RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 25:22'  -  Djihad agiye kwerekeza mu igeragezwa mu Budage  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 24:36'  -  Miroplast FC yazanye umutoza mushya wayisezeranyije kuyubakiramo izina  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 22:29'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo mu ishusho nshya (Amafoto)  |  Yanditswe kuya 25-07-2017 saa 16:15'  -  Rayon Sports yatangiye imyitozo yitegura urugendo izagirira muri Tanzania  |  Yanditswe kuya 24-07-2017 saa 25:47'  -  Breaking News: Kwizera Olivier yasinye amasezerano muri Free State ya Africa y’Epfo
Abakomeje kuvomera Kiyovu Sports mu kitoze bagenewe ubutumwa
Print Comments: 6 Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Bamwe mu bahoze bakinira Kiyovu Sports basanga kuba ikipe yabo imanutse mu cyiciro cya kabiri atari indunduro yayo, ndetse ngo ibihe bibi irimo n’andi makipe byayabaho, bityo ngo ‘uko umugabo aguye si ko ameneka, kandi inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo’.

Ubu biragoye kumenya Umuyovu nyawe, kuko abenshi bafite ipfunwe ry’uko ntacyo bamariye ikipe yabo kugeza ubwo yisanga imanutse mu cyiciro cya kabiri.

Icyakora ngo hari abo iba mu maraso, barimo na Nuru Munyemana uvuga ko aho izajya hose bazakomeza kuyiba inyuma, ndetse ngo asanga igihe kinini iyi kipe izamara muri shampiyona igiye gukinamo, kitazarenga umwaka umwe.

Nuru Munyemana ubu atwara imodoka ya FERWAFANuru Munyemana ubu atwara imodoka ya FERWAFA

Nuru yagize ati “Birababaje biteye n’agahinda ariko nk’abayovu b’ukuri bibaho mu buzima, ndakeka ko ari ibihe kandi iyo bije urabyakira, twabyakiriye nk’uko byaje. Uburyo izabaho mu cyiciro cya kabiri ni ibiteguro uko izabaho mu cyiciro cya mbere. Ntabwo igiye guherayo, kandi izabaho neza. Yigeze kugira ibihe byiza, ibibi na byo birageze ariko n’ibyiza bizagaruka, ndumva nta kibazo kirimo.”

Akomeza avuga ko ibihe bibi Kiyovu Sports igezemo ari byo bigiye kugaragaza Umuyovi w’ukuri, abantu bakicara bakabiganiraho kuko byabaye, hanyuma ibone kugaruka mu cyiciro cya mbere.

Ati “Ndumva Kiyovu itari muri ayo makipe amanuka agaherayo, n’ubu uko imanutse ku munota wa nyuma biragaragara ibyo ari byo byose, ndizera ko nta n’umwaka yarenza ikiriyo.”

Nuru Munyemana yakiniye Kiyovu Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, anayibera Kapiteni ndetse agira n’uruhare rukomeye mu kongera kuyibyutsa ubwo Jenoside yari imaze guhagarikwa n’ingabo zari iza RPA zaje guhinduka RDF.

Kiyovu Sports mu 1991; Abahagaze kuva iburyo ujya ibumoso : Higiro J.B (GK), Ndanda Hassan, Iddi Ibrahim, Mutabazi Issa, Nuru Munyemana, Marizuku Ibrahim, Gasingwa Michel, Mvuyekure Materne, Kamana Alexis (GK). Abicaye kuva iburyo ujya ibumoso : Munyaneza Ashiraf Kadubiri, Kamanzi Michel, Munyandekwe Hussein, Nzabonimpa Kayilala, Hakizimana Patrick, Hussein Ujuku, Rugamba KassimKiyovu Sports mu 1991; Abahagaze kuva iburyo ujya ibumoso : Higiro J.B (GK), Ndanda Hassan, Iddi Ibrahim, Mutabazi Issa, Nuru Munyemana, Marizuku Ibrahim, Gasingwa Michel, Mvuyekure Materne, Kamana Alexis (GK). Abicaye kuva iburyo ujya ibumoso : Munyaneza Ashiraf Kadubiri, Kamanzi Michel, Munyandekwe Hussein, Nzabonimpa Kayilala, Hakizimana Patrick, Hussein Ujuku, Rugamba Kassim

Nuru Munyemana ntiyanyuranyije na Murangwa Eugene wahoze akinira rayon Sports

Abicishije ku rukuta rwe ku rubuga rwa Facabook, Murangwa Eugene usigaye atuye mu Bwongereza, akaba umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba Rayon Sports yatangaje akababaro atewe no kumanuka kwa Kiyovu Sports mu gihe bamwe muri bagenzi be bagiye batangaza ibirimo no gukina ku mubyimba iyi kipe yambara icyatsi kibisi n’umweru.

Muranwa yagize ati “Ni umunsi w’ishavu mu mupira w’amaguru mu Rwanda kubona ikipe ikuze kandi y’igihangange ‘Kiyovu Sports’ imanuka mu cyiciro cya kabiri. Ariko nsubiye ku cy’iwacu ngo ‘uko umugabo aguye siko ... ameneka!’, kandi ngo "Ushaka gusimbuka kure yigira inyuma.’

Yakomeje avuga ko yizeye ko amateka mabi Kiyovu Sports igize agiye kuyibera isomo, akayibera “intangiriro y’urugendo rutuma ishyira gahunda zayo k’umurongo bityo igatangira urugendo ruyisubiza kw’isonga ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.”
Yakomeje kandi avuga ko ibyabaye kuri Kiyovu Sports atari umwihariko wayo kuko hari n’andi makipe y’ibigugu byabayeho ndetse yanatanzeho ingero, kandi ngo ntacyo byahinduye ku buhangange bwayo.

Nuru Munyemana ni umwe mu bazuye Kiyovu Sports nyuma ya Jenoside kimwe na Murangwa Eugene umwe mu bazuye Rayon SportsNuru Munyemana ni umwe mu bazuye Kiyovu Sports nyuma ya Jenoside kimwe na Murangwa Eugene umwe mu bazuye Rayon Sports

Ati “Ikindi kandi mu kuri, ibibaye kuri Kiyovu Sport si ubwambere cyangwa ubwa nyuma bibayeho, kuko kuva kera na kare amakipe y’ibihanganjye kwu Isi yahuye n’ikibazo nk’icyo Kiyuvo Sport ihuye na cyo, kandi akenshi ntibyabujije ayo makipe gukomeza kuba ibihangange.”

Uretse Kiyovu Sports isubiye mu cyiciro cya kabiri kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Kamena 2017, dore andi makipe akomeye yagiye amanuka mu bihe bitandukanye, kandi amenshi muri yo ubu ni ibihangange ku Isi:

Aston Villa yo mu Bwongereza yamanutse mu 2015;

Glasgow Rangers yo muri Ecosse yamanuwe mu cyiciro cya gatatu mu 2012;

River Plate yo muri Argentina mu 2011 yamanutse buryo busa neza n’ubwa Kiyovu Sports;

Manchester City yo mu Bwongereza mu 2006 yasubiye mu cyiciro cya kabiri ariko ubu yagura umukinnyi wese yifujE;

Juventus yo mu Butaliyani na yo yasubijwe mu cyiciro cya kabiri mu 2006, ariko ubu ni iya kabiri ku mugabane w’u Burayi;

Nottingham Forest yo mu Bwongereza nay o yamanutse mu 1994;

Olympique de Marseille yo mu Bufaransa yamanutse mu 1994;

Manchester United yo mu Bwongereza yamanutse mu 1974 ariko ubu ni ubukombe;

Chelsea FC yo mu Bwongereza yamanutse mu 1988, ubu ni yo ya mbere muri icyo gihugu;

Stade de Reims yo mu Bufaransa mu 1963.

Kiyovu Sports mu 2016 iyobowe na Ngirimana AlexisKiyovu Sports mu 2016 iyobowe na Ngirimana Alexis

Niyonkuru steven Kuya 18-06-2017 saa 10:34'

Kiyovu wee! uraduhombeje kbs amanota atatu twayabonaga bitworoheye ubwo mura byumva ni APR FC

casser kg Kuya 17-06-2017 saa 11:47'

pole kubayovu birababaje gusa dusubize inyuma amaso twisuzume amakosa yabayeho ntazasubire naho ubundi bibaho ko ikipe imanuka ahubwo dushyiremo imbaraga tugaruke mukiciro cyambere.

Knc Kuya 17-06-2017 saa 11:00'

Ariko buriya kumanuka k’urucaca ,murabona igihombo biteye ikiciro cyambere di !!!!!! Ni ikipe yatangaga amanota muburyo bworoshye Ku ikipe imwe bikayiryohera,ni ikipe yakaniraga umukino w’ikipe imwe ugasanga birakaze ,ibikombe byinshi byatwawe nubwo atariyo yabitwaye yabigizemo uruhare rukomeye !Briefly uwo yagiriye neza azayisure anayifashe kugaruka kuko niwe uhombye ! uwo yakaniye nawe arusheho kwiyubaka kuko kuko aba nzi bari kugabanuka ahahahaaaa!!!!!!!!

Kalisa Kuya 17-06-2017 saa 06:43'

Abo ba Nuru se bari he ikipe yabo imanuka? Naho Murangwa we nareke kuvanga ibintu kuko Kiyovu imaze imyaka myinshi isamba ubu ni uko yashizemo umwuka, bitandukanye n’ayo makipe yo mu Burayi amanuka kubera impamvu runaka iba iyagwiririye nko guhanwa, bikaba ari nayo mpamvu anahita agaruka nka za Juventus cyangwa OM. Naho Kiyovu yo uretse no gutinda mu cyiciro cya kabiri ishobora no gusenyuka burundu kandi ntibizabuza Impala gucuranga!
Ubanza Murangwa atazi Kiyovu y’ubu akayigereranya n’iya mbere ya Jenoside aho abitwaga ba Muvoma aribo bari bayihetse. Ubu Kiyovu nta bafana igira namba, na bamwe mu bifite bitwa ko ari abayovu ntacyo bayipimira ahubwo batanga agatubutse muri APR FC! Aha ni naho Kiyovu itaniye na Rayon Sports yo ifite abakunzi benshi kandi bashobora kuyigwa inyuma, ari nayo mpamvu idashobora kugera nk’aho Kiyovu iri n’ubwo hari abajya babigerageza ariko bagasanga ikipe ari urutare...

knc Kuya 17-06-2017 saa 00:18'

Ariko njye nagize ikibazo bavandi !Aba Bantu biyita abayovu ,ngo bari hanze y’igihugu bari barayiyobewe ,none iravuzwe barayibuka !!!!! Uzi ko basa nababandi umuntu aremba ntibamugereho ,yapfa bagatanga itegeko ngo ntashyingurwe batarahagera!!!!!yabababa!!!!si abanyamakuru go dufite rero ,bavuga ko bayifana iyo bari kuri micro ,kandi nabwo batsinze !!!!!!!!ahahaha!Abareyo mikono juu!!!!!!

Sylve Kuya 16-06-2017 saa 21:39'

Kiyovu Yo Izamera Nka Nottingham Forest Yaheze Mubyiciro Byohasiyo.Nakiyovurero Izaherayo,kuko Ntabusho Bozi Ifite.Gusa Ndagaya Abafana Ba Kiyovu Mwirirwa Muvugango Murabanyamujyi Komurabo Mumugi Ubwo Iyo Kipeyanyu Muyimariye Iki?Hari Mabanyamakuru Mumva Birirwa Baririmbango Bafana Kiyovu Nkaba Dodos, Sedike,rugangura Axl ,Ndayisaba Reonidas,kabendera Tka ,nabandi Ubwo Muyimariye Iki? Habure Ni 1000 muyiha ariko mwarangiza mukirirwa mutaramye abandi bafana bamakipe ngo ntacyo bamariye ekipe zabo mwewese?


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)