RUHAGOYACU.com

Abatoza b’amakipe y’abana babonewe amahugurwa mu gihugu cy’Ubudage

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa rirahamagarira abatoza bose bujuje ibisabwa kwiyandikisha ku cyicaro cyaryo kugira ngo babe bakwerekeza mu Budage guhugurwa muri gahunda yiswe “Train the Trainer”.

Ferwafa, ivuga ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubudage ifatayije na fondasiyo ya Bundesliga Bundesliga-Stiftung, bemereye u Rwanda ubufatanye bwo guhugura abatoza muri iyi gahunda izakorwa hagati y’amatariki ya 18 Kamena na 10 Nzeri uyu mwaka wa 2017.

Aya mahugurwa azamara ibyumweru bitatu, azabera mu duce twa Rhine-Main na Berlin.

Abifuza kwitabira aya mahugurwa, bagomba kuba bari hagati y’imyaka 25-40 kandi bamaze igihe bakorera mu Rwanda mu butoza bw’umupira w’abana ndetse biteguye kuzakomeza kuhakorera.

Hejuru y’ibi, aba bagomba kuba bazi kuvuga no kwandika icyongereza mu gihe byaba akarusho baziho ikidage.

Itariki ntarengwa yo kwiyandikisha, ikaba ari iya tarikiya 10 Kamena 2017 ku i saa 17:00.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. Kwitonda Jacques

    Kuya 3-06-2017 saa 20:41'

    Amavubu Turayemera Nakomereze Aho Tubarinyuma.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru