RUHAGOYACU.com

Abanyamakuru ba Siporo ntibishimiye, kudahabwa umwanya wo kubaza Perezida wa Repubulika

Kuri uyu wa gatandatu kuri Kigali Convention Center, Umutoza w’ikirenga akaba na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yakiriye intore z’Indatabigwi zigizwe n’abahanzi n’abanyamugeni, iz’Imparirwakubarusha zigizwe n’abakora siporo zitandukanye n’abafatanyabikorwa babo ndetse n’Impamyabigwi zigizwe n’abanyamakuru.

Wari umwanya mwiza ku bagize ibi byiciro byose wo kuganira n’umukuru w’igihugu, bakamugezaho na bimwe mu bibazo bahura nabyo bitandukanye, dore ko akenshi hari bimwe mu bibazo bikemuka ari uko umukuru w’igihugu abimenye.

Kuri uyu wa gatandatu, abanyamakuru cyane cyane a b’imikino, dore ko ari bo kenshi batajya bahura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, bibwiraga ko babonye umwanya wo kuganira n’umukuru w’igihugu, bakaba banamugezaho bimwe mu bibazo babona bituma Siporo idatera imbere, ariko umwanya ntibawuhabwa n’ubwo Perezida yari amaze kuwutanga.

JPEG - 87.3 kb
Umutoza w’ikirenga akaba na Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame

“ Umwanya nk’uyu ni imbonekarimwe kuri twe nk’abanyamakuru, kuko ni igihe twifuje kuva mbere cyo kuba twahura n’umukuru w’igihugu, tumugezeho zimwe mu mbogamizi, tubona zituma siporo yacu idatera imbere. Ariko nkubwije ukuri ndababaye, kuba ntashye ntabashije kumubaza ibibazo nari mfite,” Sam Karenzi, umunyamakuru wa Radiyo Salus aganira na RuhagoYacu.

Ibi Sam Karenzi abihuriyeho n’abandi banyamakuru benshi bari kuri Kigali Convention Center, babonye Micro ibatambutswaho yerekeza ku bantu bari bateguwe, ngo bashime, bakine n’ikinamico, kuruta uko wenda bari no kugaragaza bimwe mu bibazo Abahanzi, abasiporutifu n’abakora umwuga w’itangazamakuru bahura nabyo.

Bamwe mu bakurikiranaga uyu muhango, nabo bibaza impanvu abanyamakuru batabajije ibibazo bakunda kugarukaho mu nkuru zabo za buri munsi, ariwo mwanya bari babonye, ariko byose ni uko aba banyamakuru, abasiporutifu n’abahanzi, ayo mahirwe batayagize.

Mu ijambo rye, umukuru w’igihugu yavuze amwe mu makosa yabashije kumenya, avuga ko atazakomeza ku byihanganira, kuko biri mu bidindiza cyane Siporo.

“ Hari bamwe bagerageza mu bushobozi bwabo bucye, bakagenda bakagerageza kwitwara neza. Nk’uyu mwana uheruka kujya muri Morocco (Nyirarukundo Salome) akitwara neza, kandi yatewe inkunga y’ubusa, nta kintu bamugejejeho, bakamuraza ku kibuga cy’indege akicwa n’inzara, Minisiteri ntacyo yakurikiranye, izi nzego nazo ndaza kuzimerera nabi,” Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

JPEG - 66.6 kb
Salome Nyirarukundo washimwe na Perezida

Ibi kimwe n’ibindi yavuze ko bitajyenda, Perezida yamenye avuga ko atazakomeza kubyihanganira, harimo n’abasoresha ibikoresho bya Siporo, avuga ko atazakomea kubyihanganira.

Gutinya ko abanyamakuru cyane cyane a ba Siporo bashobora kuba bavuga ibibazo bimwe na bimwe biri muri Siporo dore ko abo muri iki gisata atari kenshi bahura n’umukuru w’igihugu ngo babe bamugezaho ibitagenda biba mu gice babarizwamo, bishobora kuba ari byo ijambo rihabwa abantu bateguwe, bashimye cyane, bikarangira nta kibazo na kimwe kibajijwe umukuru w’igihugu.

Birashoboka ko uyu mwanya iyo utangwa, umukuru w’igihugu aba yagize ikindi acyemura, yari kumenyera hariya.

Amafoto: Ibiro by’umukuru w’igihugu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru

moran Kuya 29-05-2017 saa 15:02'

nanjy nari nibajije ukuntu mwabuze ikibazo mubaza biranyobera, ark harigihe azasoma ruhagoyacu akabimenya

nana Kuya 29-05-2017 saa 12:10'

HHHHHHHHHHHH warumwanya wokwamamaza nokumurikira umukuru wigihugu ibitangazamakuru bita ko ari byabo nyamara nta na 20% byimigabane bafitemo kandi ibyiciro byari biri aho bifite ibibazo byabaye karande.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!