RUHAGOYACU.com

Abatoza ba Rayon Sports barambiwe imyitwarire ya Caleb mu kibuga

Rutahizamu w’umurundi Bimenyimana Bonfils Caleb ashobora kwisanga yatakaje umwanya wo kubanza mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugenda yitwara nabi mu mikino ya shampiyona iyi kipe imaze gukina muri uyu mwaka.

Uyu musore waje muri Rayon Sports uyu mwaka avuye mu ikipe ya Vital’o mu gihugu cy’u Burundi, aje gusimbura umukinnyi Nshuti Savio Dominique, akomeje kugaragaza urwego ruri hasi muri iyi kipe isaba byinshi hano mu Rwanda.

Uyu mukinnyi akiza mu ikipe ya Rayon Sports yacaga ibintu mu mikino ya gicuti ndetse anagurwa vuba vuba n’ubuyobozi bw’ikipe nyuma yaho abatoza ba Rayon Sports batangarije ko bashimye uko uyu musore ari kwitwara.

Uko iminsi yicuma uyu mukinnyi wavuye i Burundi atarabasha kwemeza n’abakurikirana shampiyona yaho benshi, ari kugenda agaragaza ko urwego rwe rutari ku ikipe nka Rayon Sports.

"Twamuhaye amahirwe menshi kimwe n’abandi bakinnyi bakina basatira izamu, ariko biragaragara ko nta kinini ari gukora ku buryo mu minsi iri mbere turaza gufata ibindi byemezo." Ndikumana Hamad Katauti, umutoza wngirije wa Rayon Sports.

"Biragaragara ko ibyo tumubwira atabishyira mu bikorwa ku buryo bukwiriye. Turaza kwicara dufate icyemezo, n’abandi babe batangira kubanza mu kibuga, atagize icyo ahindura yakwisanga ku ntebe mu minsi iri mbere."

Iki gitego Caleb yaragihushijeIki gitego Caleb yaragihushije

Tidiane Kone (U wa 2 uvuye ibumoso) abanza ku ntebe y'abasimburaTidiane Kone (U wa 2 uvuye ibumoso) abanza ku ntebe y’abasimbura

Bonfils Caleb amaze gutsinda igitego 1 rukumbi ku mukino wa mbere wa shampiyona wahuje Rayon Sports na AS Kigali, akaba ari igitego yatsinze kuri Penaliti.

Rutahizamu wa Rayon Sports abatoza bafitiye icyizere Ismaila Diarra, azatangira gukina mu kwa mbereRutahizamu wa Rayon Sports abatoza bafitiye icyizere Ismaila Diarra, azatangira gukina mu kwa mbere

Uyu mukinnyi ukina nk’umunyarwanda, yari yitezweho byinshi mbere y’uko shampiyona itangira, ariko ibyo yerekana mu kibuga birahabanye. Umkino wahuje Kirehe na Rayon Sports ku wa gatandat w’icyumweru gishize, yavuye mu kibuga ku munota wa 56 adateye mu izamu ishoti na rimwe.

Uretse igitego yatsinze ku munsi yagereyeho mu Rwanda Rayon Sports ikina n'aba-Volontaires, ikindi yatsinze APR FC abasifuzi baracyanzeUretse igitego yatsinze ku munsi yagereyeho mu Rwanda Rayon Sports ikina n’aba-Volontaires, ikindi yatsinze APR FC abasifuzi baracyanze

Igitego rukumbi amaze gutsinda muri shampiyona ni icya PenalitiIgitego rukumbi amaze gutsinda muri shampiyona ni icya Penaliti

Uyu mukinnyi yatsinze igitego 1 kuri penalitiUyu mukinnyi yatsinze igitego 1 kuri penaliti

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. xxxxxxcccc

    Kuya 8-11-2017 saa 08:07'

    Harya Iyo tombora yababujije kuryama no kubyuka ko nabonye Rugwiro ayitabira yaba yaragiye gutombora apfutse mumaso ? Cyangwa nkuko uvuze ko rayons sport utakumva Abajura yatoye agapapuro kariho igikombe banane arakamwambura ? muge mumenya amagambo muvuga uwabasaba busobanuro bwa mayibobo, Abajura, muri rayons waberekana ? Ese Buriya umutoza udashoboye nuwuhe ra ko nabonye uwo wita umuswa uzohereje abakinnyi 8 mumavubi, urya muhanga wawe akohereza 3nabo batakinnye bose Ubwo Umuhanga ninde ntacyoroha nko kuvuga mwivugire Sha gusa mba ngaye uwakwemereye akagaragaza amahomvu yawe ngo nigitekerezo Abajura mayibobo ? ubwo wowe wavuze ibi urimo murabo konumva ntamuzima wakora ibi ? ikibazo nukutabasha kwakira impinduka

  2. Pie from rubavu

    Kuya 2-11-2017 saa 12:10'

    Batoza ba rayon nkunda kdi nubaha ndabinginze umupira namwe mwarawukinye rero nimutuze uwomwana mwimuca inege ndabizi azabikora ahubwo murebe uko umuvuduko wa rayon yumwaka ushize mwawugarura kuko namwe ubyanyu nubwo nyifana ntimuranyemeza namwe ubwanyu

  3. mbera donate kutoka rusumo border kirehe

    Kuya 1-11-2017 saa 15:28'

    ariko kombona aba gasenyi batangiye kwisubiranamwo Iyo mfura ya gitinyiro haricyo itarigukora kweri? mwakihanganye mugategereza ko abana babanyarwanda bazigisha abo banyamahanga banyu umupira kdi aribo mutezeho amaramuko.?arega muge mumenya ko Iyo umugabo atigize arapfa ntabwo uwo mwana Caleb yaje kwikorera no kusolvinga ibibazo byagaseyi kdi namugirinama ko abonye bamufashe nabi yakisangira abandi bana bagenzibe muri gitinyiro.

  4. Bwiza

    Kuya 1-11-2017 saa 09:25'

    Abatoza bashyiremo imbaraga ntabwo umukino wa Gikundiro ucyihuta nkuko byari bimeze umwaka ushize.

  5. papy

    Kuya 31-10-2017 saa 22:37'

    Ark se nkuwo mbona umva kuvuga ibyo atazi wowe ibyu mupira urabizi gukina europa niko kumenya gutoza urinjinji gusa ubwo wowe niba uri umu rayon urabona Rayon ikina nkuko yarisazwe ikina ?uzabanze umwenye ibyu mupira ubone kuvuga nihehe mubatoza binararibonye wabonye avuga umukinyi we nabi kuri radio wowe tuza ibyo navuze muzabibona ko ikibazo ari abatoza

  6. nember,one

    Kuya 31-10-2017 saa 21:49'

    rwose,karebu, mugomba,kumuryaza. mwewe,abatoza. kuko,nimurangara na. pierro,na sashirr nabo. bazasubira. inyuma. kuko ntutikibona. wa. pierro na,sashirr bambere murebe tekinike masudi. yabatozaga. kandi niko kazi. kanyu mwirenganya abakinnyi. ahubwo mubaryaze

  7. aimable

    Kuya 31-10-2017 saa 20:51'

    erega gasenyi ntiyishoboye igura kumifungo gusa ngabo abajura, abakarani, mayibobo. byose irasakuma. gusa ntacyo muhumura ferwafa izazana tombora mutombore

  8. tegereza

    Kuya 31-10-2017 saa 18:51'

    Caleb ari hasi cyane, wagirango araziritse, niba mumaguru byanze natsindishe nibura umutwe kuko nimuremure bihagije. niyikuremo igihunga akine kuko azi guhagarara neza imbere y’izamu,kandi imipira iva mumpande arayibona sinzi icyo ategereje ngo yigaragaze kbs. niyongere imyitozo wenda bizaza reka dutegereze.

  9. Innocent

    Kuya 31-10-2017 saa 17:05'

    Icecekere Alexis, sinzi icyo ugaya aba Rayon, none uragirango Abatoza bazaba ari bo bajya no mu kibuga guteresha ishoti Umukinnyi?

  10. shumbusho Alexis

    Kuya 31-10-2017 saa 15:01'

    ibya Reyon sports namayobera kwigaya abanababanyarwanda ngontamupirabazi nabanyamahanga izanye ivugakobarusha abobanabacugukina bikababibananiye yarabaguze ibareba noneho izakinishabande?

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru