RUHAGOYACU.com RUHAGOYACU kuri Youtube RUHAGOYACU kuri Twitter RUHAGOYACU kuri Facebook
Amakuru Ashyushye Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 24:30'  -  Murenzi Roger wahoze akinira Intare FC za Perezida wa FERWAFA Degaule yahawe Ubupadiri  |  Yanditswe kuya 22-07-2017 saa 23:39'  -  Umwanya wari wahawe Karekezi Olivier muri Rayon Sports wasubijwe ku isoko  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 26:59'  -  Irebero GTC igiye gufatanya n’umutoza Marek Dragosz kuzamura abazamu mu Rwanda  |  Yanditswe kuya 21-07-2017 saa 23:45'  -  Mukura yasinyishije Mutebi nka rutahizamu mushya  |  Yanditswe kuya 20-07-2017 saa 28:25'  -  Umuryango Rayon Sports wateye utwatsi icyifuzo cya “FC” cyo kwemeza Karekezi nk’umutoza
Abatoza 29 basoje amahugurwa abategurira kujya ku rwego rwa CAF B
Print Share on Facebook Share on Twitter Text Size

Abatoza 29 barimo abo tumenyereye mu makipe atandukanye y’icyiciro cya mbere mu Rwanda basoje amahugurwa abategurira kuzamuka mu ntera bajya ku rwego rwa CAF B, bashimirwa umuhate bagaragaje ariko banasabwa kutajya gutindikira ubumenyi bahawe.

Bamwe mu batoza bamara guhugurwa maze impamyabushobozi bahawe zikamanikwa mu byumba cyangwa mu ruganiriro, ariko ubumenyi bahawe bakabutindikira, rimwe na rimwe bugahita bugenda nka nyomberi.

Impamyabushobozi zibategurira guhatanira Licence CAF B bazibonye peImpamyabushobozi zibategurira guhatanira Licence CAF B bazibonye pe

Kwirinda ibyo ni bumwe mu butumwa bukubiye mu bwo Umuyobozi Ushinzwe Tekiniki mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Kayiranga Albert yageneye abatoza 29 mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa bari bamazemo iminsi itanu.

Kayiranga yagize ati “Nyuma y’aya mahugurwa ntimugende ngo mwicarane izi mpamyabushobozi. Mugende mukore ubushakashatsi bwisumbuyeho kugirango murusheho gukarishya ubumenyi mu mwuga wanyu, ku buryo kandi murushaho kwitegura kuzamuka mu ntera mubona ‘Licence CAF B’ mu minsi iri imbere. Turifuza kubona mwabonye impamyabushobozi zo ku rwego rwo hejuru.”

Mu izina ry’ubuyobozi bwa FERWAFA, Kayiranga yashimiye abo batoza bashoboye gutangira kandi bagasoza ayo mahugurwa, ashima umuhate n’umurava bagaragaje mu minsi itanu bayamazemo, anibutsa ko amahugurwa ari kimwe mu byitaweho cyane muri gahunda yo kuzamura urwego rw’abatoza bo mu Rwanda.

Lomami Marcel wo muri Rayon Sports na Nduwimana Pablo w'Amagaju FC bari mu bahuguweLomami Marcel wo muri Rayon Sports na Nduwimana Pablo w’Amagaju FC bari mu bahuguwe

Kirasa Alain utoza Heroes Academy ni we wari uhagarariye abahuguwe uko ari 29, akaba yashimiye ubuyobozi bwa FERWAFA ndetse n’umwarimu wabahuguye.

Ati “Aya mahugurwa yaziye igihe twari tuyakeneye. Twayungukiyemo byinshi tutashidikanyako byaba ingirakamaro mu mwuga wacu no mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Ayo mahugurwa yasojwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga yatangiye kuwa mbere tariki ya 10 Nyakanga, akaba yaratanzwe n’Impuguke mu mupira w’amaguru, Ulric Mathiot ukomoka mu birwa bya Seychelles.

Aya mahugurwa yari muri gahunda y’ibyo Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku isi, FIFA, risanzwe riteramo inkunga u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Mu gusoza amahugurwa, abatoza bikozemo amatsinda abiri, abo mu mujyi wa Kigali bakina umukino wa gicuti n'abatorea mu bindi bice byose by'u RwandaMu gusoza amahugurwa, abatoza bikozemo amatsinda abiri, abo mu mujyi wa Kigali bakina umukino wa gicuti n’abatorea mu bindi bice byose by’u Rwanda

Abatoza bahuguwe uko ari 29:

1. Kirasa Alain (Umutoza wa Heroes Academy)
2. Kalisa Francois (Umutoza wungirije muri Espoir FC)
3. Umunyana Seraphine (Umutoza mu ishuri ry’icyitegererezo rya EAV Kabutare)
4. Mpawenimana Ismael,
5. Muhire Hassan,
6. Ntirenganya Jean de Dieu,
7. Muhoza Jean Paul,
8. Nkotanyi Hitabatuma Ildephonse (Umutoza wa Inter-force FC)
9. Ntamugabumwe Evariste (Umutoza wungirije wa Sunrise FC)
10. Karasira Jean Claude,
11. Habiyambere Emmanuel,
12. Bakandakabo Rachid,
13. Kamali Methode (UMutoza wungirije muri Gicumbi FC)
14. Nonde Mohamed (Umutoza wungirije mu Isonga FC)
15. Nduwimana Pablo (Umutoza w’Amagaju FC)
16. Bizumuremyi Radjab,
17. Shyaka Victor,
18. Rwaka Jean Claude (Umutoza wungirije muri Mukura VS)
19. Rubangura Omar,
20. Mukamusonera Theogenie,
21. Lomami Marcel (Umutoza ushinzwe gutegura ingufu z’abakinnyi muri Rayon Sports)
22. Mateso Jean de Dieu (Umutoza wungirije muri AS Kigali)
23. Mbonimpa Anne,
24. Nshimiyimana Rafiki,
25. Tuyisenge Aimable Sandro,
26. Nzeyimana Felix,
27. Niyibizi Sulyeman,
28. Mbonimpa Haruna
29. Mbarushimana Shabani (Umutoza mukuru wa AS Kigali Women)

Mu byo bigishijwe harimo no gutegura abakinnyi mbere yo gutangira umwaka wa shampiyonaMu byo bigishijwe harimo no gutegura abakinnyi mbere yo gutangira umwaka wa shampiyona

Lomami Marcel arimo gutera ubuse na Nduwimana Pablo, hirya na ho babonaga bisekejeLomami Marcel arimo gutera ubuse na Nduwimana Pablo, hirya na ho babonaga bisekeje

Mwe bo mu ntara muzagaruka musanga twarageze mu bicuuuuuu....(ibi ni ibyo nivugiye da)Mwe bo mu ntara muzagaruka musanga twarageze mu bicuuuuuu....(ibi ni ibyo nivugiye da)


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe
    Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com
    Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye nâ€â„¢inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Urutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere 2016 - 2017.
Shampiyona yarangiye ku munsi wa 30
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
01Rayon Sports304373
02Police FC302461
03Apr FC301957
04As Kigali301353
05Bugesera FC301350
06Musanze FC30245
07Etincelles FC30-440
08Espoir FC30239
09Sunrise FC30-533
10Amagaju FC30-833
11Kirehe FC30-632
12Mukura VS30-1432
13Marines FC30-1530
14Gicumbi FC30-2128
15Kiyovu sports30-1627
16Pepiniere FC30-2717
  N∘   Ikipe Imikino Ibitego Amanota
Urutonde rurambuye


Urutonde rwa batsinze ibitego byinshi

Nimero Amazina Ibitego
01USENGIMANA Danny19
02Wayi Yeka18
03MICO Justin15
Nimero Amazina Ibitego
Urutonde rurambuye rwa ba rutahizamu


Imikino iteganyijwe gukinwa

Gicumbi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag GICUMBI 1 - 3 PEPINIERE flag
 Suleyman M. (1)
  Hassan W. (1)
 Mouhamed K. (2)
Huye Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUKURA 0 - 1 KIREHE flag
  Frank M. (1)
Mumena Stadium (Stade de l'Amitie)
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag KIYOVU 1 - 2 RAYON flag
 Andre L. (1)
  Kone T. (1)
 Pierrot K. (1)
Nyagisenyi Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag AMAGAJU 0 - 1 ETINCELLES flag
  Salita Gentil K. (1)
Muhanga Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag APR 1 - 2 BUGESERA flag
 Djamar M. (1)
  Farouk R. (1)
 Samson I. (1)
Kamarampaka Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag ESPOIR 0 - 1 AS KIGALI flag
  Michel N. (1)
Kicukiro Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag POLICE 4 - 2 MARINES flag
 Danny U. (1)
 Japhet I. (1)
 Justin M. (2)
  Bertin D. (1)
 Jimmy M. (1)
Ubworoherane Stadium
Thursday, 15 June 2017 15:30
flag MUSANZE 1 - 0 SUNRISE flag
 Yeka W. (1)