteganya gukina tukaba twabimuganirizaho akabitwibwirira.”

Nova Bayama ahanganye n'abana kimwe n'abandi baba baje kuvumba imyitozoNova Bayama ahanganye n’abana kimwe n’abandi baba baje kuvumba imyitozo

Kuri uwo wa gatandatu ni na bwo bazamenya niba azaboneka ku mukino wa gicuti bateganya ku cyumweru, cyangwa n’igihe nyirizina azagarukira mu myitozo, dore ko ari we mutoza mukuru wa Rayon Sports kugeza ubu.

Abakinnyi ba Rayon Sports batarimo gukina CECAFA basubiye inyuma mu mikinire

N’ubwo bari barahawe icyumweru kimwe cy’ikiruhuko, abakinnyi ba Rayon Sports batari mu ikipe y’igihugu n’imwe yaba iy’u Rwanda cyangwa iy’u Burundi basubiye inyuma nk’uko byemezwa na Lomami Marcel, Umutoza w’agateganyo ariko akaba ari we ushinzwe kubakoresha imyitozo ibongerera ingufu.

Lomami yagize ati “Nabahaye icyumweru cy’ikiruhuko kirangira kuwa kane w’icyumweru gishize, duhita dutangira kwiruka i Nyamirambo uwo munsi no kuwa gatanu, hanyuma kuwa gatandatu no ku cyumweru bararuhuka, kuwa mbere no kuwa kabiri (w’iki cyumweru) bakora imyitozo yo kubaka umubiri, uyu munsi twatangiye gukora ku mupira, ariko urebye kubera icyo kiruhuko, abakinnyi bagarutse bari hasi.”

“Urebye ubu bari nko ku rwego rwa 40% y’urugero bakabaye bariho, ejo kuwa kane nzagerageza nshireho igitsure kandi bakore cyane ku buryo nko kuwa gatanu baba bari kuri 60% cyangwa 80%, hanyuma turebe ko twakina umukino wa gicuti ariko bizaterwa n’uko ubwabo bazaba biyumva.”

Tidiane Kone na we yasubiye inyuma ugereranyije n'urwego yari arihoTidiane Kone na we yasubiye inyuma ugereranyije n’urwego yari ariho

Lomami yakomeje avuga ko igisubizo cyo kongera kuzamura urwego rw’abakinnyi cyaba gukora imyitozo kabiri ku munsi, ariko ngo ubushobozi buhari bushobora kuba butabibemerera, ari nay o mpamvu azifashisha ubwo afite akagerageza kubafasha kugera ku rwego rwo guhangana nk’urwo bahozeho.

Lomami yagize ati “Gukora kabiri ku munsi twabyifuzaga ariko bitewe n’ubushobozi dufite ntabwo bubitwemerera, ariko nkanjye ufite ikipe ubu, tuzakoresha uburyo dufite bwo gukora rimwe ku munsi ku buryo mu cyumweru gitaha tuzaba dufite ikipe imeze neza.”

Abakinnyi basigaye ngo barimo gutegurirwa imikino ya gicuti mu gihe baba bamaze kuzamura urwego rwabo, ku buryo bikunze ku cyumweru Rayon Sports ishobora gukina na AS Kigali cyangwa Bugesera, cyangwa se indi kipe yo mu cyiciro cya kabiri.

Rayon Sports yari mu biruhuko kuva ku mukino iyi kipe yakinnye na Mukura VS kuwa 19 Ugushyingo bakanganya 0-0, icyo kiruhuko kikazageza kuwa 10 Ukuboza, iyi kipe ikaba yarabyemerewe na FERWAFA nyuma y’aho Umutoza wayo wungirije, ndikumana Hamad Katauti yitabiye Imana, Umutoza mukuru Karekezi Olivier agahita afungwa, nyuma abandi bakinnyi nab o bakaza gutabwa muri yombi n’ubwo bo bahise barekurwa.
Nova Bayama, Twagirayezu Innocent udafite ikipe kugeza ubu, Mutsinzi Ange Jimmy ni bamwe mu bakinnyi bagaragaye mu myitozoNova Bayama, Twagirayezu Innocent udafite ikipe kugeza ubu, Mutsinzi Ange Jimmy ni bamwe mu bakinnyi bagaragaye mu myitozo

Nyandwi Saddam na we yari mu myitozo nyuma yo kutongera guhamagarwa mu ikipe y'igihuguNyandwi Saddam na we yari mu myitozo nyuma yo kutongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

Nyandwi Saddam yasimbujwe Ombolenga FitinaNyandwi Saddam yasimbujwe Ombolenga Fitina

Tumushime Ally Tidjan, murumuna wa Djabel na we ashobora guhita aba umukinnyi wa Rayon Sports muri MutaramaTumushime Ally Tidjan, murumuna wa Djabel na we ashobora guhita aba umukinnyi wa Rayon Sports muri Mutarama

Tidiane Kone ahanganye na bagenzi beTidiane Kone ahanganye na bagenzi be

Bimenyimana Bonfils Caleb ntabwo yahamagwe mu Intamba mu Rugamba ziri muri CECAFABimenyimana Bonfils Caleb ntabwo yahamagwe mu Intamba mu Rugamba ziri muri CECAFA

Irambona Eric Gisa mu myitozoIrambona Eric Gisa mu myitozo

Andi mafoto menshi ya Rayon Sports mu myitozo yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Ukuboza, mukande hano.

Amafoto: Hardi Uwihanganye/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

 1. rinda

  Kuya 7-12-2017 saa 14:14'

  Oh rayon! Gikundiro y’Imana natwe turi kumwe nawe kd Karekezi Wacu Akomere.Burya ngo ibibazo biza bihetse ibisubizo!!!! ubu ugiye kuvutaguza amakipe yibaze! Imana Ikunda aba Rayon.

 2. MUSABYIMANA

  Kuya 7-12-2017 saa 10:39'

  twishimiye karekezi konkerakumubo atozareyosiporo tumwi furije inzinzi yihebyose

 3. Fff

  Kuya 7-12-2017 saa 02:29'

  Courage basore! Tubari inyuma.


 • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
  Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
  Murakoze!

Izindi nkuru