RUHAGOYACU.com

Abana n’abasheshe akanguhe babaye indashyikirwa muri Kigali Car Free Day bagororewe

Abana bato ndetse n’abasheshe akanguhe babaye indashyikirwa muri Siporo rusange ngarukakwezi yiswe ‘Kigali Car Free Day’ bagororewe, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali agasaba abanyamujyi kurushaho kwitabira kugirango siporo yimakazwe maze ibe umuco w’abanyarwanda.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal yashimye abitabiriye Kigali Car Free Day, avuga ko ubwitabire bugenda buzamuka uko iminsi ihita, anizeza ko izakomeza gushyirwamo imbaraga kugirango umuco wo gukora siporo ukwire hose mu banyarwanda.

Ati “Buri gihe nitabira Kigali Car Free Day, nk’ibisanzwe rero yagenze neza kuko yitabiriwe cyane, […] Abantu bayitabiriye bishimye, ubona ko birimo kuba umuco, ubona banayitegereje iyo yenda kuba usanga abantu benshi bba bahigiye kuyizamo, ubona rero ko ari igikorwa abanyarwanda bakunze.”

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal yasabye Abanyakigali kugira siporo umucoUmuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamurinda Pascal yasabye Abanyakigali kugira siporo umuco

Yakomeje avuga ko Kigali Car Free Day yaje ari igisubizo ku banyarwanda bari barabuze aho bidagadurira, kandi kikaba igikorwa kizakomeza gushyirwamo imbaraga kuko ari ingirakamaro kuri benshi.

Siporo rusange yiswe Kigali Car Free Day ubu irizihiza isabukuru y’umwka urenga imaze itangijwe, aho yatangiye bamwe bayita ‘kugabanya ibinure’, abandi bakavuga ko ari iby’abahaze, ndetse bakabiha n’izindi nyito zigamije gukerensa no guca intege ababyitabira.

Kigali Car Free Day tatangijwe nyuma yo gusanga Siporo ari inyunganizi nziza mu kwirinda indwara zitandura kandi bikanafasha mu mibereho myiza, maze Umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo bategura siporo rusange iba mu gitondo cya buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Umutoza ufasha abitabira Kigali Car Free DayUmutoza ufasha abitabira Kigali Car Free Day

Abitabira Kigali Car Free Day abenshi ni urubyiruko ariko n'abakuze ntibaba bahejweAbitabira Kigali Car Free Day abenshi ni urubyiruko ariko n’abakuze ntibaba bahejwe

Abo mu cyiciro cy'abagore babaye indashyikirwa muri Kigali Car Free Day bagororeweAbo mu cyiciro cy’abagore babaye indashyikirwa muri Kigali Car Free Day bagororewe

Mu mukino wa Fencing baboneyeho kwiyerekanaMu mukino wa Fencing baboneyeho kwiyerekana

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali ahemba umwana wabaye indashyikirwaUmuyobozi w’Umujyi wa Kigali ahemba umwana wabaye indashyikirwa

Umuyobozi wa Njyanama y'Umujyi wa Kigali ahemba uwo mu cyiciro cy'abasheshe akanguhe wabaye indashyikirwaUmuyobozi wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali ahemba uwo mu cyiciro cy’abasheshe akanguhe wabaye indashyikirwa

Siporo ikorwa mu buryo buri wese yihitiyemoSiporo ikorwa mu buryo buri wese yihitiyemo

Ni umwanya mwiza wo kwirinda indwara zitandukanye zirimo umunaniro ukabije (Stress) n'izindiNi umwanya mwiza wo kwirinda indwara zitandukanye zirimo umunaniro ukabije (Stress) n’izindi

Iyi siporo menya ari n'ikirungo cyiza mu mibanire ya bamwe mu bayitabiraIyi siporo menya ari n’ikirungo cyiza mu mibanire ya bamwe mu bayitabira

Abashaka bariruka, abandi bakanyonga igare, abandi bagakina bitewe n'ibibashishikazaAbashaka bariruka, abandi bakanyonga igare, abandi bagakina bitewe n’ibibashishikaza

Hari n'uburyo uba ubona biryoheye ijisho....Hari n’uburyo uba ubona biryoheye ijisho....

Abasheshe akanguhe barahembwa ngo batere akanyabugabo bagenzi baboAbasheshe akanguhe barahembwa ngo batere akanyabugabo bagenzi babo

Siporo zitanduknye zirakorwa kuko umuhanda uba wuje umutekanoSiporo zitanduknye zirakorwa kuko umuhanda uba wuje umutekano

Bamwe bavuga ko umunsi umwe mu kwezi udahagijeBamwe bavuga ko umunsi umwe mu kwezi udahagije

Ni uku bikorwaNi uku bikorwa

Baba bagenda mu nkweto zifite amapineBaba bagenda mu nkweto zifite amapine

Ni siporo imaze kuyobokwa na benshi n'ubwo ikiri nshya mu RwandaNi siporo imaze kuyobokwa na benshi n’ubwo ikiri nshya mu Rwanda

Umwana wabaye indshyikirwa na we yahawe ibikoresho by'isuku nk'ingororano izatum arushho gukunda siporo yatangiye akiri mutoUmwana wabaye indshyikirwa na we yahawe ibikoresho by’isuku nk’ingororano izatum arushho gukunda siporo yatangiye akiri muto

Ababyeyi bahembwe ngo batere ingabo mu bitugu ababakomokho bityo siporo ibe umucoAbabyeyi bahembwe ngo batere ingabo mu bitugu ababakomokho bityo siporo ibe umuco

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru