RUHAGOYACU.com

Abarundi n’Abanyasudani ni bo bazakiranura u Rwanda Uganda muri CHAN 2018

Abarundi mu mukino ubanza, Abanyasudani mu wo kwishyura, ni bo bazakiranura u Rwanda na Uganda mu ijonjora rya nyuma ryo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018).

Umukino ubanza Uganda Cranes izakiramo Amavubi Stars y’u Rwanda uzabera muri Stade ya St. Mary’s Kitende i Kampala uzayoborwa na Pacifique Ndabihawenimana uzaba ari umusifuzi wo hagati, akazaba yungirijwe na Gustave Baguma ndetse na Willy Habimana bazaba bari ku ruhande mu gihe Georges Gatogato we azaba ari umusifuzi wa kane.

Amavubi Stars yatangiye imyitozo kuwa mbere w'iki cyumweruAmavubi Stars yatangiye imyitozo kuwa mbere w’iki cyumweru

Uwo mukino uzakinwa kuwa 12 Kanama guhera saa cyenda z’igicamunsi (3:00pm) ku isaha y’i Kigali, Komiseri wawo azaba ari Umunyakenya Mohamed Omar Abubaker Yusuf.

Umukino wo kwishyura wo uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo uzayoborwa n’Abanyasudani y’epfo, aho Hafiz Abdelghani Alamen azaba ari umusifuzi wo hagati, agafashwa na Haitham Elnour Ahmed ndetse na Omer Hamid Mohamed Ahmed mu gihe Elsiddig Mohamed Eltreefe azaba ari umusifuzi wa kane n’aho Komiseri akaba Charles Samuel Kafatia wo muri Malawi.

Amavubi y’u Rwanda akomeje imyiteguro y’iyo mikino yombi, aho ikorera umwiherero i Nyamata, agakorera imyitozo ya mu gitondo kuri Stade ya Kigali n’aho ku gicamunsi agakorera ku kibuga cya Bugesera.

Uganda Cranes yatangiye imyitozo nyuma y'iminsi ibiri Amavubi Stars atangiyeUganda Cranes yatangiye imyitozo nyuma y’iminsi ibiri Amavubi Stars atangiye

Mbere yo kwerekeza muri Uganda kuwa kane tariki ya 10 Kanama, Amavubi Stars azabanza kwipima na Sudan mu mukino wa gicuti uteganyijwe kuwa mbere tariki ya 7 Kanama kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Mbere yo kugera mu ijonjora rya nyuma, Amavubi y’u Rwanda yasezereye Taifa Stars ya Tanzania ku gitego cyo hanze, nyuma y’aho amakipe yombi anganyije igitego 1-1, byombi byabonetse mu mukino ubanza wabereye i Mwanza, maze uwo kwishyura wabereye i Kigali wo warangiye ari 0-0.

Uganda Cranes yo yasezereye Sudani y’epfo iyitsinze ibitego 5-1 mu mukino wo kwishyura, mu gihe ubanza wo wari warangiye ari 0-0.

Umukino ubanza uzayoborwa n'uwasifuriye u Rwanda na Uganda mu batarengeje imyaka 17 mu myaka ibiri ishizeUmukino ubanza uzayoborwa n’uwasifuriye u Rwanda na Uganda mu batarengeje imyaka 17 mu myaka ibiri ishize

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru