RUHAGOYACU.com

Abanyarwanda babiri bahawe imyanya ikomeye muri CAF

Uwahoze ari perezida w’ishyirahamwe ry’umpira w’amaguru mu Rwanda Ntagungira Celestin Abega ndetse n’uwigeze kuba vice perezida w’iri shyirahamwe Celestin Musabyimana bazamuwe mu ntera bahabwa imyanya yo hejuru mu buyobozi bwa CAF.

Nkuko tubikesha Ferwafa, aba bagabo bakaba bemejwe na CAF binyuze mu muyobozi wayo, ubwo yari atumiwe ku cyicaro cy’iri shyirahamwe mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Abega wayoboye Ferwafa muri 2012, asanzwe ari no mu kanama gashyiraho amategeko y'umupira w'amaguru akoreshwa ku isi yoseAbega wayoboye Ferwafa muri 2012, asanzwe ari no mu kanama gashyiraho amategeko y’umupira w’amaguru akoreshwa ku isi yose

Musabyimana Celestin wabaye vice perezida wa Ferwafa ubwo iri shyirahamwe ryayoborwaga na Afande Caeser Kayizari, yahawe umwanya mu kanama gashinzwe gutegura igikombe cya Afurika mu gihe Ntagungira Celestin Abega yatorewe kujya muri komite y’Abasifuzi.

Aba bagabo bombi, ntabwo ari bashya muri CAF, cyane ko Abega anasanzwe akora nk’umugenzuzi w’abasifuzi muri iri shyirahamamwe ndetse akanakora akazi muri FIFA, mu gihe Celestin Musabyimana yagaragaye muri CAF kuva muri 2007 ahagarariye akarere k’Uburasirazuba no hagati u Rwanda ruherereyemo ndetse aza no kuba vice perezida wa komisiyo ya Media muri 2012.

Aba bombi bakaba batorewe manda y’imyaka ine bakora muri uru rwego rurebera ruhago ku mugabane wa Afurika.

Celestin(ibumoso) na Abega iburyo, bagaragiye David Dean ubwo yasuraga u Rwanda muri 2013Celestin(ibumoso) na Abega iburyo, bagaragiye David Dean ubwo yasuraga u Rwanda muri 2013

Muri CAF kandi hakaba hakozwe n’inama yitabiriwe n’abategura igikombe cya Afurika(barimo Celestin Musabyimana) aho bongeye gushimangira ko CAN ya 2019 izabera muri Cameroon nkuko byari biteganyijwe, mu gihe Côte d’Ivoire na Guinea bizakira amarushanwa azakurikiraho.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. karangwa steven

    Kuya 13-10-2017 saa 12:40'

    nabagabo

  2. mugisha

    Kuya 13-10-2017 saa 09:33'

    aba ubwo baheruka nibwo Rayonsport yarifite umuntu muri FERWAFA, tubifurije amahirwe masa bakomeze guterimbere, baheshe ishema igihugu cyababyaye.

  3. mugisha

    Kuya 13-10-2017 saa 09:32'

    aba ubwo baheruka nibwo Rayonsport yarifite umuntu muri FERWAFA, tubifurije amahirwe masa bakomeze guterimbere, baheshe ishema igihugu cyababyaye.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru