RUHAGOYACU.com

Abanyarwanda bakinnye imikino Olempike bafatanyije n’ibyamamare muri Amerika gutangiza ‘Olympic Week’

Abakinnyi b’ibyamamare mu Rwanda bafatanyije na bagenzi babo baturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu gutangiza icyumweru cyaharikwe Olempike (Olympic Week), hagamijwe kwimakaza indangagaciro z’imikino Olempike.

Bitwa ibyamamare kuko imihigo besheje muri siporo zitandukanye bakora bikabahesha uburenganzira bwo kwitabira imikino Olempike si buri wese upfa kuyesa, ndetse benshi muri bo ni amazina abyibushye muri siporo y’u Rwanda.

Uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena wari umunsi w’uruhurirane rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Olempike (Olympic Day), ndetse ukaba n’uwo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyitiriwe Olempike (Olympic Week/Semaine Olympique).

Maya, umwe mu bahagarariye Kids Play International asobanura bimwe mu bikorwa by'uwo muryango mu RwandaMaya, umwe mu bahagarariye Kids Play International asobanura bimwe mu bikorwa by’uwo muryango mu Rwanda

Muri uyu muhango, bamwe mu banyarwanda bakinnye imikino Olempike bifatanyije na bimwe mu byamamare muri Leta zunze ubumwe za Amerika no ku Isi, byitabiriye iyo mikino ifite indangagaciro zihariye, ari na yo sano abakinnye imikino Olempike bagirana ituma bahinduka umuryango.

Visi Perezida wa Komite Olempike, Bizimana Festus yatangaje ko hahurijwe hamwe abagize umuryango Olempike (ni ukuvuga abakinnye ikmikino Olempike, kugirango basangize abandi indangagaciro z’umuryango wabo, dore ko zanagira uruhare mu gutuma umuryango nyarwanda urushaho kuba mwiza yaba ubu n’ejo hazaza.

Ati “Twafunguye twerekana uburyo abana bakwiye gutozwa siporo ariko bagakina bakurikije indangagaciro za Olempike (Olympic Values), ari zo gukunda umukino, kubahana, kutavangura no kugira ishyaka.”

Tumwe mu dukino abana bakina muri KPI, banadukinanye na bimwe mu byamamareTumwe mu dukino abana bakina muri KPI, banadukinanye na bimwe mu byamamare

Icyumweru cyitiriwe Olempike cyateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda ifatanyije n’Umuryango utari uwa Leta witwa “Kids Play International/KPI”, uharanira iterambere ry’uburinganire ry’umugabo n’umugore biciye muri Siporo.

Bimwe mu byamamare byitabiriye Icyumweru cyitiriwe olempike mu Rwanda baturutse muri Amerika twavuga nka Ibtihaj Muhammad wegukanye umudali wa bronze muri Fancing (kurwanisha igisa n’inkota) mu mikino olempike ya 2016 yabereye muri Brazil, akaba afite n’amateka yihariye yo kuba ari we wa mbere wakinnye iyo mikino yambaye ‘Hijab’ (umwambaro uhisha umusatsi ku bakorwa b’abayisilamu).

Harimo kandi Jeremiah Attaochu ukomoka muri Nigeria ukina American Football akaba yarakinnye imikino Olempike, n’abandi.

Ibtihaj Muhammad wegukanye umudali wa bronze muri Fancing (kurwanisha igisa n'inkota) mu mikino olempike ya 2016Ibtihaj Muhammad wegukanye umudali wa bronze muri Fancing (kurwanisha igisa n’inkota) mu mikino olempike ya 2016

Aba bari bari kumwe n’ibyamamare byo mu Rwanda nka Disi Dieudonne, Mukasakindi Claudette, Epiphanie Nyirabarame na Sharangabo Alexis bahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike itandukanye. Hari kandi Mparabanyi Faustin na Nathan Byukusenge baruhagarariye mu gusiganwa ku magare, Imaniraguha Eloi, Rudasingwa JMV, Niyomugabo Jackson na Girimbabazi Pamela na Agahozo Alphonsine mu mukino wo koga.

Icyumweru cyitiriwe Olempike kirakomeza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Kamena mu gikorwa cy’umuganda rusange kizakorerwa i Gatagara mu Karere ka Nyanza, aho abacyitabiriye bazubakira inzu umuturage, ubundi hagatangwa ubutumwa butandukanye bugamije gusobanurira abaturage indangagaciro z’imikino Olempike.

Muri KPI i Gataragara bafite uburyo bwihariye bigamo indangagaciro za OlempikeMuri KPI i Gataragara bafite uburyo bwihariye bigamo indangagaciro za Olempike

Ku cyumweru tariki ya 25 Kamena ni bwo hateganyijwe ibikorwa byinshi, aho ibigo by’amashuri bitandukanye byo mu Karere ka Nyanza bizahurira i Gatagara, hakazaba imikino myinshi ndetse hanatangwe ubutumwa butandukanye.

Kuwa mbere tariki ya 26 Kamena bwo ibikorwa bya ‘Olympic Week’ bizakomeza hasurwa ibigo by’amashuri bikorana na ‘Kids Play International’ mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere no kumenyekanisha indangagaciro Olempike.

Uyu ni na wo munsi abanyamahanga bazitabira iki cyumweru bazatemberezwa ibice bitandukanye by’igihugu, aho bazasura Ingoro z’Umurage w’u Rwanda bakarushaho gusobanukirwa amateka yarwo.

Umwe mu bana bo muri KPI asobanurira ibyamamare n'abandi bitabiriye umuhango wo gutangiza 'Olympic day'Umwe mu bana bo muri KPI asobanurira ibyamamare n’abandi bitabiriye umuhango wo gutangiza ’Olympic day’

Umuyobozi wungirije wa Komite Olempike y'u Rwanda, Festus Bizimana ni we wari umushyitsi mukuruUmuyobozi wungirije wa Komite Olempike y’u Rwanda, Festus Bizimana ni we wari umushyitsi mukuru

Sharangabo Alexis (wambaye ubururu) ni umwe mu banyarwanda bitabiriye imikino Olempike, asiganwa ku maguruSharangabo Alexis (wambaye ubururu) ni umwe mu banyarwanda bitabiriye imikino Olempike, asiganwa ku maguru

Jackson (wambaye umuhondo) na we ni undi wahagarariye u Rwanda mu mukino wo kogaJackson (wambaye umuhondo) na we ni undi wahagarariye u Rwanda mu mukino wo koga

KPI igamije guteza imbere ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'umugabo n'umugore ikoresheje SiporoKPI igamije guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore ikoresheje Siporo

Nyirabarame Epiphanie (witwikiriye igitambaro) ni umwe mu bazwi hano mu RwandaNyirabarame Epiphanie (witwikiriye igitambaro) ni umwe mu bazwi hano mu Rwanda

Akavura karinganiye bagahaye ibitugu karabanyagira dore ko katanaherukaga kugwaAkavura karinganiye bagahaye ibitugu karabanyagira dore ko katanaherukaga kugwa

Ibtihaj Muhammad yambara NIKE kuva ku mutwe kugera ku birengeIbtihaj Muhammad yambara NIKE kuva ku mutwe kugera ku birenge

Bakina American Football, ndetse ni uku banganaBakina American Football, ndetse ni uku bangana

Bari baryohewe n'udukino tw'abana bo muri KPIBari baryohewe n’udukino tw’abana bo muri KPI

Olympic Week izasozwa kuwa kabiri w'icyumweru gitahaOlympic Week izasozwa kuwa kabiri w’icyumweru gitaha

Ni udukino utureba adashobora guhita asobanukirwa, ariko uwadukinnye ahita abona akamaro ko kudaheza bamwe mu mirimo cyangwa mu mikino iyi n'iyi hitwajwe igitsina, ubumuga cyangwa indi mpamvuNi udukino utureba adashobora guhita asobanukirwa, ariko uwadukinnye ahita abona akamaro ko kudaheza bamwe mu mirimo cyangwa mu mikino iyi n’iyi hitwajwe igitsina, ubumuga cyangwa indi mpamvu

Harimo n'abareba batyaHarimo n’abareba batya

Abaserukiye u Rwanda mu bihe bitandukanye bari bahariAbaserukiye u Rwanda mu bihe bitandukanye bari bahari

Ubutabazi bwari buri hafi ngo ugira ikibazo ahite atabarwa, ariko menya batashye nta n'uwo batokoyeUbutabazi bwari buri hafi ngo ugira ikibazo ahite atabarwa, ariko menya batashye nta n’uwo batokoye

Uyu we ati 'nanjye ndore aho mutsinda sha'....muri uyu mukino bamwe babuzwaga gukina, abandi bakemererwa nyuma abemerewe bikagaragara ko umusaruro uba muke ariko bose bakwemererwa umusaruro ukarushaho kuba mwinshiUyu we ati ’nanjye ndore aho mutsinda sha’....muri uyu mukino bamwe babuzwaga gukina, abandi bakemererwa nyuma abemerewe bikagaragara ko umusaruro uba muke ariko bose bakwemererwa umusaruro ukarushaho kuba mwinshi

Disi Dieudonne wahagarariye u Rwanda mu gusiganwa ku maguru, na Mparabanyi Faustin waruhagarariye mu gusiganwa ku igare mu mikino OlempikeDisi Dieudonne wahagarariye u Rwanda mu gusiganwa ku maguru, na Mparabanyi Faustin waruhagarariye mu gusiganwa ku igare mu mikino Olempike

Nyirabarame na we yahoze abasiga ariko imyaka yabaye myinshi arahagarikaNyirabarame na we yahoze abasiga ariko imyaka yabaye myinshi arahagarika

Ibtihaj Muhammad afite n'amateka yihariye yo kuba ari we wa mbere wakinnye imikino Olempike yambaye ‘Hijab' (ako gatambaro ateze mu mutwe)Ibtihaj Muhammad afite n’amateka yihariye yo kuba ari we wa mbere wakinnye imikino Olempike yambaye ‘Hijab’ (ako gatambaro ateze mu mutwe)

Nathan Byukusenge yabwiye ibyamamare byaturutse muri Amerika ko Indangagaciro za Olempike ari zimwe mu z'Umunyarwanda, ari na zo zatumye rwiyubaka nyuma y'amateka mabi yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Nathan Byukusenge yabwiye ibyamamare byaturutse muri Amerika ko Indangagaciro za Olempike ari zimwe mu z’Umunyarwanda, ari na zo zatumye rwiyubaka nyuma y’amateka mabi yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ifoto y'urwibutso ku bambaye kimwe ku mpamvu z'idiniIfoto y’urwibutso ku bambaye kimwe ku mpamvu z’idini

Indangagaciro za Olempike ni nyinshi ariko eshatu ni zo z'ingenzi: "Excellence, Friendship & Respect"Indangagaciro za Olempike ni nyinshi ariko eshatu ni zo z’ingenzi: "Excellence, Friendship & Respect"

Uburyo bwakoreshejwe mu kumenyekanisha indangagaciro Olempike ni umupira w'amaguruUburyo bwakoreshejwe mu kumenyekanisha indangagaciro Olempike ni umupira w’amaguru

Nta vangura rishingiye ku gitsina cyangwa imyakaNta vangura rishingiye ku gitsina cyangwa imyaka

Uyu munsi wizihizwa buri mwakaUyu munsi wizihizwa buri mwaka

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru