RUHAGOYACU.com

Abanyamakuru b’imikino bahize kwihimura ku bayobozi b’igihugu mu mukino wateguwe n’Umuvunyi

Ikipe y’igihugu y’abanyamakuru b’imikino bahuriye mu ishyirahamwe rya AJSPOR kuri uyu wa gatandatu barahurira mu mukino na Vision 2020 yiganjemo abayobozi bakuru b’igihugu, ni mu mukino uzakinirwa kuri stade ya Kigali i Nyamirambo hagamijwe gusozwa icyumweru cyahariwe kurwanya Ruswa.

Uyu mukino biteganyijwe ko uzatangira gukinwa guhera ku i saa yine za mugitondo, wateguwe n’urwego rw’igihugu rw’Umuvunyi, rwahisemo aya makipe yombi mu rwego rwo gutambutsa ubutumwa bwo kurwanya ruswa bukagera ku bantu b’ingeri zitandukanye nk’uko Umuvunyi wungirije Musangabatware Clement yabitangaje.

Yagize ati: “Birumvikana ni umukino wa gicuti gusa aya makipe yombi hari kinini yadufasha mu gutambutsa ubutumwa”.

Senateri Makuza Bernard, Umuvunyi wungirije Musangabatware Clement hamwe na Kansime ni bamwe mu bagize ikipe ya Vision 2020Senateri Makuza Bernard, Umuvunyi wungirije Musangabatware Clement hamwe na Kansime ni bamwe mu bagize ikipe ya Vision 2020
Mihigo Saddam w'Inyarwanda ni umwe mu bo kwitega kuri uyu wa gatandatuMihigo Saddam w’Inyarwanda ni umwe mu bo kwitega kuri uyu wa gatandatu
Habimana Sadi wa VOAF arahabaye na weHabimana Sadi wa VOAF arahabaye na we
Mucyo Bryan azaba afasha AJSPOR kugariraMucyo Bryan azaba afasha AJSPOR kugarira

“Siporo ihuza abantu b’ingeri zitandukanye nkuko mwabibonye no muri CAR Free Day Nyakubahwa Perezida yarayitabiriye anasaba ko siporo rusange yakongerwa. Natwe twasanze ari ngombwa ko siporo twayifata nk’umuyoboro twakwifashisha mu rwego rwo gukumira ruswa”.

Aya makipe yombi ni inshuro ya gatatu ahura, aho inshuro ebyiri yahuriraga mu guhatanira igikombe cy’Ubwisanzure bw’itangazamakuru. Vision 2020 ni yo yigaragaje muri iyi mikino yombi itsindira AJSPOR ku Kicukiro 6-2 muri Gicurasi 2015 mbere yo kuyisubira mu Ugushyingo kwa 2016 iyitsindira ku Mahoro 2-0.

Aha ariko, umutoza w’ikipe ya AJSPOR Uwihanganye Fuade akaba yatangaje ko babonye amakosa bakoze mu mikino yombi aho bizera ko bitazasubira kuri uyu wa gatandatu.

Fuade yagize ati : “Urebye mu mikino yombi ni twe twitsinze, twarakinaga ariko ugasanga ntabwo tubyaje umusaruro amahirwe twabonye. Iki ni cyo twashyizemo ingufu aho twizera ko kuwa gatandatu tuzazamura igikombe”.

Kagame Patrick na we ni undi myugariro w'iyi kipeKagame Patrick na we ni undi myugariro w’iyi kipe
Umutoza wa AJSPOR Uwihanganye Fuade yereka Jado Max uko mu kibuga bahagarara nezaUmutoza wa AJSPOR Uwihanganye Fuade yereka Jado Max uko mu kibuga bahagarara neza
Karangwa Jules amaze iminsi ahagaze nezaKarangwa Jules amaze iminsi ahagaze neza
Gentil Gedoen ni Winger MacacariGentil Gedoen ni Winger Macacari
Nkusi Denis na we ngo azaba yigaragariza abafanaNkusi Denis na we ngo azaba yigaragariza abafana

AJSPOR imaze iminsi yitwara neza muri rusange, aho mu mikino itandatu iheruka gukina, yaje gutsindamo itatu harimo ibiri yahuriyemo n’abanyamakuru ba Uganda, mu gihe yatakajemo umukino umwe gusa yakinnye na Brothers gusa ugasozwa ku munota wa 65 ubwo yari imaze gutsindwa 3-1.

Uretse igikombe, ikipe izatsinda umukino wo kuwa gatandatu izanahabwa sheki ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe izatsindwa izatahana ibihumbi 500. Aha kandi, abakinnyi bazitwara neza ku mpande zombi bakazagenerwa ibihembo.

Uretse ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu munsi, muri gahunda z’icyumweru cyahariwe kurwanaya ruswa tariki ya mbere habaye ihuriro ry’abana mu turere dutanu, tariki ya kabiri haba ikiganiro kuri Radio y’igihugu, iya gatatu hatangwa ubutumwa muri siporo rusange, tariki ya kane wari umunsi wa police wo kurwanya ruswa, mu gihe tariki ya gatanu Urwego rw’Umuvunyi rwahuye n’abanyamadini.

Umunyezamu Bacaro yiteguye guhagarika ba rutahizamu ba VisionUmunyezamu Bacaro yiteguye guhagarika ba rutahizamu ba Vision
Jules Karangwa no mu myitozo anyeganyeza inshunduraJules Karangwa no mu myitozo anyeganyeza inshundura
Machad wa AJSPOR ahanganye na Kansiime wa Vision mu mukino uheruka guhuza amakipe yombiMachad wa AJSPOR ahanganye na Kansiime wa Vision mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi

Abakinnyi b’ikipe y’abanyamakuru bari mumwiherero : Bacaro- (Radio 10) Hagengimana Philbert (RuhagoYacu), Jules Karangwa (TV10), Claude Hitman (Flash), Kayitankore Dodos (Radio 1), Peter Kamasa (New Times), Mucyo Antha (Radio Flash), Machad- (KFM), David Mugaragu (Hot FM), Jah d’eau Dukuze (RuhagoYacu), Jean Luc Imfurayacu ( Radio 10), De Gea Baric (Kigalisports.rw ) Habimana Sadi(VOAFR) Kagame Patrick(Intsinzi.rw) Mihigo Saddam (Inyarwanda.com), Nepo Dushime(Radio Salus) Mutabazi Fils (Ibiyaga Bigari), Bigirimana Guss ( Isango Star), Twizerimana Abbas (Intsinzi.rw), Butare Leonard ( RBA), Gentil Gedeon (Ktoday), Jado Max (KFM) Nyabyenda JB (Igihe TV) Pacy Chris(Hot FM), Ange Ndizera(Isango Star), Ephrem Kayiranga(Radio Flash) Canisius Kagabo(City Radio) na Mucyo Nasri(Radio Flash).

Abakinnyi bashobora kubanzamo kuri uyu wa gatandatu:

Amafoto : Ntare Julius/RuhagoYacu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru