RUHAGOYACU.com

Abanyarutsiro bishimiye kubona bamwe mu bakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports

Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bishimiye cyane kubona bamwe mu bagize ikipe ya Rayon Sports yari yabasuye kuri uyu wa gatandatu, igakina n’umukino wa gicuti n’ikipe y’akarere ka Rutsiro ya Hope FC.

Iyi kipe ya Rayon Sports yaburaga abakinnyi benshi bayo basanzwe bamenyerewe, yari yatumiwe n’abayobozi b’ikipe ya Hope FC y’akarere ka Rutsiro, bakina umukino wa gicuti, warangiye Rayon Sports FC ibatsinze ibitego 2-0, mu mukino wabereye kuri Mukebera Stadium.

Uyu mukino witabiriwe n’abaturage benshi cyane bo muri aka karere, banarimo abavye mu tundi turere nka Karongi, Ngororero, Rubavu n’ahandi baje kwirebera iyi kipe ya Rayon Sports yari ikandagiye bwa mbere muri aka karere.

JPEG - 408.8 kb
Igitego cya Soudy cyafunguye amazamu
JPEG - 324.2 kb
Uyu musore na bagenzi be bahise biruka bajya kukishimira

" Ndihimye bikomeye kubona ikipe ya Rayon Sports aha mu karere kacu." Gasipari, umuturage w’akarere ka Rutsiro waganiriye na RuhagoYacu.

" Abantu baziko aha ari mu giturage cyane, ariko kuva twabona umuhanda mushya, dushimira cyane Perezida wa Repubulika wawutwubakiye, ubu byarahindutse aha ni nyabagengwa, urabona ko Rayon Sports yaje, n’abanyamakuru b’i Kigali namwe mukaza tukababona."

Undi muturage wo mu murenge wa Gihango ukunda cyane APR FC, yabwiye RuhagoYacu ko ari ikintu cyiza kubona babasha kwibonera ikipe ikomeye nk’iyi ibasura, n’ubwo ari umukeba, ariko akavuga ko byamushimishije.

Uyu mukino w’ubusabane wateguwe bashaka uko ikipe yabo bifuza ko yakomeza gutera imbere yamenyera guhura n’amakipe akomeye, kuko no mu gikombe cy’amahoro bishoboka ko bahura, ariko bakaba baranifuzaga guha ubunani abatuye akarere ka Rutsiro, babazanira ikipe ikomeye nka Rayon Sports.

JPEG - 384.8 kb
Bashunga Abouba utumvaga uko bari guhusha ibitego

" Ni igikorwa twateguye kiri no mu rwego rw’ubusabane. Rayon Sports ni imwe mu makipe akomeye cyane aha mu gihugu, ifite abakunzi benshi hirya no hino, harimo n’aha mu karere ka Rutsiro." Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Emerance Ayinkamiye, umukunzi wa Kiyovu Sport aganira na RuhagoYacu.

" Twishimye rero kubona iyi kipe yitabira ubutumire bwacu, uranabona ko byatanze umusaruro, abaturage bakaza ari benshi kureba uyu mukino, ni ikintu cyiza, kuko bituma abaturage bishima."

Rayon Sports yaburaga abakinnyi benshi basanzwe bamenyerewe mu ikipe, ikaba yakoresheje abakinnyi bato iri kugerageza muri iyi minsi, barimo n’abakinnyi bacye bamenyerewe mu ikipe ya mbere.

JPEG - 345 kb
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance

Gabriel Mugabo ni we wari kapiteni w’iyi kipe yari iyobowe na Djemba Djemba (Usanzwe ari Kit Manager), harimo kandi umunyaMali Tidiane Kone, wishimiwe cyane n’abaturage bo mu Rutsiro. Ange Mutsinzi, Bashunga Abouba wakinnye hagati mu kibuga, umuzamu Khassim, Eric Irambona bari mu bakinnyi bacye ba Rayon Sports basanzwe mu ikipe ya mbere, bakinnye uyu mukino.

JPEG - 518.1 kb
Abaturage baje ari benshi cyane kureba iyi kipe, banishyura amafaranga atari macye
JPEG - 469 kb
Stade yari yuzuye

Ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Irambona Eric n’undi mukinnyi witwa Soudy uri mu igeragezwa.

Umuyobozi ushinzwe Siporo muri aka karere yabwiye RuhagoYacu ko igikorwa cyagenze neza, n’ubwo bitewe n’ibihe bitakunze ko abakinnyi bose baboneka, ariko akizera ko ubutaha bazaboneka.

" Umukino waje igihe kigoranye ari mu mpera z’umwaka, abenshi batubwiye ko bari kujya mu biruhuko, abandi bari mu ikipe y’igihugu turabizi, ariko byagenze neza muri rusange, ubutaha ndizera ko bizaba byiza kurushaho." NAYILI Malachie, ushinzwe siporo muri aka karere.

Uyu mukino wanitabiriwe na Nshizirungu Hubert Bebe, wari kumwe na murumuna we Hakundukize Adolphe bombi bakomoka muri aka karere ka Rutsiro.

JPEG - 2.8 Mb
Rayon Sports yarimo abakinnyi bato, bari kugerageza amahirwe muri iyi kipe
JPEG - 383.2 kb
Uyu mwishywa wa ba Niyonzima Haruna, ari mu bakinnyi bashya Rayon Sports ishobora kugura
JPEG - 344.5 kb
Tidiane Kone yishimiwe cyane n’abanyarutsiro
JPEG - 308.8 kb
Mu kibuga naho, abarimo ntibamworoheye
JPEG - 339.5 kb
Eric Irambona yishimira igitego cya 2
JPEG - 332.9 kb
Umuzamu Khassim wa Rayon Sports mu Rutsiro
JPEG - 386 kb
Bashunga we yari amuri imbere
JPEG - 404.2 kb
Djemba Djemba na Claude bari bafite indi mirimo kuri uyu wa Gatandatu
JPEG - 285.7 kb
Komiseri w’umukino
JPEG - 367.4 kb
Abafana ba Rayon Sports, barimo abavuye i Rubavu
JPEG - 470.9 kb
Abaturage ba Rutsiro n’uturere tuyikikije baje ari benshi
JPEG - 381.1 kb
Kone na murumuna wa Djabel
JPEG - 322.1 kb
Mutsinzi Ange
JPEG - 303.7 kb
Uyu mugabo wahoze akinira Bataillon ya 408 ari mu bafana bakomeye ba Rayon Sports i Karongi
JPEG - 362.5 kb
Irambona Eric hamwe n’umufana
JPEG - 360.9 kb
Uyu mukunzi wa APR FC yishimiye guhura na Kone
JPEG - 340.4 kb
Uyu mugabo utambaye umukara afite hoteli ku Kibuye, yemereye Rayon Sports kujya ayakira igihe cyose igiye gukinira i Rusizi (Yishimiye guhura na Axel wa RBA)
JPEG - 262.1 kb
Gabriel Mugabo wari uyoboye bagenzi be, ashimira abaturage ba Rutsiro na Karongi
Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. GISUBIZO PRINCE

    Kuya 1-01-2018 saa 07:10'

    IKIBAZO KO AMAFOTO ATARI KUGARAGARA HABAYE IKIHE KIBAZO CYA TEKINIKE MURAKOZE.

  2. biramahire

    Kuya 31-12-2017 saa 15:18'

    So uko se? Ikipe Nibona abafana benshi bazavuge ngo ibavana he? Mukomeze iyi politki yo kwimenyekanisha.Umukobwa wabuze umuranga yageze kwa nyina. Hari abaturage numva izina ry’umukinnyi kuri radio gusa,iyo amubonye imbona nkubone niba ari ibirori.N’andi makipe arebereho.Bravo ubuyobozi bwa Rutsiro.

  3. Guith

    Kuya 31-12-2017 saa 11:03'

    Ego ko uzi ko u Rwanda rwose ari rayon! Rayonsport oyeee.

  4. Bonny

    Kuya 31-12-2017 saa 10:56'

    Ikipe yacu wakoze cyane. Igihe bishoboka mugere n’ahandi MU byaro MU mikino nk’uyu musabane n’abafana.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru