RUHAGOYACU.com

Abakunzi ba Mukura VS baba mu mahanga bayishyikirije inkunga ifite agaciro k’ama-Euro 3600

Abakunzi ba Mukura VS baba ku mugabane w’u Burayi bayishyikirije inkunga irimo ibikoresho n’amafaranga byose bifite agaciro k’ama-Euro 3600.

Ni inkunga Mukura VS yari ikeneye ngo yunganire ingengo y’imari yayo muri uyu mwaka w’imikino, iyi ikaba yaratanzwe na Lumumba, umwe mu bakunzi b’iyi kipe uba mu Budage.

Mukura VS ijya ihura n'ibibazo by'amikoro ariko abayo baba mu mahanga batangiye kuyigobokaMukura VS ijya ihura n’ibibazo by’amikoro ariko abayo baba mu mahanga batangiye kuyigoboka

Iyo nkunga yakiriwe na Perezida wa Mukura VS, Olivier Nizeyimana igizwe n’imipira 20, icyuma cyongera ishusho (Projector), imyenda 28 y’ikipe nkuru, imyenda 14 y’ikipe nto, igare rya siporo, ibyuma bikonjesha (Frigo) ebyiri zimukanwa na Televiziyo ya rutura yo mu bwoko bwa Philips.

Uretse ibyo bikoresho kandi, Diaspora yo mu Bubiligi yanahaye ubuyobozi bwa Mukura VS inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbimagana atanu (1,5000,000frw).

Abafana ba Mukura VS na bo barasabwa gukomeza kwitanga ngo umwaka w'imikino uzorohere iyi kipeAbafana ba Mukura VS na bo barasabwa gukomeza kwitanga ngo umwaka w’imikino uzorohere iyi kipe

Umuyobozi wa Mukura VS yashyikirijwe iyo nkunga na Nduhungirehe Olivier, wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, wari uherekejwe aherekejwe na Uwibajije Sylvestre waje ahagarariye Diaspora ya Mukura mu Bubiligi.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’uwahoze akinira Mukura akaba n’umukunzi wayo witwa Kinyango.

Mu busanzwe abakunzi ba Mukura baba ku mugabane w’u Burayi bahagarariwe na Bizimana Alphonse.
Mukura VS iri ku mwanya wa 7 n'amanota 15Mukura VS iri ku mwanya wa 7 n’amanota 15

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru