RUHAGOYACU.com

Abatoza 12 bahawe Licence A basabwa kurandura amarozi muri ruhago y’u Rwanda

Abatoza 12 batoza ndetse n’abatoje amakipe yo mu cyiciro cya mbere bagejejeweho Licence A za CAF nyuma yo kumara imyaka itanu bafata amasomo yo kujya mu cyiciro cyo hejuru cy’ubutoza kuri uyu mugabane.

Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, cyabereye ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, aho byari biteganyijwe ko kibanzirizwa n’ikiganiro n’umutoza w’ikipe y’igihugu mushya Antoine Hey, gusa bikaza kurangira iki kiganiro gisubitswe kugira ngo hanozwe neza iyi gahunda y’abatoza.

Abatoza bahawe Licence zisinyweho n'uwahoze ari Perezida wa CAF Issa HayatouAbatoza bahawe Licence zisinyweho n’uwahoze ari Perezida wa CAF Issa Hayatou
Ferwafa yabanje gusaba imbabazi ko umutoza w'ikipe y'igihugu atabonetseFerwafa yabanje gusaba imbabazi ko umutoza w’ikipe y’igihugu atabonetse
Mabombe atangaza ko byasabye imbaraga nyinshi ngo iki gikorwa kigerwehoMabombe atangaza ko byasabye imbaraga nyinshi ngo iki gikorwa kigerweho
Diregiteri wa siporo muri MINISPOC Bugingo Emmanuel yasabye abatoza guca amarozi mu mupira wacuDiregiteri wa siporo muri MINISPOC Bugingo Emmanuel yasabye abatoza guca amarozi mu mupira wacu
Perezida wa Ferwafa we yasabye abatoza kwitondera ibyo bavuga mu itangazamakuruPerezida wa Ferwafa we yasabye abatoza kwitondera ibyo bavuga mu itangazamakuru

Aba batoza bahawe iyi Licence, ni abashoboye gutsinda ikizamini cyakozwe umwaka ushize, nyuma y’ibyumweru bibiri bigishwa n’inzobere ya FIFA, Mukeba Joseph, wafatanyaga na Mupenda Mohsin ukomoka i Burundi hamwe n’umunyarwanda Antoine Rutsindura.

Mu ijambo rye, uhagarariye abatoza mu Rwanda Rukundo Eugene,yahanuye aba batoza bahawe Licence A kuri uyu munsi, ko ari intambwe bateye ikomeye gusa ko ari bwo urugendo rutangiye, bityo ko bagomba kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye.

Yagize ati: “Ndagira ngo mbwire abatoza ngo bumve ko ari imfura ko igihugu kibatezeho umusaruro kugira ngo nihagira abandi baturambagiza bazasange turi abanyamwuga.”

Ibibazo biba mu makipe murabindusha ariko ndagira ngo mubishyire inyuma mwebwe mukomeze mube abanyamwuga. Mwebwe mushyire umutima ku kazi mwerekane ko muri ku rwego rwa Licence A.”

Bugingo Emmanuel, diregiteri w’imikino muri Minispoc, we yasabye abatoza gukora cyane gusa anashimangira ko bagakwiye gukora ibishoboka bakarandura umuco mubi w’amarozi umaze koreka umupira w’u Rwanda.

Bugingo yagize ati: “Mu minsi ishize umupira wacu waramamaye ku isi yose atari uko ikomeye, ahubwo ari ukubera amarozi.

Ni ibintu bibabaje kumva tugifite iyi myumvire, twumva ko abantu baraye mu marimbi cyangwa hari ibintu bazanye ku kibuga. Ibyo turabizi ko bitakorwa n’abakinnyi abatoza batabizi. Bityo turabasabye murebe uburyo mwabica burundu”.

Turizera ko mu kubona izi Licence mutakoresheje amarozi, ku bwibyo mugende mutange ubumenyi mureke amarozi.”

Muri rusange, abatoza 17 ni bo batangiye aya mahugurwa, gusa 12 ni bo baje gutsindira kubona izi Licence.

Aba barimo Mashami Vincent wa Bugesera wabaye uwa mbere agakurikirwa na Cassa Mbungo Andre kuri ubu utoza ikipe ya Sunrise mu gihe uwa gatatu yaje kuba Habimana Sosthene. Abandi batoza baje gukurikiranani Eric Nshimiyimana waje ku mwanya wa kane,mu gihe aba gatanu babaye babiri Seninga Innocent na Justin ba Police FC.

Abatoza ba karindwi banganyije amanota barimo Okoko Godefroid wa Gicumbi, Yves Rwasamanzi wa APR FC, Kayiranga Baptiste na Bizimana Abdu Bekeni utoza Virunga yo muri Congo Kinshasa. Abatoza babiri basigaye ni Mbarushimana Abdu na Ally Bizimungu.

Hitimana Thierry, Gatera Alphonse,Gatera Mussa, Ruremesha Emmanuel na Sogonya Hamiss Kishi bose bazasubira mu masomo nyuma yo kudatsinda ikizamini.

Ku ruhande rwa Ferwafa perezida w’iri shyirahamwe Nzamwita Vincent De Gaulle yagiriye inama abatoza kwitondera ibyo babwira abanyamakuru kuko hari ubwo babihindura mu gihe bagomba gukora ibishoboka bagashyira mu ngira ibyo bize kuko bizagirira inyungu igihugu.

Yagize ati: “Turi mu bihugu bike bifite abatoza bafite Licence A. Turabasaba kugendera kuri ibi mukazahesha ishema igihugu kuko ejobundi bazaba baza kubarambagiza”.

Cassa Mbungo amugwa mu ntegeCassa Mbungo amugwa mu ntege
Sosthene Lumumba arakurikiraSosthene Lumumba arakurikira
Seninga Innocent na we yahawe LicenceSeninga Innocent na we yahawe Licence
Kayiranga Baptiste ni umwe mu babonye Licence AKayiranga Baptiste ni umwe mu babonye Licence A
Bekeni utoza i Congo yari ahabayeBekeni utoza i Congo yari ahabaye
Abdu Mbarushimana ni we wari uhagarariye abo mu cyiciro cya kabiriAbdu Mbarushimana ni we wari uhagarariye abo mu cyiciro cya kabiri
Ally Bizimungu na we yahawe impamyabumenyi yeAlly Bizimungu na we yahawe impamyabumenyi ye
Abatoza basabwe kudasanzira bagakora cyaneAbatoza basabwe kudasanzira bagakora cyane
Cassa Mbungo wa Sunrise yasabye ababa muri siporo gutahiriza umugozi umweCassa Mbungo wa Sunrise yasabye ababa muri siporo gutahiriza umugozi umwe

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. charles

    Kuya 22-03-2017 saa 11:55'

    felestation kuri abobato bahawe lisanse bazazikolesheneza ntibazirale


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru