RUHAGOYACU.com

Abatoza 30 barimo n’abamakipe y’ibigugu bari kwigishwa kurushaho gutyaza abakinnyi

Abatoza 30 barimo ab’amakipe y’ibigugu mu Rwanda barimo kwigishwa kurushaho gutyaza abakinnyi, babongerera imbaraga z’umubiri kandi bakazihuza n’ubuhanga bwabo bityo bakarushaho gutera imbere.

Abatoza 30 barimo Mashami Vincent w’Amavubi, Jimmy Mulisa wa APR FC, Eric Nshimiyimana wa AS Kigali, Cassa Mbungo wa Kiyovu Sports n’abandi, bari mu mahugurwa y’iminsi itanu yatangiye kuwa mbere tariki ya 4 Nzeri.

Abatoza bakurikiranye ibyo bagenzi babo bakoraga mu gihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo bizeAbatoza bakurikiranye ibyo bagenzi babo bakoraga mu gihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo bize

Bizimana Abdou bita Beken, Umutoza wa DC Virunga yatangarije RuhagoYacu ko barimo kwigishwa ibirebana no kongerera ingufu abakinnyi, kugirango bajye barushaho gukorana neza n’abatoza bungirije babishinzwe (ku batoza mu makipe abafite) cyangwa kubyikorera igihe bari mu makipe atabagira.

Bizimana yagize ati “Turimo guhugurwa ku nsanganyamatsiko ijyanye no kongerera imbaraga abakinnyi, ubundi wasangaga umutoza mukuru abikora byose, cyangwa bamuzanira ushinzwe gutegura abakinnyi mu by’imbaraga na we ugasanga ntabyo azi. Aha ni ho haturutse ko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritegura amahugurwa yabyo, rihera ku batoza bakuru, nyuma hakazakurikiraho n’abo batoza bungirije bashinzwe kongerera ingufu abakinnyi.”

Umwarimu Pierre Barrieu abereka ibikwiye kwitabwaho igihe umukinnyi arimo kwigororaUmwarimu Pierre Barrieu abereka ibikwiye kwitabwaho igihe umukinnyi arimo kwigorora

Aya mahugurwa arimo gutangwa na Pierre Barrieu, impuguke yoherejwe y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), wibanda cyane mu by’imyitozo yongerera imbaraga abakinnyi, kuzihuza n’ubuhanga bwabo, kubafasha mu kwishyushya mbere y’imyitozo cyangwa umukino ndetse no guturisha umubiri nyuma y’imyitozo cyangwa y’umukino.

Mu gufungura aya mahugurwa, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ yatangaje ko kongerera ubumenyi n’ubushobozi abatoza ari kimwe mu byibanzweho mu gihe amaze ku buyobozi.

Ati “Mu myaka ine tumaze tuyoboye umupira w’u Rwanda, twashyize imbaraga mu guhugura abatoza ngo bazamure urwego rwabo, kandi umusaruro urivugira ubwawo. Ubu dushobora kubona abakinnyi barimo kugurwa n’amakipe yo mu karere, ni uko mukora akazi neza mu makipe atandukanye mutoza.”

“Ndabasaba gushyira imbaraga mu kazi kanyu rero, kugirango turusheho kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru w’u Rwanda duhereye mu bakiri bato.”

Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene Lumumba yereka abakinnyi umwitozo wongera imbaragaUmutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene Lumumba yereka abakinnyi umwitozo wongera imbaraga

Yakomeje anashimira FIFA kuko idahwema guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda biciye mu mahugurwa, no gushyigikira FERWAFA mu bikorwa bitandukanye.

Urutonde rw’Abatoza bitabiriye amahugurwa:

1. Mbungo Casa (Sc Kiyovu),
2. Nshimiyimana Eric (AS Kigali),
3. Mashami Vincent (Amavubi),
4. Rwasamanzi Yves (AEFR),
5. Kayiranga Baptiste (AEFR),
6. Habimana Sosthene (AEFR),
7. Bizimungu Ally (AEFR),
8. Gatera Alphonse (Sunrise Fc),
9. Seninga Innocent (Police Fc),
10. Bizimana Abdou (Virunga Fc),
11. Mbarushimana Abdou (AS Muhanga),
12. Gatera Moussa (Isonga Fc),
13. Hitimana Thierry (AEFR),
14. Ruremesha Emmanuel (Etincelles Fc),
15. Mulisa Jimmy (APR Fc),
16. Mukashema Consolee (Rambura WFC),
17. Mbonimpa Anne (AEFR),
18. Rubona Emmanuel (APR FC Academy),
19. Kirasa Alain (Heroes Fc),
20. Nzayisenga Thierry (Gitikinyoni Fc),
21. Bizimuremyi Radjab (Scandinavia WFC),
22. Habimana Peace Maker (Kirehe Fc),
23. Mbarushimana Gedeon (Intare Fc),
24. Murekezi Jean Marie (Miroplast Fc),
25. Mpawenimana Ismail (Vision JN),
26. Munyeshema Gaspard (United Stars),
27. Kamali Methode (Gicumbi Fc),
28. Mbonigaba Ndahiro (Vision Fc),
29. Lomami Marcel (Rayon Sports FC)
30. Rwaka Jean Claude (Mukura VS).

Abakinnyi bahise bakora uwo mwitozo wongera imbaraga z'amaguruAbakinnyi bahise bakora uwo mwitozo wongera imbaraga z’amaguru

Umutoza Cassa Mbungo wa Kiyovu Sports yayoboye undi mwitozo wo gukina umukinnyi umwe kuri umwe, na wo wongera imbaragaUmutoza Cassa Mbungo wa Kiyovu Sports yayoboye undi mwitozo wo gukina umukinnyi umwe kuri umwe, na wo wongera imbaraga

Abandi babaga barebera, bakanungurana ibitekerezo ku myitozo ya bagenzi babo, hakabamo n'ababoneraho gutebyaAbandi babaga barebera, bakanungurana ibitekerezo ku myitozo ya bagenzi babo, hakabamo n’ababoneraho gutebya

Nyuma y'umwitozo, Mbungo Cassa yafashe akanya abazwa kandi asobanura bimwe ku mwitozo yari amaze guha abakinnyiNyuma y’umwitozo, Mbungo Cassa yafashe akanya abazwa kandi asobanura bimwe ku mwitozo yari amaze guha abakinnyi

Aya mahugurwa ahuriyemo abatoza bo ku rwego rwo hejuru tuzi mu RwandaAya mahugurwa ahuriyemo abatoza bo ku rwego rwo hejuru tuzi mu Rwanda

Rubona Emmanuel wa APR Academy na Rwaka Claude, Umutoza wungirije muri Mukura VS bari mu bahugurwa na boRubona Emmanuel wa APR Academy na Rwaka Claude, Umutoza wungirije muri Mukura VS bari mu bahugurwa na bo

Mwarimu Pierre Barrieu yafashe akanya asobanura byinshi ku masomo amaze iminsi abigishaMwarimu Pierre Barrieu yafashe akanya asobanura byinshi ku masomo amaze iminsi abigisha

Eric Nshimiyimana, Kayiranga Baptiste, Methode, Umutoza wungirije muri Gicumbi FC na bo barahariEric Nshimiyimana, Kayiranga Baptiste, Methode, Umutoza wungirije muri Gicumbi FC na bo barahari

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru