RUHAGOYACU.com

Abayobozi 10 Perezida De Gaulle yajyanye mu mwiherero i Rubavu ntibavugwaho rumwe

Abayobozi b’amakipe atandukanye mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ntabwo bashimishijwe n’ uburyo umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda yatoranyije abantu 10 bazakorana na we Forum igomba gutangira i Rubavu kuri uyu wa kane.

Abayobozi ba Ferwafa batandukanye bari bwerekeze i Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Werurwe, aho baza guhurira n’abandi bayobozi 10 b’amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bari mu itorero ry’igihugu, maze bakicara bakaganira ku bibazo bitandukanye biri mu mupira w’u Rwanda.

Amakuru agera kuri Ruhagoyacu ariko, avuga ko uburyo aba bayobozi 10 batoranyijwe butavugwaho rumwe, kuko bivugwa ko umuyobozi wa Ferwafa benshi yatoranyije yashingiye ku bo yita inkoramutima ze.

Perezida wa Ferwafa ngo yaba yarihitiyemo abo bajyana muri Forum mu gihe amakipe yari yatoranyije abazayahagarariraPerezida wa Ferwafa ngo yaba yarihitiyemo abo bajyana muri Forum mu gihe amakipe yari yatoranyije abazayahagararira

Ku ikubitiro, Ferwafa yari yasabye amakipe yo mu cyiciro cya mbere gutoranya abayobozi 10 bazayahagarira, bikanagenda gutyo mu cyiciro cya kabiri. Nyuma yo gutoranya aba, Ubuyobozi bwa Ferwafa bwaje kubabwira ko ubushobozi bubaye buke, bityo ko hazagenda abayobozi batanu bo mu cyiciro cya mbere, na batanu bo mu cyiciro cya kabiri.

Aba bayobozi bose aho gutoranywa n’amakipe nkuko byari byagenze mbere, ahubwo baje gutoranywa na Perezida wa Ferwafa ubwe Nzamwita Vincent De Gaulle, aho bamwe bahise bamushinja guhitamo abo bajyana muri Forum ashingiye ku kimenyane, n’abo yizeye ko bazamushyigikira ku bwinshi.

Iyi Forum biteganyijwe ko izabera i Rubavu kuva kuri uyu wa kane no kuwa gatanu, mbere y’inteko rusange igomba gutangira kuwa gatandatu. Iyi uretse imihigo no kwisuzuma bizigirwamo, binavugwa ko hazanavugirwamo gahunda yo gusubika amatora ya perezida wa Ferwafa agakurwa mu kwa mbere akajyanwa muri Kamena 2018.

Abayobozi bazayitabira ni Nshimiye Joseph wa As Kigali, Rebero Emmanuel wa Sunrise, Dukuzimana Antoine wa Gicumbi , Kalisa Adolphe wa APR FC na Gakwaya Olivier wa Rayon Sports mu cyiciro cya mbere, na ho icyiciro cya kabiri kizaba gihagarariwe n’abavuye mu makipe ya Vision Jeunesse Nouvelle, United Stars, Miroplast, Etoile de L’est n’Isonga.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. joo

    Kuya 24-03-2017 saa 16:11'

    Azabaze SSiza Kayizar niwe wari utuyoboye i Bugande sha n’indege His Exellence yatwoherereje nyuma yuko Dutsinze Abagande Bakatumerera Nabi ku GItego cya Gatete ! nge Mbona Degaulle uretse kuba aremereye Umutwe Atari na Muzima pe ! YYAKWEGUYE Koko . Degaulle Nyumvira Nk"Umuntu w"inshuti yawe Kabisa .

  2. joo

    Kuya 24-03-2017 saa 16:11'

    Azabaze SSiza Kayizar niwe wari utuyoboye i Bugande sha n’indege His Exellence yatwoherereje nyuma yuko Dutsinze Abagande Bakatumerera Nabi ku GItego cya Gatete ! nge Mbona Degaulle uretse kuba aremereye Umutwe Atari na Muzima pe ! YYAKWEGUYE Koko . Degaulle Nyumvira Nk"Umuntu w"inshuti yawe Kabisa .

  3. KAGABO

    Kuya 23-03-2017 saa 18:38'

    Ariko harikintu buri wese yakagombye kwibaza,Urwanda rujya muri CAN ibendera batwaye ryarangaga ikihe gihugu?,kuburyo umuntu yashuka abanyarwanda akabemezako amavubi atigeze ajya muri CAN.Uyu Dejong ndabona ananiwe kandi nimugihe iyukora ibyutazi birakuvuna.

  4. nyabenda thacien

    Kuya 23-03-2017 saa 13:59'

    ariko kuki mubaza ibyo muzi nka mwalimu koko? ? ngo nzamwita Vincent je volé yatwaye abayobozi yishakira ntiyatwaye abashyizweho na banyir’amakipe? ubundi tuvugishije ukuri mu rwanda haba amakipe 2 gusa APRFC NA RAYIN SPORTS izisigaye nizo kugwiza umubare wa championat igikuru nuko mubo yatwaye harimo uwo muri RAYON NA APR ubwo c koko uwo wa as kigali we ntaeiyo bijya niyo biva uwa gicumbi umwe witwa birabakoraho we nukuvuga gusa ntacyo yica ntanicyo akiza iyo abonye icyo ashyira mugifu nibyo, ngo uwa sunrise ibaze nawe niba hari numuzi muri football nyarwanda! ! nkuriya musaza ngo ni muramira wo mu isonga yaguha gitekerezo kihe koko? umunty wigeze kuvuga ngo yakubuye umwanda mu ikipe igihe yirukanaga ba : MASHAMI ubuniwe niwe mutoza wa mbere mu rwanda kulo nejobundi yabaye uwa mbere, RUTAMU PATRICK niwe muganga wa mbere wa sport mu rwanda, KAMANZI Emery team manager wagaragaje ubushobozi mumakipe yanyuzemo yose, nawa mutoza w’abanyezamu uri mu isonga witwa KABALISA Calliopi watozaga abazamu mu gikombe cy’isi cyabereye muri Mexique .none c umuntu wise abobantu umwanda urumva yagira Vincent je volé iyihe nama koko? cyokoza nzamwita azubwenge peeee! azabatwara mpaka Yezu agarutse naho izo za kiyovu, mukura, police zo zijye zikomera amashyi ibyemezo byafashwe na je volé abigiriwemo inama na apr fc na rayon sports.

  5. casmil

    Kuya 22-03-2017 saa 19:11'

    erega deguele afite ikibazo koriwe mwere yakoze iki kuburyo agaya equips yagiye muri chan dusubiyeyo bazavuga ko u Rwanda rugiye muri chan rimwe cg bazavuga kabiri mbega umugabo mubi?

  6. casmil

    Kuya 22-03-2017 saa 19:05'

    erega deguele afite ikibazo koriwe mwere yakoze iki kuburyo agaya equips yagiye muri chan

  7. Kalisa

    Kuya 22-03-2017 saa 14:52'

    Iyo Nteko Rusange izasabe Nzamwita kwisobanura ku magambo aherutse kuvuga ku Mavubi yagiye muri CAN 2004, anasabe imbabazi abo yakomerekeje atabikoze bamweguze n’ubundi ntacyo yari abamariye. Mbere ya De Gaule nta mateka ya ruhago ahari!!!

  8. Rosette

    Kuya 22-03-2017 saa 13:33'

    erega Rayonsports ifatiye runini FERWAFA haba mubafana no muri cash.

  9. uyty

    Kuya 22-03-2017 saa 12:43'

    najyaga mbona hagati ya de gaule na Rayon sport hasa n’aharimo agatotsi aliko nabona asangira ku muvinyo na gacinya bikancanga naho kuruhande rw’ibyo byose habaho kwiherera.


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru