RUHAGOYACU.com

Abari abatoza ba Rayon Sports bagiye kwerekeza muri Bugesera FC

Nshimiyimana Maurice bita ‘Maso’ wari umutoza wungirije na Manirakiza Claude bita ‘Masope’ watozaga abanyezamu muri Rayon Sports bagiye kwerekeza muri Bugesera FC ishaka kwiyegereza amaboko yakiriye ibikombe kugirango na yo ibashe kubihatanira.

Maso na Masope bari bungirije Masudi Djuma wasezeye muri Rayon Sports maze ubuyobozi bw’iyo kipe bugahita bufata icyemezo cy’uko bamukurikira maze akazi kagahabwa Ndikumana Hamad Katauti na Nkunzingoma Ramadhan.

Nshimiyimana Maurice 'Maso' yari amaze umwaka umwe muri Rayon SportsNshimiyimana Maurice ’Maso’ yari amaze umwaka umwe muri Rayon Sports

Amakuru agera kuri RuhagoYacu avuga ko igitekerezo cya Bugesera FC ari ukwiyegereza abamenyereye kwegukana ibikombe, kugirango muri iyo kipe na ho hatangire kuza umwuka wo gutwara ibikombe.

Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC, Silas Mbonimana yatangarije RuhagoYacu ko bakomeje ibiganiro na Nshimiyimana Maurice kimwe n’abandi batoza bose babonye bashobora kugira icyo bamarira umutoza mukuru Kanyankore Gilbert Yawunde.

Ati “Ntabwo turabasinyisha, ariko turacyumvikana na bo. Ibiganiro ntibirarangira, bishobora gukunda cyangwa ntibikunde, ubu turimo kuvugana na benshiu yaba aba ndetse n’abandi, ariko ntituragera ku musozo ku buryo twavuga ngo twamaze kumvikana, twabasinyishije.”

Maso yari agize amahirwe yo gutoza imikino ya CAF Champions League none iyo tike ashobora kujya kuyishakira muri Bugesera FCMaso yari agize amahirwe yo gutoza imikino ya CAF Champions League none iyo tike ashobora kujya kuyishakira muri Bugesera FC

Bugesera FC yahaye akazi Umutoza Kanyankore Gilbert Yawunde muri Gicurasi uyu mwaka asimbura Mashami Vincent wahawe akazi gahoraho mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Yawunde akihagera ntiyabanje koroherwa no gukorana n’abo yasanze bakorana na Mashami, biza kuvamo ko Nzunga Thierry wari umutoza wungirije, Kayitare Aimee, Umuyobozi ushinzwe tekiniki na Ngayaberura Omar umuganga w’ikipe, bahagarikwa bashinjwa kuzana umwuka mubi mu ikipe.

Uretse abatoza bungirije, Bugesera FC ikomeje no kwiyubaka mu kibuga, aho yasinyishije undi mukinnyi w’Umunyarwanda wakiniraga Vitalo’ y’i Burundi witwa Moussa Omar, uyu akaba aje asanga mugenzi we Nzigamasabo Steve, Bukebuke Yannick na Nininahazwe Fabrice bavuye muri APR FC nab o baje bahasanga Ndatimana Robert wavuye muri Police FC, Patrick Ntijyinama wavuye muri Gicumbi FC n’abandi.

Kanyankore Gilbert Yawunde nta mutoza wungirije afite ubuKanyankore Gilbert Yawunde nta mutoza wungirije afite ubu

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Izindi nkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!