RUHAGOYACU.com

Abanyamakuru b’imikino bakoze imyitozo yanyuma mbere yo gukina na Uganda

Ikipe y’igihugu y’abanyamakuru b’imikino yaraye ikoze imyitozo yanyuma mbere yo gufata Volcano iberekeza mu gihugu cya Uganda kwisobanura n’abanyamakuru b’imikino bo muri iki gihugu.

Iyi kipe ya AJSPOR imaze iminsi yitwara neza mu Rwanda, ifitanye umukino n’abanyamakuru ba Uganda kuri uyu wa gatanu ku kibuga cya Lugogo i Kampala, umukino uzabanziriza uwo amakipe y’ibihugu byombi azahuriramo bukeye bwaho kuri Saint Mary’s Kitende.

Habimana Sadi wa VOA mu myitozo yo kuri uyu wa gatatuHabimana Sadi wa VOA mu myitozo yo kuri uyu wa gatatu
Claude Hit ngo icyizere ni cyoseClaude Hit ngo icyizere ni cyose
Gentil Gedeon wa KT Radio ntabwo yishimiye gusigara ntajyane na bagenzi be Gentil Gedeon wa KT Radio ntabwo yishimiye gusigara ntajyane na bagenzi be
Peter Kamasa wa The New Times aritezwe i KampalaPeter Kamasa wa The New Times aritezwe i Kampala

Aba basore bamaze iminsi bakorera imyitozo ku kibuga cya Ferwafa ariko, bazerekeza i Kampala badafite bamwe mu nkingi za mwamba zabo barimo rutahizamu Imfurayacu Jean Luc(Radio 10) umaze iminsi yaravunitse, hakaza Bigirimana Augustin(Isango Star) wabuze ku munota wanyuma ndetse na Kayitankore Dodos(Radio 1) na we wagize impamvu z’akazi.

Hejuru y’ibi kandi, iyi kipe ikaba izagenda idafite abatoza bayo babiri basanzwe bamenyerewe, dore ko yaba umutoza mukuru Uwihanganye Fuade(Radio 10) n’umutoza wungirije Jado Max(KFM) bose basigaye i Kigali.

Jado Max wari umutoza wungirije ntabwo azajyana n'ikipeJado Max wari umutoza wungirije ntabwo azajyana n’ikipe
Umutoza Fuade na we ntashoboye kujyana n'ikipe ye ku mukino mpuzamahangaUmutoza Fuade na we ntashoboye kujyana n’ikipe ye ku mukino mpuzamahanga
Nkusi Denis ni we ugiye kugenda ari umutoza mukuru w'iyi kipeNkusi Denis ni we ugiye kugenda ari umutoza mukuru w’iyi kipe

Kubura kw’aba bakinnyi ariko ngo nta mpungenge ziteye ikipe, nk’uko Kapiteni wayo wungirije Claude Hitimana yabitangarije Ruhagoyacu.

“Twe twiteguye umukino mu buryo bwose. Uko tuzagenda kose twizeye kuzahagararira neza igihugu tugahesha ishema na bagenzi bacu basigaye i Kigali.”

Kugeza ubu ikipe y’igihugu y’abanyamakuru ni yo kipe itari yatsindirwa hanze mu zahagarariye u Rwanda, dore ko umukino rukumbi bakinnye banganyijemo n’abanyamakuru b’u Burundi igitego 1-1 kuri Prince Louis Rwagasore.

AJSPOR yagiye itwara ibikombe bitandukanyeAJSPOR yagiye itwara ibikombe bitandukanye
AJSPOR yatsinze abanyamakuru mpuzamahanga 3-1 ubwo u Rwanda rwakiraga CHAN 2016AJSPOR yatsinze abanyamakuru mpuzamahanga 3-1 ubwo u Rwanda rwakiraga CHAN 2016
Kuri Prince Louis Rwagasore, AJSPOR yanganyije n'Abarundi 1-1 mu mukino mpuzamahanga baheruka gukinira hanze y'u RwandaKuri Prince Louis Rwagasore, AJSPOR yanganyije n’Abarundi 1-1 mu mukino mpuzamahanga baheruka gukinira hanze y’u Rwanda

Abanyamakuru berekeje muri Uganda:

Umunyezamu: Twagirimana Pacifique (Intsinzi.rw)

Ba Myugariro: Hagengimana Philbert(Ruhagoyacu), Nepo(Radio Salus), Hitimana Claude(Flash FM), Butare Leonard(RBA), Kagame Patrick (Makuruki.rw), Niyonziza Samuel(Izuba Rirashe), Mutabazi Djafari Fils(Ibiyaga Bigari) na Karangwa Jules(Royal TV)

Abakinnyi bakina hagati: Peter Kamasa(The New Times), Sadi Habimana(Voice of Africa), Jah d’eau Dukuze(Ruhagoyacu), Nshimiyimana Richard(Kigali Hits) na Twizerimana Abbas(Sana Radio)

Ba Rutahizamu: Imanishimwe Sammy(Kigali Today), Nyabyenda Jean Baptiste(Yeejo.rw), Mihigo Saddam(Inyarwanda.com) na Bonny Mugabe(Ferwafa.rw)

Staff:

  • Nkusi Denis(Isango Star): Head Coach
  • Kalisa Bruno Taifa(City Radio): Assistant Coach
  • Willa Rabbin Imani: Physio
  • Ngabo Robben (Umuseke): Photograph
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

Bwiza Kuya 11-08-2017 saa 11:56'

Jules Karangwa aratsinda byinshi, no muri Half time abikora neza.

Freddy Kuya 10-08-2017 saa 18:54'

Ko nta muganga mwitwaje se? ako muzakampe ninkunga nzajya mbaha ariko mutsinde

Jados Kuya 10-08-2017 saa 16:02'

Taifa Nadatsinda mash Bamwirukane,niyigaragaze Turebe.

Tee Kuya 10-08-2017 saa 10:42'

hhhhhhhhhh inkuru yangu mwagerageje kuyiryoshya pe

Adrien Kuya 10-08-2017 saa 10:01'

Rutahizamu nemera cyane IMFURAYACU JEAN LUC ko atajyanye n’ikipe afite ikibazo ki?

ndagije Kuya 10-08-2017 saa 08:40'

mbega nkusi ibibiryo ko yariye by’inshyi bikabije azashobora gukoresha eshifoma

Raoul Kuya 10-08-2017 saa 07:10'

Bruno taifa ngaho niyigaraga nizereko yabashakiye godiyo zikomeye nkarwaruhu rwimbaragasa ajya avuga turabemera kabisa mukomerezaho turabashyigikiye urugendo ruhire.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!