RUHAGOYACU.com

Abayobozi b’amakipe 25 bishyize hamwe batangiza impinduka muri ruhago y’u Rwanda

Abayobozi batandukanye b’umupira w’amaguru mu Rwanda batangije ihuriro rigamije impinduka muri ruhago bise Rwanda Football Coalition for Change, mu rwego guha icyerekezo umupira w’ amaguru.

Aba bayobozi biganjemo abo mu makipe yo mu cyiciro cya kabiri, batangije iri huriro nyuma y’igihe babiganiraho, aho basanze umupira w’u Rwanda ntaho ugana bityo batangiza impinduka zizahera mu matora ya Ferwafa ateganyijwe mu kwezi kwa cyenda.

Fidel Kanamugire ni we muvugizi wa Rwanda Football Coalition for ChangeFidel Kanamugire ni we muvugizi wa Rwanda Football Coalition for Change

Umuvugizi w’iri huriro Fidele Kanamugire usanzwe ayobora ikipe ya Heroes yo mu cyiciro cya kabiri, yadutangarije ko ibi babikoze kubera urukundo rw’umupira w’amaguru babonaga ntaho uri kugana kugeza uyu munsi.

Yagize ati: Tumaze igihe dukora inama dusanga iyo urebye usanga abanyarwanda batishimiye umupira uriho muri iki gihe.

Abayobozi rero twagiye hamwe tujya inama turebera hamwe icyo twakora ngo umupira utere imbere. Twaricaye turavuga tuti igihe kirageze kugira ngo turebe ko twazana impinduka mu mupira w’amaguru”.

Iyo urebye iyi myaka ine ishize, usanga umupira wacu nta hantu wageze. Tuvugishije ukuri nta cyahindutse ahantu hose, haba mu makipe y’igihugu, muri ruhago y’abagore ndetse n’iy’abana”.

Kugeza ubu, iri huriro rikaba rimaze guhuriza hamwe abayobozi b’amakipe bagera kuri 25 barimo abo mu cyiciro cya kabiri n’abo mu cya mbere. Aha ariko, bamwe mu bayobozi b’amakipe akomeye bakaba kugeza magingo aya baririnze kugira icyo batangaza ku mugaragaro, ahanini ngo batiteranya n’ubuyobozi bwa Ferwafa buriho kuri ubu.

Abayobozi bari batoye De Gaulle mu myaka ine ishize ni bo baje kwishyira hamwe ngo bamukureho kuko basanga yarababeshyeAbayobozi bari batoye De Gaulle mu myaka ine ishize ni bo baje kwishyira hamwe ngo bamukureho kuko basanga yarababeshye

Bamwe mu bahise bajya ku isonga mu kuyobora abandi, barimo Munyankumburwa Jean Marie usanzwe ayobora ikipe ya Pepiniere yo mu cyiciro cya mbere, hakabamo Donatien Nsengimana uyobora Esperence, Gisanura Raoul wa Gasabo, Uwintwari John wa La Jeunesse na unde Rubegasa Walter wa Rugende. Abayobozi b’amakipe ashamikiye ku turere bo bakaba batifuje ko amazina yabo atangazwa.

Fidele Kanamugire uvugira iri huriro, yakomeje atangariza Ruhagoyacu ko icyo batumbiriye imbere atari imyanya muri Ferwafa, kandi ko iri huriro rizagumaho no mu gihe hazaba hatowe undi muyobozi w’iri shyirahamwe, cyane ko bo icyo bashaka ari uko umupira w’u Rwanda watera imbere, gusa ubuyobozi bwa ruhago kuri ubu bukaba butabikozwa.

“Abantu bose turi kumwe ntabwo ari abantu bashaka imyanya mu buyobozi. Ahubwo ni abantu bashaka ko umupira utera imbere”.

“Ntabwo dushaka inyungu kuko abantu turikumwe abenshi ni abantu bifashije, ni abantu badashaka inyungu kuri Ferwafa. Ni abantu bikoreye amakipe ni bo bazi ububabare bw’umupira wacu kuko bashoramo amafaranga menshi nta kindi bagamije uretse urukundo”.

“Icyo dushaka ni impinduka, byibura umupira wacu ugire icyerekezo”.

Rwanda Football Coalition for Change ishinja Perezida wa Ferwafa kudashyira mu ngiro ibyo yemereye abakunzi ba ruhagoRwanda Football Coalition for Change ishinja Perezida wa Ferwafa kudashyira mu ngiro ibyo yemereye abakunzi ba ruhago

Rwanda Football Coalition for Change biteganyijwe ko nibamara kwisuganya neza bazanagena umukandida bazashyigikira mu matora ya Ferwafa yo muri Nzeri, aho ikizwi neza ari uko uyu mukandida azaba atari Nzamwita Vincent De Gaulle uyobora iri shyirahamwe kuri ubu.

Map : Ahabanza  \  Rwanda  \  Amakuru Ashyushye

Ibitekerezo byatanzwe kuri iy'inkuru

  1. ildebrande

    Kuya 26-05-2017 saa 08:08'

    turabashyigikiye wenda twakonjyera tukishima tukareka bariya bashakira indamu mumu pira wacu

  2. ildebrande

    Kuya 26-05-2017 saa 08:08'

    turabashyigikiye wenda twakonjyera tukishima tukareka bariya bashakira indamu mumu pira wacu

  3. Ayinkamiye

    Kuya 25-05-2017 saa 10:37'

    Ariko abantu baransetsa ese mwese mwakwiyamamaje kubanza uyu mupira mwawuzahura ra agahwa kari kuwundi karahandurika nijambo ryumunyarwanda

  4. musa

    Kuya 24-05-2017 saa 23:03'

    Iyonama ni nyamibwa

  5. Katauti

    Kuya 24-05-2017 saa 20:38'

    Bari baratinze,abandi bose batari kumwe namwe nabadakunda umupira nyarwanda ahubwo bareba inda zabo

  6. annet

    Kuya 24-05-2017 saa 14:34'

    Ariko aba rayon murasetsa !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    Ngo ubuyobozi bwumupira wamaguru ntacyo bwakoze mumyaka 04 ishize, hanyuma se imyaka 4 yayibanjirije mwakoze iki, ko naba nubu bagiye kutwubakira hotel ndetse n’amastade nkamwe mwakoze iki mumyaka 04 mwayoboye!!!!

    Aho kumva ko aba rayon mwigize nzi kuvuga mumupira wo murwanda!

    mugize kutuzanira abo bahashyi ngo nabanyamahanga none ikipe yacu yigihugu amavubi aba agiye kubura abakinnyi yifashisha kandi imyanya abana bacu bakabaye bigaragarizamo mwarayishyizemo abanyamahanga aribo bikinira, ahubwo nimutareba neza umupira wacu muzawugeza habi!!

  7. Zubega

    Kuya 24-05-2017 saa 08:53'

    Iryo huriro Turaarishyigikiye knd n’abandi bayobozi nibahaguruke bafatanye kugirango akavuyo ka Degaule karangire

  8. Allain

    Kuya 24-05-2017 saa 07:20'

    Ntitugikeneye no kumva ayo manjwe ngo ni umupira wo mu Rwanda igihe hakirimo iyo mafia ngo ni de gaule. Iyo mwibutse umutwe urandya. Sinzongera kugera kuri stade akiyobora ajye awirebera.

  9. Jô

    Kuya 24-05-2017 saa 07:06'

    Dore iki nicyo cyabuze kbx ubundi ni gute abantu babagabo bayoborwa nk’inka?? iri huriro ribayeho umupira wacu wakomera bitarabaho kuko ntayindi nzira tuzubakamo football bidaciye muma clubs kd ama clubs nayo atashyize hamwe ntacyagerwaho

  10. John

    Kuya 24-05-2017 saa 06:44'

    Kabisa! Muri abagabo kweri! Ntampamvu yo kurya indimi! Tugomba kugira football ikomeye kdi ifite ijambo mu karere no muri afurika! Turabashyigikiyre!

  11. 1 | 2


  • AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
    Andika Izina na E-mail yawe ahabugenewe. Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na RuhagoYacu.com. Iyo igitekerezo cyawe kitajyanye n'inkuru cyangwa gitandukiriye amahame agenga abasiporitifu kirasibwa.
    Murakoze!

Izindi nkuru